00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NIYIRORA   Christian
August 03, 2017   saa  12:22:24

Ese iyo bavuze izina ry'inka wumva iki? uru ni urugero rw'izina yinka.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp
URUGERO RW’IZINA RY’INKA

INYANGA – MUTEYI TEYI

Bushyo:  bajyahe

Indatwa: inka ya Rumongi

 Amabango : 700 

Umutahira : Harakandi rya Rubungo 

Umwisi : Marebe

Iri zina ryandikishijwe na Munanira wa Ndutiye w’I Musha( ubu ni mu karere ka Rwamagana). Umwisi wazo, Mareba yatumenyesheje igihe ubu bushyo bwabayeho, kuko icyo gihe Mibambwe wa IV Rutarindwa yari yimanye na Se;reba amabango 127, 138, 530. Bivuga rero ko ziswe hagati y’imyaka 1890 na 1892, ubwo Mareba yishwe n’ubushita mu mwaka wa 1893.

TEYI BAJYAHE INKA YA RUTSINGA I

1.Rwanamiza ku rugamba

 Yuhira amacumu y’iNgeli

 Rwamigogo ya nyili-imbaga

 iMpeta yo mu Baziraguhunga

ihatse I Zogeye na

auto'> 

5.Mporera n’amashyo y’

I Mbuye n’iMpundu

ntigire impuhwe mu mihigo

 

  iMpeta Cyubahiro

yaremye Kigeli asingiza I Rwanda

 

 10.  Ikaziba mo ari rwagiriza

  Ntibihirwe n’inkindi

Ibimburira inkeba-bigwi

 Nkubito ya rukema-nganizi

Mugusumba inka z’I rubona

 

 

 15.  igacurangwa mu ndende

Za Rw’inka y’ I mutakara

Ikazibamo ari mugenza

Ubwo zigiye kwambarira

 Kumuremure wa sakara

 

20.  mu mirwa Ruseka bigwari

 Yungukiye Rwabugili Imana yazisanz

e I musha Izanye n’Intwaza mirego

 Ni wo munsi iNgeri ziMpeta

25.  zateranyaga urwego

 Umwimura w’impaya-maguru

Asanga iNgeli

 zanyoye mu mbuga ya Kiruhura

 barasagukwa n’ibirori by’iMpeta za Semukanya

bazikurira urugera

bazicira ko n’urugendo abarebaga

urugamba rw’iz’Ijuru ry’ i kigembe

 

 35.  bageza i Ndago ya Rubona

 mu ntaho y’inzira zanga guhita

umuyombo zisiga zubitse imihana

 i Munyiginya w’abanyabihogo

40.  i Mwurire barazikeza

N’ i Gishari cya ruguru

kwa Rwabiza-murego

barangira mu mihana

barangamira amariza

 

45.  y’umugabe wa Rwogera

 Yakuze ahwanya urugero Nyiri-igira

ukayisanga mu Ngeri za mpabuka

 impundu z’irangurure

50.  ziravanga n’ibihubi

 Ziravuga uMubuga w’ingabo

 Ziragumya zirahinda

 

Mu bitwa bya Rwamagana

Umunsi urinda gukura

55.  bakireba amakamba

Atagarambira amaso

 Mugabo ntiyaba ikirega

 Amera ku kirangirire

Cy’amariza ya Rwogera

 

 60.  atahamo Cyubahiro

Cy’inyanuzi yo mu gicu

Izo nkuba si imbarirano

 Ni izo kwa Nyiri-imbara

 Zeguye umwamirizi

65.  zakuyeho inganizi

 Zahitanye ingungizi

 Jye uba imbere y’inzira

 Nzibashingire urugero

Si umuturuko w’inkuku

70.  ni umutwe wa serugo

 Usanzwe muri Rugendo

 Zaremye urugamba

 Mu mirambi ya munyaga Zabaye igisagara

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-08-02 267

Dore uko Bungwe yigaruriwe n’u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-07-23 548

Iteka ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake ndetse n’igisa nabwo mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-07-22 296

Ese ingoma Ngabe zabaye mu Rwanda ni zingahe? Sobanukirwa n'impamvu bazita ingoma Ngabe
Soma Birambuye
...

2017-07-22 226

Dore indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Soma Birambuye
...

2017-07-17 347

DORE IBYO KAGAME YAVUZE KURI YUHI MUSINGA MU ISOKO Y’AMAJYAMBERE
Soma Birambuye
...

2017-07-16 227

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere ?
Soma Birambuye
...

2017-07-15 580

Dore amateka ya Semugaza wabaye ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Soma Birambuye
...

2017-07-12 235

Dore ibitero byagabwe ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili
Soma Birambuye
...

2017-07-12 99

Ese ko iyi nteruro “Ndabyemeye kandi Nzabikora” ikoreshwa mu bukwe kenshi yaba ifite ubusobanuro bwihariye?
Soma Birambuye
...

2017-07-12 120

Iyo bavuze abisi /umwisi wumva iki? Dore abisi n’ingoma babayeho.
Soma Birambuye
...

2017-07-10 89

Ese kuki igisigo kiswe "Mbaze abantu icyo bahora umwami"? Menya byinshi.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 525

Irigita ry’umwami Nsoro niryo nkomoko y’agasozi ka “Nyirubugesera”. Menya byinshi kuri aka gasozi.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha