00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NIYIRORA   Christian
July 08, 2017   saa  01:21:38

Dore ishingiro n'amahame remezo kuburenganzira bwa muntu n'imigani nyarwanda ishimangira ubwo burenganzira

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Uburenganzira bwa muntu nti butangwa, ntibugurwa, nti bugabanywa, nti buhakirwa, nta nubwo ari umurage w’ababyeyi cyangwa w’umuntu uwo ari we wese; uburenganzira bwa Muntu bugirwa na buri wese kandi tubuhabwa nyine na kamere muntu tuvukana. Uburenganzira bwa Muntu ni bumwe ku bantu bose hatarebwe ubwoko bwabo, igitsina, idini, ururimi bavugamo, ubwenegihugu, umutungo bafite, icyiciro cy’abaturage bavukamo, ibitekerezo byabo, byaba ibya politiki cyangwa ibindi. 

Abantu bose iyo bava bakagera bavuka bigenga kandi bareshya mu cyubahiro n’imbere y’amategeko. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutoma hagira uwamburwa uburenganzira bwa Muntu. Abantu bafite uburenganzira kabone n’ubwo amategeko y’ ibihugu yaba atabibemerera cyangwa abubangamira. 

Kugirango abantu bose babeho mu cyubahiro bagomba kugira uburenganzira bukurikira, nta nabumwe bushyizwe kuruhande: kwishyira ukizana, kugira umutekano no kugira imibereho myiza. Uburenganzira bwa Muntu ntibugabanywa ntibusubizwa inyuma.

Uburenganzira bwa Muntu bushimangirwa n’amategeko. Ayo mategeko ni amatangazo n’amasezerano mpuzamahanga ibihugu biba byaremeye bikanayashyiraho umukono. Ingero: Itangazompuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryo kuwa 10 ukuboza 1948 u Rwanda rwashyizeho umukono kuwa 18 nzeri 1962, bityo riba ryinjijwe mu mategeko y’u Rwanda; amasezerano y’Afurika yerekeye uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage; u Rwanda rwayemeye kuwa 17 Gicurasi 1973, kuwa 11 Ugushyingo 1981 ruyinjiza mu mategeko rugenderaho, …

Amategeko igihugu cyishyiriraho arengera uburenganzira bwa Muntu. lngero: itegeko rirengera uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa; itegeko rihana ivangura no gukurura amacakubiri. Indi soko y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni urusobe rw’ingingo ndemagaciro zigize umuco. Hari ingingo z’umuco nyarwanda zishimangira uburenganzira bwa muntu (kugira umutungo bwite, kugira uburenganzira bwo gushaka, kutica umwana cyangwa umugore mu ntambara ;”Intumwa irarabirwa 

 

ntiyicwa. ” “ nyirumuringa iyo aje utega akaboko”…), n’izindi ngingo z’umuco zibangamira uburenganzira bwa Muntu (kwica rubozo umushimusi w’inka, kuroha umukobwa watwaye inda y’indaro;”inkeho ikubitirwa mu rwayo;” “intare ikwicira inka ikakurusha uburakari;” “impfubyi irya akayo ikibye. ” Imyumvire y’uburenganzira bwa Muntu ishingiye ku mahame remezo akurikira: agaciro ka muntu karuta byose; kureshya kw’abantu mu gaciro no mu burenganzira; ukwishyira ukizana(ubwisanzure cyangwa ubwigenge); guharanira buri gihe kugira imibereho myiza; ubusabane. 

Agaciro ka muntu karuta byose ni icyubahiro gifitwe na buri wese nk’ikiremwamuntu. Umuntu, kubera kamerer ye, avukana ubwigenge n’icyubahiro ntagereranywa akomora kuri iyo kamere. Ako gaciro ni ntagereranywa kubera ko ntakindi kiremwa tuzi gisumba umuntu ku isi. Umuntu rero ubuze ako gaciro aba abuze ikintu kingenze mu mibereho ye. agaciro ntagereranywa ka muntu kagaragarira mu cyubahiro ahabwa no kubburyo abandi bamubona cyangwa bamufata. Urugero: kirazira rwose gukorera ubushakashatsi ku bantu mu gihe batabyiyemereye bo ubwabo cyangwa mu gihe bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye. 

Mu myumvire rero y’uburenganzira bwa muntu tugomba kumenya ko buri muntu wese afite agaciro ntagereranywa, kagomba kubahwa no kubahishwa. Niyo mpamvu amategeko y’u Rwanda ahana uwo ariwe wese wiha gutuka no gutesha umuntu agaciro. Kubyerekeranya no kureshya kw’abantu mu gaciro no mu burenganzira;”abanttu bose, iyo bava bakagera, bavuka bareshya mu gaciro no mu cyubahiro. ” Ibi ni ibivugwa mu ngingo ya mbere y’itangazo mpuzamahanga k’uburenganzira bwa Muntu. Gufata rero abantu bose kimwe imbere y’amategeeko niyo ntango y’ibanze y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. 

Ivangura iryo ariryo ryose, ryaba rishingiye ku bwoko, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku rurimi, ku idini, ku mibereho, k’ubukungu n’ibindi rinyuranyije niryo hame ryo kureshya mu gaciro no muburenganzira. Ni nayo mpamvu amasezerano yose n’amahame mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu abuza ko ubuyobozi bukorera ivangura igice kimwe cy’abaturage. 

Icyo tugomba kumenya ni uko kureshya bitavuga gusa neza neza kuko mu mibereho y’abantu, bamwe bashobora kugira ubushobozigusumbya abandi. ”kureshya”ntibisobanura ko abantu bagomba kugira ubukire bumwe cyangwa ubwenge bungana. Ariko rero mu ivuka no mu mibereho` itegeko rigomba guteganyiriza abantu amahirwe angana. 

32

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGITABO CY’UMUNYESHURI

Niyo mpamvu nka bumwe mu burenganzira, (burenganzira bwo kwiga, uburenganzira k’uburezi, uburenganzira k’umurimo, uburenganzira k’ubwiteganyirize, …)bwemerewe abantu bose mu masezerano mpuzamahanga. Buramutse butariho abantu bamwe baba ari injiji, abarwayi, abashomeri n’abatindi mu gihe abandi baba bajijutse’ bavurwa neza, bakora kandi barateye imbere. 

Urugero: amasezerano mpuzmahanga ategeka ibihugu byayashyizeho umukono kureka abana bose bakigira ubuntu mu mashuri abanza kandi kwiga bikaba itegeko itegeko kuri buri wese, naho ayisumbuye n’amakuru abantu bakayiggamo nta busumbane. 

Ukwishyira ukizana ni ngombwa kandi bikenewe na buri muntu kugirango atere imbere. Nta gaciro ka muntu nta no kureshya byashoboka nta bwisanzure buhari. nta bwisanzure buhari iterambere ry’abantu ryaba ari igicagate. Mu mateka y’isi abantu bagiye bemera guhara amagara yabo kugirango babashe guharanira uburenganzira bw’ibihugu byabo n’ubwabo. Kwisanzura bishatse kuvuga ko umuntu yishyira akizana muri byose, ariko bigakorwa mu nzira zemewe n’amategeko n’amabwiriza yose ya ngombwa hagamijwe kubungabunga umutekano rusnge no kubahiriza uburenganzira bw’abandi. 

Mu buzima ni ngombwa buri gihe kugira imibereho myiza. Ingingo ya 25 y’itangazo mpuzamahangauburenganzira bwa muntu ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kubona ibyangombwa nkenerwa kugirango we n’umuryango we bashobore kugira imibereho myiza, nko kubona ibibatunga, icyo bambara, icumbi, gushobora kwivuza n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage. 

Amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira muby’ubukungu, imibereho myiza n’umuco nayo ashimanggira iryo hame mu ngingo yayo ya 11 aho agira ati”ibihugu byasinye aya masezerano byubahiriza uburenganzira bwa buri muntu bwo kugira imibereho myiza ihagije kuri buri wese n’umuryango we, no kugira imirire, imyambarrire, n’aho atuye bihagije, ndetse n’ubwo kuzamura imibereho ye. 

Ibihugu byemeye aya masezerano bifata ibyemezo byihariye kugirango ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo burenganzira bigenywe mu bufatanye mpuzamahanga bwemewe nta gahato. 

Abantu bose bagomba kugenzerezanya kivandimwe, mu bwubahane, baggomba gufashanya kuko “nta ngizi yigize” “kandi inking imwe ntiyubaka inzu” gusabana rero ni ngombwa ku bantu bose. 

Uburenganzira bwa muntu ni bwubahirizwe mu Rwanda ndetse no mu isi yose


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-07 308

Ntibisanzwe!!! Dore uburyo umutwe w’ingabo wabaga ubangikanye n’umutwe w’inka mu Rwanda rwo hambere?
Soma Birambuye
...

2017-07-04 158

U Rwanda rwatorewe kuyobora Afurika yunze ubumwe umwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-07-01 389

Dore amagambo agize indirimbo “Izuba rirarenze” ya Vincent NIYIGABA Karahanyuze
Soma Birambuye
...

2017-07-01 253

Dore ubutwari bwa Rwabugili igihe Nyamushanja yamusingizaga mu kivugo yise”INDANGAMIRWA KUVUSHA”
Soma Birambuye
...

2017-06-28 229

Ese koko ni umukino nyurabwenge? Dore ingero z’ibisakuzo nyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-28 249

Ese koko hari ibitazibagirana mu matora ya nyampinga w’u Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-06-12 416

Ese iyo bavuze kunywa Nzobya wumva iki? Menya byinshi kuri Nzobya n’uburyo yasize umugani imusozi.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 662

Sobanukirwa n’umusozi wa Karisimbi umwe muyigize uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga.
Soma Birambuye
...

2017-06-09 294

Dore ibyakurikiye ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro
Soma Birambuye
...

2017-06-08 510

Dore bimwe mu bintu byaziraga mu muco nyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-06 891

Ese koko “Nyakamwe ntavumba mu bakara?” Dore inkomoko yiyo mvugo
Soma Birambuye
...

2017-06-05 788

Amateka y’umwamikazi wa nyuma mu mateka y’u Rwanda Rosalie NYIRAGICANDA.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha