00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NSENGIYUMVA   Innocent
August 02, 2017   saa  12:57:33

Dore uko Bungwe yigaruriwe n’u Rwanda

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Igihugu cy’u Bungwe cyategekwaga n’Abenengwe.U Bungwe cyari igihugu kibumbye u BUSANZA bw’amajyepfo (Komini Maraba,Mbazi ,Ruhashya,Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare).ubu akaba ari mu Karere ka Huye.U BUFUNDU (Komini Kinyamakara,Nyamagabe,Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro).

Ubu akaba ari mu Karere Ka Nyamagabe.Ingoma yabo yageraga n’I NYARUGURU (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare naMubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro ).

ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.Yageraga kandi n’aho bitaga BASHUMBA- NYAKARE (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare ).Ubu ni mu Karere ka Gisagara.N’intara y’ u BUYENZI (komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro ).Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.

Umwami wariho ubwo Ingoma Nyiginya y’ I Gasabo yadukaga yitwaga RWAMBA.Akaba yari atuye muri Nyakizu ni ukuvuga mu Karere ka Gisagara.Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma Nyiginya ni SAMUKENDE, umugabo wa NYAGAKECURU wo mu Bisi bya Huye

Igitero kibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na MUTARA I NSORO II SEMUGESHI I (Muyenzi) wimye I Gasabo ahasaga mu w’1543 kugeza mu w’1576,wari Umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, nuko yica umwami waho RUBUGA RWA SAMUKENDE, bica na nyina BENGINZAGE ariwe “Nyagakecuru “Banyaga n’Ingabe yabo “NYAMIBANDE”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “RWUMA”.Nuko ingoma y’Abenengwe izima ityo. Bumgwe ihita iba iy’u Rwanda.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-23 694

Iteka ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake ndetse n’igisa nabwo mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-07-22 376

Ese ingoma Ngabe zabaye mu Rwanda ni zingahe? Sobanukirwa n'impamvu bazita ingoma Ngabe
Soma Birambuye
...

2017-07-22 323

Dore indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Soma Birambuye
...

2017-07-17 464

DORE IBYO KAGAME YAVUZE KURI YUHI MUSINGA MU ISOKO Y’AMAJYAMBERE
Soma Birambuye
...

2017-07-16 291

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere ?
Soma Birambuye
...

2017-07-15 742

Dore amateka ya Semugaza wabaye ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Soma Birambuye
...

2017-07-12 352

Dore ibitero byagabwe ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili
Soma Birambuye
...

2017-07-12 123

Ese ko iyi nteruro “Ndabyemeye kandi Nzabikora” ikoreshwa mu bukwe kenshi yaba ifite ubusobanuro bwihariye?
Soma Birambuye
...

2017-07-12 152

Iyo bavuze abisi /umwisi wumva iki? Dore abisi n’ingoma babayeho.
Soma Birambuye
...

2017-07-10 111

Ese kuki igisigo kiswe "Mbaze abantu icyo bahora umwami"? Menya byinshi.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 550

Irigita ry’umwami Nsoro niryo nkomoko y’agasozi ka “Nyirubugesera”. Menya byinshi kuri aka gasozi.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 242

Menya byinshi ku bisigo cy’ubuse mugisigo “baryohewe ubudasigaza”
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha