00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na kazungire   Merci Dieu
March 18, 2017   saa  01:28:32

Ese iyo bavuze intwari ingabo itazwi (umusirikare utazwi) wumva iki? sobanukirwa intwari umusirikari utazwi

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro , akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje , kandi akirinda ubugwari mu migirire ye , ntagamburuzwe n’amananiza.

Ibyiciro by’intwari z’igihugu ni bine : Imanzi , Imena, n'Ingenzi

Ingabo Itazwi Izina

Ingabo itazwi izina ni ingabo yatoranijwe ihagarariye izindi ngabo zitamenyekanye zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho rwo kubohora u Rwanda. Ingabo itazwi ni ikimenyetso gihebuje cyo guha icyubahiro abana b’u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, baharanira ubwigenge n’ubusugire bwarwo, bitabiriye impuruza batizigamye kandi badatinya guhara ubuzima bwabo.

Ni byinshi abantu baba bakeneye kumenya, gusa muri iyi nkuru turibanda cyane ku Ngabo itazwi izina ifite inyito na none y’Umusirikari utazwi izina. Ingabo itazwi izina ni Intwari y’igihugu mu rwego rw’Imanzi ikaba ihagarariye ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa se zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu.

Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi Ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye. Ubwitange bw’iyo Ngabo ni urwibutso n’urugero rw’ubutwari bw’Ingabo zitagira ingano ziyemeje kwitanga zirengera ibyo u Rwanda rukesha kubaho, ubusugire n’ubumwe bwarwo nk’uko umunyarwanda wese yagombye kubirwanirira ndetse no kubyitangira.

Ese imva y’Ingabo itazwi izina ni iki?

Imva y’Ingabo itazwi izina ni isangano abanyarwanda bahuriraho bazirikana ubutwari bw’Ingabo bikababera urwibutso rubahuza. Ni ikimenyetso kandi gihebuje cyo guha icyubahiro abana b’u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge, ubusugire bwarwo no ku rubohoza.

Abitangiye u Rwanda batabashije kumenyekana ntibazwiho byinshi, ikizwi ni uko bitabye impuruza y’igihugu cyabo barwanirira u Rwanda n’abanyarwanda batizigamye kandi badatinya guhara ubuzima bwabo.

Iyi nkuru tuyikesha igitabo cy’Intwari z’igihugu mu Rwanda


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-02-24 406

Etienne Tshisekedi impirimbanyi ya Politiki idasimburwa muri Congo!
Soma Birambuye
...

2017-02-10 332

Dore bimwe mu bintu bizagufasha kuba intwari
Soma Birambuye
...

2017-01-26 880

Ubuzima bwa Martin Luther King ,intwari yubakiwe ishusho muri amerika
Soma Birambuye
...

2017-01-20 656

Sobanukirwa n'ibyiciro by'intwari z'u rwanda
Soma Birambuye
...

2017-01-15 1500

Birababaje Ibyo Abazungu Badukoreye! Dore Amateka Ya Lumumba n'Ibyo Yakorewe n'Abazungu.
Soma Birambuye
...

2017-01-13 1871

Insanganyamatsiko y'Umunsi w'Intwari wa 2017 Yashyizwe Ahagaragara Itangaza benshi! Ese Ivuga Iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-13 676

Ese Iyo Bavuze Intwari itazwi ni nde Hano Mu Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-01-11 965

Ubuzima bwa patrice lumumba ,intwari africa itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-12-26 347

Ese Kuki Youssou N Dour, Afatwa Nk'Intwari ya Afurika
Soma Birambuye
...

2016-11-26 2659

Ese Fidel Castro Wahoze Ayobora Igihugu cya Cuba Witabye Imana Yari Muntu Ki?
Soma Birambuye
...

2016-10-19 746

Nelson mandela ,intwari isi yose itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-10-13 856

Dore Abategarugori Babaye Intwari z'u Rwanda
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha