00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NSENGIYUMVA   Innocent
August 02, 2017   saa  01:09:20

Dore uko u Bukunzi bwatsinzw n’u Rwanda

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kigeli II Nyamuheshera amaze kwima ingoma ya se Semugeshi ,yabanje gushimangira ubutegetsi bwe mu bighugu se yigaruriye ,cyane cyane igihugu cy’u Bungwe.

Nyuma yahoo nibwo afashe icyemezo cyo gutera ibihugu byari ku nkiko z’u Bungwe ,U Bukunzi aba ariwo aheraho.Ubusanzwe Ingoma y’ u Bukunzi nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga.

Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke).Ingoma –Ngabe yabo yari “NYAMUGANZA “Nyamuheshera amaze gutera igitero cyo kwigarurira u Bukunzi,yarahatsinse ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase,ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wabo ,ariko igice kimwe cy’amakoro y’ I Bwami kikajya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda.Abami bakurikiye Nyamuheshera nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko . 

Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje, bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga,kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu w’1923.Ababirigi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy’abasirikare mu w’1924 na 1925.

NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugeza mu w’1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko, maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda.Nibwo bahagabira uwitwa RWAGATARAKA aba Umutware waho.Ingoma ya Bukunzi izima ityo.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-07-23 176

Dore ibyaranze Intambara y’izungura ku Ngoma ya Mibambwe Sentabyo
Soma Birambuye
...

2017-07-08 215

Dore ishingiro n'amahame remezo kuburenganzira bwa muntu n'imigani nyarwanda ishimangira ubwo burenganzira
Soma Birambuye
...

2017-07-07 263

Ntibisanzwe!!! Dore uburyo umutwe w’ingabo wabaga ubangikanye n’umutwe w’inka mu Rwanda rwo hambere?
Soma Birambuye
...

2017-07-04 145

U Rwanda rwatorewe kuyobora Afurika yunze ubumwe umwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-07-01 277

Dore amagambo agize indirimbo “Izuba rirarenze” ya Vincent NIYIGABA Karahanyuze
Soma Birambuye
...

2017-07-01 197

Dore ubutwari bwa Rwabugili igihe Nyamushanja yamusingizaga mu kivugo yise”INDANGAMIRWA KUVUSHA”
Soma Birambuye
...

2017-06-28 143

Ese koko ni umukino nyurabwenge? Dore ingero z’ibisakuzo nyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-28 219

Ese koko hari ibitazibagirana mu matora ya nyampinga w’u Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-06-12 395

Ese iyo bavuze kunywa Nzobya wumva iki? Menya byinshi kuri Nzobya n’uburyo yasize umugani imusozi.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 540

Sobanukirwa n’umusozi wa Karisimbi umwe muyigize uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga.
Soma Birambuye
...

2017-06-09 231

Dore ibyakurikiye ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro
Soma Birambuye
...

2017-06-08 447

Dore bimwe mu bintu byaziraga mu muco nyarwanda.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha