00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aphrodice   Nshimiyimana
February 24, 2017   saa  04:50:46

Etienne Tshisekedi impirimbanyi ya Politiki idasimburwa muri Congo!

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Hashize igihe uwari impirimbanyi muri politiki ya Repubulika iharanira Democrasi ya Congo, Etienne Tshisekedi, apfiriye mu gihugu cy’uBubiligi, aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi itari mike. Urupfu rwe rukaba rwarahise rufatwa nk’icuraburindi rigendereye Domakarasi n’isaranganya ry’ubutegetsi muri kiriya gihugu.

Etienne Tshisekedi Wa Mulumba, yavutse kuwa 14 Ukuboza 1932, muri Luluaburg (Congo Mbirigi) Katanga y’ubu. Amashuri abanza yayize ahitwa Kabaluanda, yaje guhabwa Impamyabumenyi y’ikirenga(Doctorat) muri kaminuza ya Lovanium, yari iherereye mumujyi wa Leopoldville (Kinshasa y’ubu). Hagati ya 1960 na 2001, yakozemo imirimo myinshi kandi itandukanye, yabaye umujyanama wihariye wa Patrice Lumumba, mu ishyaka rya Mouvement National Congolais (MNC) nyuma aza kurivamo. Yabaye umwe mubafatanyije na Mobutu ku ngoma y’igitugu Leta ya Congo (yitwaga Zaire) yanyuzemo, aho Tshisekedi yari Minisitiri w’intebe, hanyuma yaje kwirukanwa muri Guverinoma ya Mobutu, ahita arema ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya mbere mu mateka ya Congo, aryita Union for Democratic and Social Progress(UDPS) yahanganye na Perzida Joseph Kabila mumatora ya 2001 arayatsindwa ariko atangaza ko amatora yabayemo ubujura bw’amajwi. Yapfuye kuya 1 Gashyantare siga icyuho gikomeye mu ishyaka rye ryari rimwitezeho umukandida uzahangana na Joseph Kabila.

Nk’uko Jeunes Afrique ibitangaza, Abantu benshi muri kiriya gihugu ngo  ntibiyumvisha aho Congo igiye kugana nyuma yo kuba ntagitutu cya Tshisekedi kizaba gishyirwa kuri Perezida Kabila. Impamvu ituma abaturage bavuga ibyo, ni uko impinduka nyinshi za Politiki zagiye ziba muri kiriya gihugu ngo zagiye zigirwamo uruhare na Etienne Tshisekedi. 

Tshisekedi niwe watumye habaho imishyikirano yavuyemo ibiganiro maze hagasinywa amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta ndetse n’amashyaka atavuga rumwe nayo. Mu bikubiye muri ayo masezerano yasinywe harimo gusaranganya ubuyobozi, guha umwanya abatavuga rumwe na leta muri gahuda za Leta n’ibindi.

Abantu ngo bakomeje kwibaza uzahagararira abatavuga rumwe na Leta mu matora agomba kuba, kugirango azahangane na Joseph Kabira nawe ukirimuto kandi agifite inyota yo kuyobora. Ku isonga ry’abategerejweho gutera ikirenge mu cya Tshisekedi, harimo umuherwe wigeze no kuyobora intara ya Katanga, ariko nawe ntameranye neza na Perzida Kabira, undi ni umuhungu wa Etienne Tshisekedi witwa Felix Tshisekedi, akaba yari yaremeranyijweho n’impande zombi ko ari we uzayobora inzibacyuho, gusa nyuma y’aho se apfiriye Kabila yahise abitera utwatsi. Ahubwo akaba akomeje ibikorwa bye byo gutinza amatora kuko Minisitiri w’imari muri icyo gihugu aherutse gutangaza ko leta itabasha kubona ingengo y’imari yariya matora, bityo bikaba bisa nk’aho igitekerezo cy’amatora cyabaye cyirengagijwe mu gihe runaka.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-02-10 265

Dore bimwe mu bintu bizagufasha kuba intwari
Soma Birambuye
...

2017-01-26 733

Ubuzima bwa Martin Luther King ,intwari yubakiwe ishusho muri amerika
Soma Birambuye
...

2017-01-20 559

Sobanukirwa n'ibyiciro by'intwari z'u rwanda
Soma Birambuye
...

2017-01-15 1396

Birababaje Ibyo Abazungu Badukoreye! Dore Amateka Ya Lumumba n'Ibyo Yakorewe n'Abazungu.
Soma Birambuye
...

2017-01-13 1825

Insanganyamatsiko y'Umunsi w'Intwari wa 2017 Yashyizwe Ahagaragara Itangaza benshi! Ese Ivuga Iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-13 624

Ese Iyo Bavuze Intwari itazwi ni nde Hano Mu Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-01-11 900

Ubuzima bwa patrice lumumba ,intwari africa itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-12-26 305

Ese Kuki Youssou N Dour, Afatwa Nk'Intwari ya Afurika
Soma Birambuye
...

2016-11-26 2598

Ese Fidel Castro Wahoze Ayobora Igihugu cya Cuba Witabye Imana Yari Muntu Ki?
Soma Birambuye
...

2016-10-19 652

Nelson mandela ,intwari isi yose itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-10-13 767

Dore Abategarugori Babaye Intwari z'u Rwanda
Soma Birambuye
...

2016-10-07 522

Niki Antonio Gutirres watorewe kuyobora loni(ONU) yitezweho?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha