00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na MPEZAMIHIGO   Chris
August 14, 2017   saa  11:28:05

Impamvu y’urujya n’uruza rw’Abantu i Nyamirambo N’inkomoko itangaje y’izina Biryogo.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge. Umuntu uvuye mu bice by’icyaro bitandukanye akerekeza mu mujyi wa Kigali, iyo awuvuyemo atageze i Nyamirambo usanga bamukiniraho ko nta mujyi yagezemo.  Ikindi kandi uvuze ko uzi i Kigali ariko utazi i Nyamirambo abantu bashobora kuguseka kuko bamwe ntibabura no kuhita umurwa mukuru wa Kigali.

Abahagenda bavuga ko nijoro aribwo haba haryoshye..
;Twifuje kumenya impamvu n’inkomoko y’iyi myumvire iri mu bantu, twegera Umugabo witwa  Kayihura Charles, utuye mu murenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo Umudugudu wa Biryogo. Aha Kayihura akaba yarahatuye kuva mu mwaka wa 1980 kugeza nan’ubu akaba akihatuye, ubwe yivugira ko iterambere ryose Nyamirambo yagiye igira ryabayeho arireba. 

Yatangiye asobanura inkomoko y’izina rya Biryogo, atubwira ko amateka avuga ko ryazanywe n’abazungu baje kuhatura bwa mbere, bakajya baza kuhashakira ibyo kurya dore ko ngo hari n’abatetsi b’abahanga. Ati “Barazaga babazanya ahantu bakura ibiryo, hanyuma bakavuga mu rurimi rw’Icyongereza ngo (Biryo Go.) berekana aho wakura ibiryo kuko ntakinyarwanda bari bazi bagahitamo kuvanga indimi, nuko izina rihita rifata gutyo”

Kayihura Charles yemeza ko impamvu y’urujya n’uruza rw’abantu kandi b’ingeri zose baboneka i Nyamirambo, ifatiye ku kuba hatuye abantu benshi bo mu idini ry’Abayisilamu. “Ubundi abantu b’abarabu n’abandi bo mu idini rya Islam bari batuye muri ziriya nce za Mateus na Commercial, baje kubimura rero babazana hano mu Biryogo babakatira ibibanza; ibyo byahise bituma hahita hashyuha hahinduka ahantu heza h’ubucuruzi kandi ushobora kubona buri kimwe cyose.”

Ngo kuba hatuwe ndetse hanagendwa n’abantu benshi, avuga ko biterwa n’uko ubuzima bw’aho buhendutse ugereranyije n’ibindi bice by’umujyi wa Kigali “Waba ufite ubushobozi bwo kugura ikintu cyose ukibona kuri macye, waba ukodesha nabyo ni uko. Ibi bikagera no kubyo kurya biba bihendutse” Ibi ngo bituma n’umuntu ufite icyintu ashaka kugurisha akizana i Nyamirambo kuko azi neza ko atahabura isoko.

Indi mpamvu yavuze, ngo ni urugwiro abo bantu bo mu idini ya Islam bagira, haba kubo bahuje ukwemera ndetse n’abo badahuje. Ngo bakira ababagana neza bigatuma buri wese yifuza kuhatemberera ndetse no kuhatura. 

Abantu b'i Nyamirambo bazwi nk'abanyabirori.
;Kuba i Nyamirambo hahora ibirori, ngo biterwa n’uko abahatuye kuva kera bari bazi kugena neza uburyo bw’imibereho, bityo bakamenya no gupanga ibihe by’imyidagaduro yabo. Ibyo byose Kayihura avuga ko aribyo byabaye uruhererekane maze ikaba ariyo mpamvu utubari, amazu y’imiziki n’utubyiniro byose usanga ariho byiganje kugeza na n’ubu. 

Ikiganiro kirambuye iriba24.com yagiranye n’iyi nararibonye, cyatumye tugira amatsiko y’ukuntu Nyamirambo yari imeze guhera mu mwaka wa 1980 gusubiza hazi. Amateka yabyo akaba azabageraho mu gihe kidatinze. 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-08-02 156

Dore uko u Bukunzi bwatsinzw n’u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-07-23 184

Dore ibyaranze Intambara y’izungura ku Ngoma ya Mibambwe Sentabyo
Soma Birambuye
...

2017-07-08 222

Dore ishingiro n'amahame remezo kuburenganzira bwa muntu n'imigani nyarwanda ishimangira ubwo burenganzira
Soma Birambuye
...

2017-07-07 264

Ntibisanzwe!!! Dore uburyo umutwe w’ingabo wabaga ubangikanye n’umutwe w’inka mu Rwanda rwo hambere?
Soma Birambuye
...

2017-07-04 145

U Rwanda rwatorewe kuyobora Afurika yunze ubumwe umwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-07-01 283

Dore amagambo agize indirimbo “Izuba rirarenze” ya Vincent NIYIGABA Karahanyuze
Soma Birambuye
...

2017-07-01 199

Dore ubutwari bwa Rwabugili igihe Nyamushanja yamusingizaga mu kivugo yise”INDANGAMIRWA KUVUSHA”
Soma Birambuye
...

2017-06-28 144

Ese koko ni umukino nyurabwenge? Dore ingero z’ibisakuzo nyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-28 220

Ese koko hari ibitazibagirana mu matora ya nyampinga w’u Rwanda?
Soma Birambuye
...

2017-06-12 395

Ese iyo bavuze kunywa Nzobya wumva iki? Menya byinshi kuri Nzobya n’uburyo yasize umugani imusozi.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 544

Sobanukirwa n’umusozi wa Karisimbi umwe muyigize uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga.
Soma Birambuye
...

2017-06-09 231

Dore ibyakurikiye ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha