00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NSENGIYUMVA   Innocent
July 08, 2017   saa  01:52:55

Menya ubutumwa buri mu gisigo “Mbwire umwami uko abandi bami bantumye” ndetse n'uwo cyatuwe.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Iki gisigo cyasizwe n’umusizi MUSARE,kikaba kibumbiyemo ubutumwa bwari bugenewe umwami NDABARASA.Kungoma ya Cyilima II Rujugira ari nawe se  w’umwami Kigeli NDABARASA hagabwe igitero mu Ndorwa kikaba cyarayobowe n’uyu NDABARASA, aza guhirirwa arahatsinda,maze yigumirayo. Ise amaze gutanga bamutumaho umusizi MUSARE ngo amubwire aze ayobore kuko yari yaravukanye imbuto.Niko kumubwira mugisigo cyiswe”Mbwire umwami icyo abandi bami bantumye” kikaba cyari giteye gitya:

 Mbwire Umwami 
Uko abandi Bami bantumye,
Byanga-bwana. 
Mirimo ibiri ya Mirishyo ibiri,
005 Ya Mutarahurwa wa Mara-mbwa

Yabaza Kandiri indago za Nyakaraha.
Kirahana-vuba yatewe ishavu
Shorera rya Muteka
I Buteranya-ntoki bwa Nyamitavu.
010 Behu utanze Shumbi Shoza

Rya Nyirashumbusho n’ e Shorera,
Urushya rwawe i Joma
Rukereranya ijoro.
Kurya yaguhaye inka izi
015 Mugana Kavubika,

Ntagusize iteka mu gutabara.
Nshyikirize Rugumira ayo Inzugu zimuhaya,
Bakurikira b’inyamaguru 
Ya Nyamudaha na Muturagara,
020 Karima iriha inzigo

Ya Cyubaha-ntaraga.
Nyabyari yasumbije Nyabyarikwa urwango,
Rwa Kibundikirwa i Kibumbirwa-nombe.
Bo bari bazi Abagabe
025 Ko wakabamariye imirimo bagusigaranye,

Musigaranwa-zina wa Nyiranzihira
Na Nzobe ya Kavuza,
Warabyaritse kare
Wagakoze ibyo.
030 Uwo ni Rubunga yakuranwa na Rubuga,

Bumva ko ukubuza imihana,
Biriza imihayo.
Kurya wahawe na za Ndasobwa zombi
Musana uri mwo amasogwe wa Musana-mbuye,
035 Wa Mbiribiri ya Nyiramahame,

Amahari yose uyamaze ku ngoma.
Baguhaye impundu i Kiganda,
No mu za Kurya mu Kimbogo
Cyilima yibyaye nka Yuhi.
040 Na we nyogokuru ngo abyumve

Ubwo bucya abyutsa intumwa kare,
Kuyituma i Kimweka kwa Kirasana
Kuyiburira umurya i Cyicara-musatsi
Ngo watsinze i Ndorwa
045 Ukaba ukica u Buhinza,

Ruhingo rwa Muhanyi
Umugabo wawe Nyabuzima.
Na we ni ubukeye ashyira ubwaku burenga,
Mutabazi ari ku Gitega
050 Cya Masaro ya Kigali,

Zisumbye ingoma i Gitandi.
Ati : ko warembeje i Mpororo Rukundo,
Ugatuma ku Biru b’i Karango,
Ingoma zikitsa izo.
055 Aramwumva Mutara, Mutambya,

Ati : turatabarana ntinsiga mu rugumye,
Rugumira rwa Rugum-imbere
Na Ruhashya-ncuro rwa Condo
Uko bucya yica ncisha imambo.
060 Uwo ni Kavunanka muzi

Wari kwa Mukanya i Mahororo,
Yatsinze inzimu zije kabiri
I Mwanza wa Kariba.
Ubwuzu bw’ingoma ni burya
065 Ubugabo ni bwa bundi,

Ubutwari bwo kurasana ntabazwa,
Mukanza wa Mukenga-nkwakuzi wa Nkuriziki,
Urugumye rwose warukanga Rugumira.
Yahaye umugabo inka ze Cyilima
070 Si nka Kivumbu,

Wahaye imbwa yasangujwe
Badutekera nyina.
Mashumi, Mashema arantumye,
Ngo wibaruke n’u Butayu
075 Bwa Gisaduka-mirwa na Cyijinya-bara,

Yasiga akunjitse ngo akabuhura.
Nta Mwami yasize iwabo, 
Yamusabye uwo araga Mikereranyo
Ngo acitse bunaga.
080 Hanyuma n’abihaye ingoma

Mu nyuma za Miseserano,
Ubasangiza umunsi.
We Nkusi y’impundu,
Ya Mbuyijoro na Mbumabano
085 Murari aracikana na Kabeja.

Mwabona rya cumu twabwirwaga
Ryo ku Gisenyi cya Murorwa
Riva i Nyakabare,
Kigeli yaridukonera. 
090 Rukomata, Rukorwa arantumye,

Ngo wibaruke cya gihugu
Bwacyaga murasanira,
Musambo na Mugesera
W’i Rutonde rwa Nyabitsibo
095 Baburana iriba rya Karaha.


Yataha no kuri Tanda,
Ntantu ya Nyirampore
Bakihaye ngo yaronse Rukungu.
Na yo Rugondo yasigayeho
100 Inyubikizi ya zombi,

Murara na Muhanuzi wo kwa Gishimya,
Rushi yahawe ingabo kurinda na Muhiga.
Mwabona abitorana ga Kagina na Gatsibo
Inturo za muka Ndoba zaronka Kigeli.
105 Rukomata, Rukorwa arantumye

Ngo wibaruke bya bihugu by’epfo, 
Byose uko bingana.
Musangwa wa Mizitiro
Ya Kuzikwa kwa Nyiramusana,
110 Yaba apfundikiye agataha.

Umuhinzi iyo ahingukiye abakungu,
Bukungu bwa Buba-ndushyi,
Naba ugejeje inkweto
Aho wagezaga umutima.
115 We Mutanga-ncuro wa Mutega,

Wa Ntegeye imbogo ya Makuko,
Ugaruke kwiyereka Mihunga uraganije.
Urwo ni urukumbuzi bafite rwawe 
Wasagira, Bugingo bwa Muhanyi, wabarakaza.
120 Umaramaze aho ushigaje vuba,


Udukubire hose Rwikubira-shema,
Rwa Nkoni ya Rukabukira-nkoni
Uritezwe i Rusukuma-nzira.
Niwiyereka iwa Sarwamo
125 Akumurikire Rweru rwa Kirongoro, 

Ati: ubugingo burashyitse.
Unamumurikire n’amashyo
Uvanye mu ishyanga,
We Mushyanuka-rubanza
130 Wa Bicu bya Rwisa-shema,

Umare inyonga urukara
Utindije iminyago.
Umusango wambitse Kabanza
Niwerekwa Busage bwa Nkindi
135 Ati : ingoma yaragwa umugabo.

Naba ucyica insigarizi zo mu migina,
We Rubera-nkindi rwa Nyirankits-imbogo
Na Mbonigaba ya Mpibicuba,
Utume i Tumba uti : kare araje.
140 Umwanya bakibaza intumwa

Na we uba wica abo ushigaje,
Nizijya gucyuka tuzahurira imbere.
Ya magingo yo kohereza abunuzi
Tuzahurire ku nzira,
145 Ugagara n’ingobyi n’ingoma

N’abagabo n’amacumu ahese,
Muheta-mbuga wa Muheta-ngabirano wa Ntorerwa,
Iyo ntumwa ikubuke
Iti : Ngozi, byabuze inzira.
145 Sogokuru na so Bwenge

Ngo ubasusurutse,
N’inyagwa ucukuye i Bungwe bwa Nyamukanura. 
Basubir-intambara ba Subira-mu-base, 
Asubire agusige. 
150 Uburiza bube ubwa kabiri,

Umumare ka karaba
K’uburakari yari afite,
Mwigamba-bagwa wa Mugambirira-bazindutsi
Wa Mabara-mato ya Mutakirwa,
155 Mariba wamumaze uburakari.

Manzi ga ube ukitse izo manza
Uko washinzwe izo mu Rwamatsiko 
Muzanonorana, maze baguhanure.
N’inkumbi y’icumu ryawe
160 Rirengeje indwi,

Gacura-nkumbi ka Muca-ngoyi
Wa Bicuba bya Cyusa cya Maduka,
Wararengeje ukajya kwasirirwa. 
Ibikondo bya Rwinzobe biratinze
165 Nubimurikira Ruhima na Sekigeli



Muzashyikirana.
Unamurikire n’iminyago yakuragira,
Muraganirantasi wa Ntanze-umuseke wa Matsibuko,
I Masogwe twiyereka tukarorerwa .
170 Mbe nu abava i Joma

No mwa muka Yuhi i Kiyebe,
Murorerwa bakwibarutse amahamba.
Numara kumurikira iz’Abanya-Kayenzi,
Wirabana izawe ujyana i Nyamunanira
175 We Munyagurutse-njyishywa

Wa Munanira-cyangwe wa Kwirabo
Mutara akwiteze i Nyankore.
Ati : nguyu umwungeri uje kunshyura.
Nteke ku rubungo 
180 Iyo wabyaye umugabo uherezwa inkoni.

Iyo agukubise amaso hose Bukiriro,
Ati : mbe wakira ibiti Makuka ?
Wa Mukanira-ndushyi n’e Shyogwe-rike
Agukanze imirimo ibirenge byawe.
185 Kurya yamurikiye se ajya kuhira

Rukabuza-mirango ubwo unsekuye
Ubwo uzanshyingura.
Bigeze aho nyine, za nganji zombi
Zisubiza mu yawe.
190 Mutara ati : ni jye Murika-mifuka

Ya Rufuka rwa Nyir-ubutare 
Ajya kwiyereka mu Rwanda.
Niyitegure Mwurire akumurikire,
Kinyobwa cya Mirunguruko
195 Ati : nuguranywe ingoma.

Kiramizwa-mata iti : Mwintoya urubanza,
Ni jyewe nyiri urubu
Rwa Nyabatimbo ba Ntekere,
Narajishuriwe mu kujya kwenda Rugwe.
200 Ni jyewe nyiri inkwano

Zakura iza Mpembe
Yarakoye mbere ndarongora.
Aho Makanda aviriye i Karagwe
Aba ari jye ahitiraho.
205 Muhitira mu bageni babiri

Mu kubitira Murogoya
Nyina wa Mutara, Mutamwa,
Ndazeza ingoma zisigwa imirembe.
N’aho watabaruka wanyaze
210 Ni jye wajyana iy’umugongo,

Sinahetse Nkotsa, jye ndakubyiruye.
Na yo Nyabitega iti :  mwintoya urubanza
Nijye remezo rya Bahereza-nsoro
Ba Nsamira ya Mweru-ugaze,
215 Naramwimuye Nyagasombwe ingoma.

I Bunywe-joro n’i Bunyweka-ngugu,
Ni twe mpamvu yatsinze,
Itumye mwubaka ibitwa bya Nyarigina.
Kiramizwa-mata iti : mwintoya urubanza
220 Ni jye Nyir-urubu rwa Rwiharaga-ngondo 

Rwa Mihararano ya Nyirabirari,
Twaruzuye na Burango kare.
Amazina yitwa ba Kigeli
Ni twe yubaka na Rwuki
225 Mwintambanya urubu rwandamukiye.

Ni iteka nu bancanaho izeze,
Abami ba Nyabuhuha na Buhuga-nzobe,
Mbabyarira amaremera.
N’aho mberewe Kavuna,
230 We arambyarira ampa uyu mwanya.

Na none ni wo w’uyu
Kigeli yandamukiye.
Nyabitega ati : mwintoya urubanza,
Ni jye nyiri urubu 
235 Rwa Kavuna ka Nyir-uburyo 

Nabaririye inkuna ya Kamonyi.
Kamina akirinze iminsi ya Rwara
Na we nu bukeye, akukana ubwatsi
Bwo gutamba ineza muri Babyara bacu,
240 Ababyeyi ba Bukamata-mbari

Na Mirimo na Mutarogoya,
Bahiranye na Rubanda-mugesera.
Uyu Mwami wirahira ni uwa Gaca-nzigo,
Asize akamije abana ba Kiganda
245 Arava i Ruhinda.

Rero wihute Mudatanga-urwuya ,
Rushya rwa Mushyitsi
Urasanira uwo arariye
Wa Mushyitsi w’i Busaga wa Maguka
250 Kimenyi yohereje abasanganizi.

Bashe umugara,
Batabarira-ngoma wakuka ubuhoro
Ku mazi ya baka Mugasa
Ngo wabakomatira.
255 Harya Murekera-ndashi ,

Murekera-ntaka yagutora
Mu bana be ari umwe,
Azi ko yanga isange,
Agira ngo uzayiramutswe wenyine
260 Muramutswa-biru wa Muramira-ndushyi 
wa Mirasuko

Gisaka uyizi ayiraga umwemera-mirimo.
Irarushya ga ntiyihabwa,
Keretse uwo yarazwe.
Karinga ntawe uyibwirwa
265 Ikamuraza kabiri.

Ukamenya n’uko itera Abami ubuntu buke,
Ntishumbushwa ntitizwa Ruyenzi,
Iyi ngoma ya Muyenzi na Mutanyagana
Yaratewe kumera ihabwa umwe.
270 Uyigomeye ayivuka

Ikamuca ikamwica.
Na we uwayimitswe uwo ikazamurerera.
Ye bene i Kibona
Ba Kiboneshwa-migera na Kigira-menshi,
275 Bahungiye Kigenza-busha

Biciriza i Kagwabira
Uramenye utanyagwa inka no gutinda,
Nk’uwatinyiriye Abami,
Ba Buharuza-miyumbu na Buhamagara-nzimu,
280 Ukore ubangura

Uri mu kunurirwa.
Watumwe gutera
Ntiwatujwe Ruhama,
Muhunga-mbuga , imburano zirashowe.
285 Uzinduke tujye kwotsa inka ibibabo

I Gihinga cya Ruzege,
Iyo wabyirutse ukenura inyambo.
Wamaramaje aho ushigaje vuba,
Ukaza ukitaba, Mutambyi
290 Mutanga-nkamwa arica isazi,

I sayo ya Giseri.



Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-07 211

Burya se ngo hari uburyo imvura ishobora kwicwa ntigere hasi kandi yari yakubye? ubu ni uburyo bica imvura ntigwe kandi yari yakubye.
Soma Birambuye
...

2017-06-23 118

Urubuga nkoranyamba ruzwi nka Facebook mu rugamba rukomeye.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 258

Dore ibiyaga 10 byambere binini ku isi.
Soma Birambuye
...

2017-06-10 509

Minisitiri w’umuco na siporo yahinduye byinshi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-06 372

Kubaho mu misiri babikesha uruzi rwa Nili.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 206

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 96

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-05-30 263

Dore ubusobanuro bw’amwe mu mabara cyangwa amarangi dukunda.
Soma Birambuye
...

2017-05-25 812

Ese gusura biterwa niki, bikamarira iki umubiri wacu?
Soma Birambuye
...

2017-05-24 333

Ese inyamaswa zo mu kagera zibaho zite?
Soma Birambuye
...

2017-05-21 308

Ese inzu izwi nka White house ikorerwamo iki? Ese n’iki irusha andi mazu?
Soma Birambuye
...

2017-05-20 658

Dore ibanga ryo kugira amaribori n’uburyo wayirinda mu gihe utayakeneye.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha