00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NSENGIYUMVA   Innocent
July 12, 2017   saa  01:36:49

Dore ibitero byagabwe ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kigeri IV Rwabugiri ni umuhungu wa Mutara Rwogera akaba yarimye akiri muto (hagati y’imyaka irindwi n’icumi) ni yo mpamvu ibitero by’ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga. Ku ngoma ye habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari haraguwe vuba, dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka. 

Ikindi ibyo bitero byari bigamije ni ukwagura u Rwanda no kunyaga inka n’abaja. Bimwe mu by’ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo kurengera no kwagura u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye harimo icy”Inkotanyi cyane” na “Rukayababisha”, gutunganya ubutegetsi bw’igihugu : imirwa hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone n’aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko, kwegera rubanda akabatoramo abatware b’abatoni no kugabira intwari iminyago).

Ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili,ari nawe basingizaga "INKOTANYI CYANE" na "RUKAYABABISHA”,habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi ahari higaruriwe vuba.Twavuga nko ku Ijwi,Ndorwa na Gisaka.Ntiyatinyaga kwica n’abakomeye ,kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko.Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubandaakabatoramo abatware n’abatoni ,akanagabira Intwari iminyago.

Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y’I Kivu no ku kirwa cy’Ijwi.Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko Uwo mwami w’Igihangange yazengereje amahanga n’imikorere ye mu igaba-bitero.

Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga

Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, « Rukurura » Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.

1. Igitero cy’amazi

Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda, muri zo zitwaga « Umuhozi ».Cyiswe igitero cy’amazi, ku mpamvu y’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.

2. Igitero cy’i Bumpaka

Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda .Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.

3. Igitero cyo muri Lito                     

Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma NKORONKO, zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi, zitera RUGIGANA umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Bururndi, byo kurengagiza.

4. Igitero cyo mu Butembo

Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara »yagishiye i Kamuronsi.

5. Igitero cyo ku Ijwi

Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.

6. Igitero cya Gikore

Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n’ U Buganda).Iki gitero cyahurujwe na NYIRIMIGABO ,kugirango yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari « Gafuma » gusa.

7. Igitero cyo ku Buntubuzindu

Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu.Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa.Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.

8. Igitero cyo ku Kanywiriri

Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo.Icyo gitero cyari kigamije kwihimura.Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw’Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri .Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu.

 9. Igitero cya 2 cyo ku Ijwi

Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.

10. Igitero cy’i Bushubi

Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro.Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.Kigeli aratabara, RWABIGIMBA araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe.

11. Igitero cyo ku Kidogoro

Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mu bya Karehe.Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu .Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa.Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo ,Ubushita n’Imvunja.

12. Igitero cyo ku Rusozi

Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’UBunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’UBunyabungo, kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana.

13. Igitero cy’Imigogo

Imigogogo zari Ingabo za Ankole, rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w’u Rwanda yateye i kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo,Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero. Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari I Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-12 146

Ese ko iyi nteruro “Ndabyemeye kandi Nzabikora” ikoreshwa mu bukwe kenshi yaba ifite ubusobanuro bwihariye?
Soma Birambuye
...

2017-07-12 169

Iyo bavuze abisi /umwisi wumva iki? Dore abisi n’ingoma babayeho.
Soma Birambuye
...

2017-07-10 124

Ese kuki igisigo kiswe "Mbaze abantu icyo bahora umwami"? Menya byinshi.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 586

Irigita ry’umwami Nsoro niryo nkomoko y’agasozi ka “Nyirubugesera”. Menya byinshi kuri aka gasozi.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 302

Menya byinshi ku bisigo cy’ubuse mugisigo “baryohewe ubudasigaza”
Soma Birambuye
...

2017-07-07 349

Ese iyo bavuze ibihozo wumva iki? “Mutima ukeye uteze nk’icyeza” indirimbo iri mu bwoko bw’ibihozo ya Rugamba sipiriyani.
Soma Birambuye
...

2017-07-06 268

Sobanukirwa igisigo “Nshire umwami inkamba” cyasizwe hishimirwa urupfu rwa Gatarabuhura.
Soma Birambuye
...

2017-07-01 269

Koko se abakubita izanura ibirago nibo basenda? Dore uburyo gusenda (kwirukana umugore) byakorwaga nk’umuhango.
Soma Birambuye
...

2017-07-01 309

Dore ubuhanga bwa Rugamba cyprien mu gisingizo yise””MAREBE ATEMBAHO AMARIBORI”
Soma Birambuye
...

2017-06-30 621

Menya umwami Alexis KAGAME agereranya n’ingurube mu gisigo cy’ ubuse yise ingurube iyobokwa n’abashumba bo mungeyo.
Soma Birambuye
...

2017-06-28 461

Ese koko tuba dusekeje? Dore ibyo utaruzi k’uturingushyo tw’abasizi.
Soma Birambuye
...

2017-06-24 306

Dore amagambo agize indirimbo ”umurunga w’uminsi” ya alexis kagame
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha