00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na kazungire   Merci Dieu
April 04, 2017   saa  12:58:34

Menya byinshi utari uzi ku ntwari John Ruganda

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

John Ruganda nawe ni umwe mu ntwari nyafurika zagize uruhare rukomeye mukumenyesha abanyafurika abo aribo no kubahumura kugirango babashe kwiganzura ingoma ya gikoroni. Ibi yaba yarabikoze nawe abinyujije munyandiko kuburyo bagashaka buhake iyo basomaga izi nyadiko batsindwaga n’amagambo azirimo n’imvugo zuje ubwenge. Yavukiye mu gihugu cya Uganda.

Aba banditsi kandi ntwari za Afurika bagize uruhare rukomeye mu myigire y’abanyafurika, kuko batumye tubona inzira y’ubuvanganzo bityo bigatuma umwirabura asobanukirwa owo ariwe. Ntawatinya kuvuga ko aribo pfundo ry’uburezi muri Afurika.

John Ruganda yabonye izuba kuwa 30, Gicurasi, mu 1941, nyuma y’imyaka 66 nibwo yitabye Imana, kuwa 8, Ukuboza, mu mwaka wa 2007. John Ruganda azwi ho kuba umwanditsi w’inkuru ndende (Playwright). Ikindi kirenze kuri ibyo, John Ruganda yabaye n’umwarimu muri University of North, South Africa, University of Nairobi na Makerere University.

 Ibitabo bya Ruganda, byagaragazaga ukuri ku buzima busanzwe ndetse na politiki byo muri Afurika y’iburasirazuba nyuma y’uma y’ubwigenge. Afatwa nk’imbaraga zityaye za Afurika y’iburasira zuba mu makinamico. The Burdens (cyo mu 1972) na The Floods (cyo mu 1980), byabaye ibintu bidahinduka ku mfashanyigisho mu ishuri ry’ubuvanganzo.

Bimwe mu bitabo yanditse

The Burdens, Uganda, National Theatre, muri Mutarama 1970.

Black Mamba, Kampala, 1972.

The Good Woman of Setzuan cyhinduwe mu kiswahili na Ruganda we ubwe, muri Nairobi University Players, mu Gushyingo 1978.

The Floods, Nairobi, mu muco w’Ubufaransa bwo hagati, kuwa 1 Werurwe 1979.

Music without Tears, i Nairobi, muiri Nairobi University Players, Gashyantare 1982.

Echoes of Silence, i Nairobi, mu 1985.

Bimwe mu byanyuze kuri televiziyo nk’ibiganiro

The Secret of the Season, cyakinnywe kuri televiziyo (screenplay by Ruganda) Werurwe 1973.

The Floods, cyanyuze kuri tereviziyo (screenplay by Ruganda), ijwi ry’abanyakenya (Voice of Kenya) Mata1973.

The Illegitimate, na cyo cyanyuze kuri tereviziyo (screenplay by Ruganda), ijwi ry’abanyakenya (Voice of Kenya), Kanama 1982.

Imana imuhe amahoron’imigsha, Afurika yose izakomeza ku mwibuka ku ruhare rwe mu guharanira ubwigenge bwa Afurika.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-04-01 211

Menya byinshi utari uzi ku ntwari Francis Imbuga
Soma Birambuye
...

2017-03-24 185

Ngũgĩ wa Thiong'o ni muntu ki? Sobanukirwa bimwe mu bikorwa by’ubutwari byamuranze
Soma Birambuye
...

2017-03-18 168

Ese iyo bavuze intwari ingabo itazwi (umusirikare utazwi) wumva iki? sobanukirwa intwari umusirikari utazwi
Soma Birambuye
...

2017-02-24 348

Etienne Tshisekedi impirimbanyi ya Politiki idasimburwa muri Congo!
Soma Birambuye
...

2017-02-10 271

Dore bimwe mu bintu bizagufasha kuba intwari
Soma Birambuye
...

2017-01-26 741

Ubuzima bwa Martin Luther King ,intwari yubakiwe ishusho muri amerika
Soma Birambuye
...

2017-01-20 565

Sobanukirwa n'ibyiciro by'intwari z'u rwanda
Soma Birambuye
...

2017-01-15 1404

Birababaje Ibyo Abazungu Badukoreye! Dore Amateka Ya Lumumba n'Ibyo Yakorewe n'Abazungu.
Soma Birambuye
...

2017-01-13 1826

Insanganyamatsiko y'Umunsi w'Intwari wa 2017 Yashyizwe Ahagaragara Itangaza benshi! Ese Ivuga Iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-13 628

Ese Iyo Bavuze Intwari itazwi ni nde Hano Mu Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-01-11 904

Ubuzima bwa patrice lumumba ,intwari africa itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-12-26 308

Ese Kuki Youssou N Dour, Afatwa Nk'Intwari ya Afurika
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha