00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NSENGIYUMVA   Innocent
July 13, 2017   saa  01:11:20

Sobanukirwa n’igitabo cyanditswe bwambere mu Rwanda cyanditswe mu kinyarwanda n’ahakuwe igitekerezo.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Inganzo yo kwandika yatangiye kera mu Rwanda ariko usanga buri wese yibaza ati:” ni ikihe gitabo cyanditswe bwa mbere? Cyavugaga kUki?” ubucukumbuzi bugaragaza ko igitabo cyanditswe bwambere ari ikitwa Inganji Karinga cyanditse na Mgr Alex KAGAME. Iki gitabo gitangira gisobanura icyo Inganji karinga bivuga. “Inganji ni ijambo rituruka ku nshinga ‘Kuganza’. Inganji Karinga bivuga ko Ingoma y’u Rwanda y’Ingabe  yitwaga Karinga yaganje (Kugaanza) izindi igasigara yihariye aho zahoze zose”.

 

Nk’uko Mgr Kagame yabyanditse, ngo ijambo Karinga ryo nta cyo ryavugaga mu Kinyarwanda cyo mu gihe cye gusa ngo hari abavugaga ko ryavuye ku ruhu rw’inka bayikenyezaga(ingoma) ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli iyo nka ikaba yaritwaga Nyamiringa y’umuvubyi wo mu Busigi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke.

Mu gice cya  mbere Kagame asobanura icyamuteye  kwandika Inganji Karinga avuga ko yashakaga ko Abanyarwanda bagomba kumenya amateka y’igihugu cyabo, kikabibutsa abo baribo, bakirinda ‘kwenda’ (kwakira byose) imico ya ruzungu uko yakabaye kuko ngo nabo banze kwenda iya Kinyarwanda.

Nawe yemeje ko igitabo cye kizaba kigizwe n’ibintu byinshi, asaba abazagisoma kuzihangana kuko bizagenda biza gahoro gahoro. Mgr Kagame avuga ko igitabo cye kigizwe n’ibice bine:

Igice cya mbere kigizwe n’amateka yo guhera uko u Rwanda rwari rumeze mbere y’Abami kugeza ku Mwami Nsoro I Samukondo.

Igice cya kabiri kigizwe n’amateka yo guhera ku ngoma ya Nsoro I Samukondo kugeza ku Mwami Yuhi III Mazimpaka,

Igice cya gatatu kigizwe n’amateka yo guhera ku ngoma ya Mazimpaka kugeza ku ngoma ya Mutara II Rwogera.

Igice cya kane kivuga ku mateka yo guhera ku mwami Mutara II Rwogera kugeza mu gihe Alexis Kagame yandikagamo iki gitabo.

Ku ipaji ya 13 y’Inganji Karinga , Umwanditsi wayo yavuze aho ibyo yanditse yabikuye.Yaranditse ati: “ Ni ibintu twabwiwe n’abakuru bari baragize umwete wo kubyitooza hambere bigihimbaje rubanda. Iyo uhuye n’ubizi akabikubwira urushywa no kubyandika no kuzakurikiranya neza ibyo wagiye usakuma hirya no hino.”

Mgr Kagame yongeyeho ko ikindi giha igitabo cye agaciro gakomeye ari uko ari we wa mbere wanditse ibyo mu mateka y’ingoma y’u Rwanda, kandi akayandika mu Kinyarwanda.

Nubwo yemera ko hari abandi banditse amateka y’u Rwanda mbere ye barimo Padiri Pagès ariko ngo bayanditse mu Gifaransa kandi Abanyarwanda bake nibo bacyumvaga.

Uyu yanditse igitabo yise “Un Royaume Hamite au centre de l’Afrique”.

Hari n’undi muzungu witwa Le Chanoine de Lacger wanditse igitabo yise “Le Ruanda Ancien et modern”.

Kubera ko ibyo  yari agiye kwandika yari yarabitekererejwe n’Abiru, Mgr Kagame yasabye abazasoma igitabo cye kuzitonda kuko ngo habagamo kunogereza ibintu bimwe na bimwe , ahabuze akantu bakagahimba, yaba ari umugabo w’igihangange basingiza kenshi bakajya kumwitirira ibyo bumvise ahandi, ngo ‘ugasanga yahindutse igitangaza kibereye aho!’

Hari aho yanditse ati: “Dore haba ubwo umuntu w’intwari yicisha umubisha icumubagakomeza rero kumurataHaca nk’ingoma ishatu cyangwa enye, bakabona ko umuntu w’igihangange nkawe adakwiriye kwicisha icumu ryonyineN’uko bakamuhimbira akantu  kameze nk’ikivugo bajya bumva bati:

Barasakiranye, ararikaraga. Arikoreye bumva inkuba zirakubita! Umusereko waryo ubengeranye mu zuba bagira ngo ni umurabyo! Umuhunda ukomanye n’ikigembe ararekera rijya mu ry’agaca, riva mu ry’agaca rijya mu ry’icyanira maze aragenda arimugema mu rwano, ryandurutse rifata mu bandi babisha batandatu risiga ribasaritse ku nzira. N’uko rifata ku gasozi hakurya rihaca igitengu…”

Kubera aya makabyo, uyu munyamateka yasabye abasomyi b’Inganji Karinga kuzabisoma bumva ko byari bishingiye ku byo yabwiwe bityo nabo bagakora ubushakashatsi bw’inyongera.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-08 381

Menya ubutumwa buri mu gisigo “Mbwire umwami uko abandi bami bantumye” ndetse n'uwo cyatuwe.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 212

Burya se ngo hari uburyo imvura ishobora kwicwa ntigere hasi kandi yari yakubye? ubu ni uburyo bica imvura ntigwe kandi yari yakubye.
Soma Birambuye
...

2017-06-23 118

Urubuga nkoranyamba ruzwi nka Facebook mu rugamba rukomeye.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 258

Dore ibiyaga 10 byambere binini ku isi.
Soma Birambuye
...

2017-06-10 509

Minisitiri w’umuco na siporo yahinduye byinshi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-06 372

Kubaho mu misiri babikesha uruzi rwa Nili.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 206

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 96

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-05-30 263

Dore ubusobanuro bw’amwe mu mabara cyangwa amarangi dukunda.
Soma Birambuye
...

2017-05-25 812

Ese gusura biterwa niki, bikamarira iki umubiri wacu?
Soma Birambuye
...

2017-05-24 333

Ese inyamaswa zo mu kagera zibaho zite?
Soma Birambuye
...

2017-05-21 308

Ese inzu izwi nka White house ikorerwamo iki? Ese n’iki irusha andi mazu?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha