00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na kazungire   Merci Dieu
July 02, 2017   saa  03:28:37

Ese Steven Frederic Seagal niwe koko uyu? Isomere nawe.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Steven Frederic Seagal yavutse kuwa 10 Mata 1952, avukira Lansing, Michigan, United States akaba afite imyaka 65 y’amavuko.

Seagal akina Akaido akaba kandi afite Dan ya 7 ku mukandara w’umukara (A 7th dan black in Akaido), yatangiye mu 1988 kugeza ubu.

Seagal ni umukinnyi w’umunyamerika (American actor), utunganya umuziki na filimi (producer), umwanditsi (screenwriter), umuyobozi wa filimi (director), indwanyi (martial artist), n’umunyamuziki (musician), akagira ubwenegihugu bwa America, Russia na Serbia.

Seagal niwe munyamahanga wa mbere wayoboye Akaido Dojo mu gihugu cy’Ubuyapani (Japan). Nyuma yaje kwimukira Los Angeles, California, aho yaje kugaragara nk’indwanyi mu filime yiswe Never Say Never Again. Mu 1988, Seagal yagaragaye muri firime yise Above the Low. Kuva 1998 kugeza 2014, Seagal yagaragaye muri firime 27. Ku myaka 58, yagaragaye muri firime yiswe Machette yo mu 2010 ikaba ari imwe muri firimi ze zamamaye cyane mu 2002. Hagati ya 2009 na 2013, yashyize kumugaragaro firime y’uruhererekane yagaragazaga ubuzima bwe ayita Steven Seagal: Lawman, yagaragaje Seagal nka sheriff ushinzwe umutekano muri Jefferson Parish, Louisiana (season 1–2) na Maricopa county, Arizona (season 3). Yaje no gukina True Justice hagati ya 2011 na 2012.

Seagal ni umucuranzi wa gitari (guitarist) akaba n’umuririmbyi wa zimwe mu ndirimbo z’iyobokamana.

Nk’umunyabizinesi, Seagal yakoze ibikorwa byinshi byamwinjirije hagati ya $5–16 million mu mwaka wa 2015. Mu 1997, yakoranye na Young Living bakora "therapeutic oil" amavuta ya Terapike. Steven Seagal Enterprises, yashyize ku isoko ikinyobwa cyitwa “energy drink”, akora na “Lightning Bolt”, buro cyangwa ivisi mu mwaka wa 2005. Mu mwaka wa 2013, niwe wari uhagarariye Russian firearms manufacturer ORSIS; ikora Pistori.

Ikiyongereye ku buhanga bwe, Seagal ni impuguke mu bidukikije (environmentalist), ushinzwe kubungabunga uburenganzira bw’inyamanswa (animal right activist). Seagal azwi na none nk’umuvugizi akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Vladimir Putin. Seagal we avuga ko Putin ari umwe mu bayobozi bakomeye ku isi kuburyo we amufata nk’umuvandimwe we "Putin as a brother".

Umuryango wa Stiven Frederic Sagal

Seagal nyina ni Patricia yavutse1930 apfa mu 2003, yari umuganga cyangwa umuvuzi (medical technician), naho se akitwa Samuel Seagal yavutse mu 1928 apfa mu 1991, se we yari umwarimu w’imibare muri segonderi. Nyina yari umwongereza w’umudage naho se akaba umuhungu w’Umurusiya w’umujewishi (Russian Jews) waje kwimukira muri Amerika.

Umugore wa Seagal ni Miyako Fujitani kuva mu 1975 kugeza mu 1986), baratandukana aza gukundana na Adrienne La Russa kuva m. 1984 kugeza mu 1987), nawe ntabakomezanije kuko yaje gukundana na Kelly Le Brock kuva mu 1987 kugeza 1996), naho mu 2009 yaje gushakana na Erdenetuya (Batsukh) Seagal.

Abana ba Seagal 7, barimo uwitwa Ayako Fujitani.

Mu gihe Seagal yari afite imyaka 5, ababyeyi be bimukiye muri Fullerton, California. Niho yagiye kwiga muri Buena park High School muri Buena ParkCalifornia.

Iyobokamana, Stiven Frederic Seagal yizera BuddhaBuddhist”.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-06-10 907

Ese Jason Stathamn ni muntu ki? Isomere nawe
Soma Birambuye
...

2017-04-01 415

Shira impungenge usobanukirwe byinshi ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA
Soma Birambuye
...

2017-03-28 665

Ese umuntu nkanjye yahinduka akaba nk’abandi?
Soma Birambuye
...

2017-03-25 241

Menya byinshi ku mbuto zizwi nka Simsim mu kurwanya indwara ya diyabete.
Soma Birambuye
...

2017-03-21 802

Ibi byagufasha guhindura ubuzima nyuma y’ibikomere watewe n’urukundo
Soma Birambuye
...

2017-02-26 341

Oprah Winfrey burya ngo ntiyigeze yifuza urubyaro narimwe !
Soma Birambuye
...

2017-02-25 382

Ntukigere na rimwe utandukana n’umukunzi ugukorera ibi bintu
Soma Birambuye
...

2017-02-23 273

Ifoto yari maze iminsi igaragaye ku mbuga nkoranya mbaga y’umukecuru umaze imyaka irenga ijana yongeye kugaragara bivugwa ko y’itabye imana.
Soma Birambuye
...

2017-02-22 1820

Umukobwa witwa Zhang yavumbuwe na mama we, nyuma yo kumara imyaka itari mike atagira imyanya mwibarukiro. isomere
Soma Birambuye
...

2017-02-16 2509

Ntibisanzwe, umugabo w’imyaka 45 yamavuko dore ahantu atuye.
Soma Birambuye
...

2017-02-13 654

Saint Valantin y’uyu mwaka ntisanzwe! Abahungu bakaniye!
Soma Birambuye
...

2017-02-10 519

Burya Ngo Abazungu Ntibakunda Amagi Kuko Aryoha!
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha