00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ISHIMWE   Pacifique
March 23, 2017   saa  01:26:32

Menya ukuri ku bumaji, igice cya kabiri.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Menya byinshi ku barozi, abapfumu, ndetse n'ubumaji. 

Ni iki abantu bavuga ku bihereranye n’abarozi, kandi se, tuzi dute ko ibyo ari ibinyoma?

Ikinyoma cya kabiri Satani ashyigikira ni uko ngo abarozi biyambura imibiri yabo n'ijoro bakajya kubonana n’abandi barozi, cyangwa bakajya kunywa cyangwa se kurya ubuzima bw’abo bibasiye. Ariko noneho ibaze uti:« niba abarozi bashobora gukora ibyo, ni iki mu by’ukuri kiva mu mubiri kikagenda? Nk’uko twabibonye, ubugingo ni umuntu ubwe, si ikintu runaka gishobora kuva mu muntu. Byongeye kandi, umwuka ni imbaraga z’ubuzima ziha umubiri ingufu, ariko zikaba zidashobora kugira icyo ikora itari mu mubiri.»

Tuzi dute ko abarozi badashobora kwiyambura imibiri yabo, kandi se, wowe urabyizera? Bwaba ubugingo cyangwa umwuka, nta na kimwe gishobora kuva mu mubiri ngo kigire icyo gikora, cyaba icyiza cyangwa ikibi. Bityo rero, abarozi ntibashobora kwiyambura imibiri yabo. Mu by’ukuri ntibakora ibyo bihandagaza bavuga ko bakora, cyangwa batekereza ko bakoze.

Ni gute Satani atuma abantu bizera ko hari ibintu bakoze kandi ari nta byo bakoze? uko twasobanura iby’ubuhamya butangwa n’abigeze gukora umwuga wo kuroga? Satani ashobora gutuma abantu bizera ko hari ibintu byababayeho kandi ari nta byo. Satani ashobora kwifashisha inzozi maze agatuma abantu batekereza ko hari ibintu babonye, bumvise cyangwa bakoze kandi ari nta byo. Muri ubwo buryo, Satani yizera ko azatuma abantu batera Imana umugongo kandi agatuma batekereza ko Bibiliya ibeshya.

Mbese, ubumaji bwera ni bwiza? Ese Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’ubumaji? Ikinyoma cya gatatu ni uko ngo ubumaji bwera ni ubumaji abantu batekereza ko bwo ari bwiza. Nta tandukaniro Bibiliya ishyira hagati y’ubumaji bwirabura n’ubwera. Iciraho iteka ubumaji bwose. Irebere nawe amategeko Imana yahaye ishyanga

rya Isirayeli ku bihereranye n’ubumaji hamwe n’ababukora:

● “Ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.”

● “Umushyitsi cyangwa umushyitsikazi, n’umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa.”

● “Muri mwe ntihazaboneke ukora iby’ubupfumu (ibikorwa by’ubumaji) cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushyitsi.

Kuki Imana yashyizeho amategeko abuza ibyo gukora ibikorwa by’ubumaji?

Ayo mategeko yagaragaje neza ko Imana itashakaga ko ubwoko bwayo bukora ibikorwa by’ubumaji. Imana yahaye ubwoko bwayo ayo mategeko kubera ko yabukundaga kandi akaba atarashakaga ko bubatwa n’ubwoba n’imiziririzo. Ntiyashakaga ko bwakandamizwa n’abadayimoni.

Ni gute Bibiliya igaragaza ko Imana arusha Satani imbaraga?

Nubwo Bibiliya itavuga buri kantu kose ku bihereranye n’ibyo abadayimoni bashobora gukora n’ibyo badashobora gukora, igaragaza ko Imana ifite imbaraga zirenze kure iza Satani n’abadayimoni be. Imana yaciye Satani mu ijuru. Nanone kandi, wibuke ko Satani yasabye Imana uburenganzira bwo kugerageza Yobu kandi akumvira umuburo Imana yari yamuhaye wo kutica Yobu. Iyo satani aba Arusha imana imbaraga yari kumwica kuko yari kwizerako ntacyo imana iramukoraho.

Ese Ni nde tugomba gushakiraho uburinzi?

Mu hagira hati “izina ry’Uwiteka Imana ni umunara ukomeye; umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Bityo rero, tugomba gushakira uburinzi ku Imana. Abagaragu b’Imana ntibiyambaza impigi cyangwa imiti mu kwirinda ibikorwa bibi bya Satani n’abadayimoni be, cyangwa ngo batinye imitongero y’abarozi. Abagaragu b’Imana bizera ibyo Bibiliya ivuga, igira iti “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.

Ese twizeza iki, ariko se, ni iki tugomba gukora? Nawe ushobora kugira icyo cyizere uramutse ukoreye Imana. Muri Bibiliya hagira hati “nuko rero mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Nukorera Imana y’ukuri, ukayigandukira, ushobora kwiringira ko Imana azakurinda.

Mbese, Abarozi Bagira Ububasha ku Nkuba?

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1977, abantu 14 bakekwagaho kuba abarozi biciwe hafi y’i Pietersburg muri Afurika y’Epfo batwitswe. Ikinyamakuru DRUM cyo muri Afurika y’Epfo cyagize icyo kibivugaho kigira kiti “abagabo n’abagore bo mu bwoko bw’abo barozi usanga barahiye ubwoba. Batinya ko batererezwa inkuba ikabakubita.

“Ni ngombwa ko hagira igikorwa Ku bw’iyo mpamvu, ikinyamakuru DRUM gitegeye abarozi bose ibi bikurikira: mu biro byacu hari amarandi 5.000 (yari afite agaciro gahwanye n’amadolari y’Amanyamerika 5.750 icyo gihe), azahabwa uwo ari we wese muri mwe uzica Stanley Motjuwadi mu kwezi kwa Werurwe 1977 amukubitishije inkuba. Niba mutabishoboye, abantu bose nibamenye ko ibyo mwihandagaza muvuga ko mufite ububasha bwo gutegeka inkuba ari ubusazi, ko ari ibigambo by’amanjwe gusa.

“None rero, mwa barozi mwe b’abanyabinyoma, nimutangire gutogosa inkono zanyu. Ngaho se nimuce agahigo, umva ko mwigenje”! Mbese, abo barozi baba barabashije guca ako gahigo bifashishije inkuba n’imirabyo? Ashwi da, nta byo bashoboye! Bwana Motjuwadi, umwanditsi wa Drum, yakomeje kubaho arasugira arasagamba, ndetse aza kuba umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru.

Abarozi ntibashobora kwiyambura imibiri yabo ngo babebagira aho bajya Rimwe na rimwe ibintu bibi biratugwirira.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-03-22 556

Ese waba uzi ukuri kubyerekeye ubumaji, ubupfumu, no kuroga?
Soma Birambuye
...

2017-03-22 186

Ese umuneke n'igishishwa cyawo bimaze iki?
Soma Birambuye
...

2017-03-19 308

Ese koko imbwa ifite amaso abona kurusha ay'abantu?
Soma Birambuye
...

2017-03-11 699

Ese Kuba Abantu benshi Batakigira Umusatsi Mwinshi Byaba biterwa n’Iki? Isomere
Soma Birambuye
...

2017-03-05 180

$75,000 niyo mafaranga azagenda ku bukerarugendo bwo ku kwezi buteganyijwe
Soma Birambuye
...

2017-03-01 740

Dore ibiranga umwirondoro wuzuye, (CV) uherekeza ibaruwa isaba akazi
Soma Birambuye
...

2017-02-28 367

Menya byinshi ku ndwara yo kwayura birenze urugero,ese ni iyihe nama ugirwa niba ufite iki kibazo?
Soma Birambuye
...

2017-02-25 787

Ese Iyo Bavuze Interineti ya 1G,2G,3G,4G ndetse na 5G Wumva Iki? Sobanukirwa.
Soma Birambuye
...

2017-02-19 355

Urusengero rwari rumaze imyaka rwarazimiriye mumazi rwavumbuwe.byagenze bite?
Soma Birambuye
...

2017-02-17 348

Mexique:havumbuwe udusimba duteye nk'abantu.birakaze
Soma Birambuye
...

2017-02-14 596

Menya Byinshi ku Icyihishe inyuma y’urupfu rwa Mahatma Ghandi
Soma Birambuye
...

2017-02-14 469

Izi nama zizagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha