00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na MPEZAMIHIGO   Chris
March 31, 2017   saa  08:33:28

Ibimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye indwara y’igifu

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo mu nda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm).

Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 z’ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 z’ibyo kurya no kunywa waba wafata.

Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo; ni hamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe n’ibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mu gifu, aribyo bita indigestion.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers), biterwa ahanini n’ibi bikurikira:

Helicobacter pylori (soma: elikobagita pirori); ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.

Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.

Imibereho; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.

Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane

Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe.

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara:

Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.

Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.

Ibindi bimenyetso twavuga harimo: kubura appetit, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara).

Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yagufasha gukira iyi ndwara?

Hari igihe waba ufite ubu burwayi bwarakuzengereje, ariko ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration, n’ibindi). Iyo miti rero ikaba yica udukoko dutera utwo dusebe ndetse ikadukiza ,kuburyo iyo uyifashe uko wabibwiwe ukira ugasubira ku byo waryaga. Muri iyo miti twavugamo nka: Propolis plus capsule, Spirulina Capsule, Zinc tablet,……Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-03-23 737

Menya ukuri ku bumaji, igice cya kabiri.
Soma Birambuye
...

2017-03-22 612

Ese waba uzi ukuri kubyerekeye ubumaji, ubupfumu, no kuroga?
Soma Birambuye
...

2017-03-22 231

Ese umuneke n'igishishwa cyawo bimaze iki?
Soma Birambuye
...

2017-03-19 344

Ese koko imbwa ifite amaso abona kurusha ay'abantu?
Soma Birambuye
...

2017-03-11 745

Ese Kuba Abantu benshi Batakigira Umusatsi Mwinshi Byaba biterwa n’Iki? Isomere
Soma Birambuye
...

2017-03-05 221

$75,000 niyo mafaranga azagenda ku bukerarugendo bwo ku kwezi buteganyijwe
Soma Birambuye
...

2017-03-01 990

Dore ibiranga umwirondoro wuzuye, (CV) uherekeza ibaruwa isaba akazi
Soma Birambuye
...

2017-02-28 441

Menya byinshi ku ndwara yo kwayura birenze urugero,ese ni iyihe nama ugirwa niba ufite iki kibazo?
Soma Birambuye
...

2017-02-25 856

Ese Iyo Bavuze Interineti ya 1G,2G,3G,4G ndetse na 5G Wumva Iki? Sobanukirwa.
Soma Birambuye
...

2017-02-19 434

Urusengero rwari rumaze imyaka rwarazimiriye mumazi rwavumbuwe.byagenze bite?
Soma Birambuye
...

2017-02-17 412

Mexique:havumbuwe udusimba duteye nk'abantu.birakaze
Soma Birambuye
...

2017-02-14 687

Menya Byinshi ku Icyihishe inyuma y’urupfu rwa Mahatma Ghandi
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha