00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NIYIRORA   Christian
August 20, 2017   saa  03:49:14

Dore uruhererekane rw'ibisekuruza by'Abami bategetse u Rwanda

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp


Uyu mwami twimitse ni

MUTARA.

Izina rye akiri Umututsi

ni Rudahigwa.

Nyina ni Nyiramavugo.

Izina rye akiri Umututsi

ni Kankazi,

ka Mbanzabigwi

ya Rwakagara

rwa Gaga

rya Mutezintare

wa Sesonga

ya Makara

ya Kiramira

cya Mucuzi

wa Nyantabana

ya Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiranteko,

ya Nzagura

ya Mbonyingabo :

akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mutara ni uwa

YUHI.

Izina rye akiri  Umututsi

ni Musinga.

Nyina ni Nyirayuhi.

Izina rye akiri Umututsi

ni Kanjogera,

ka Rwakagara

rwa Gaga

rya Mutezintare

wa Sesonga

ya Makara

ya Kiramira

cya Mucuzi

wa Nyantabana

ya Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramashyongoshyo,

ya Mukotanyi

wa Kimana

cya Kabajyonjya

ka Rwaka

rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Yuhi ni uwa

KIGERI.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Rwabugiri.

Nyina ni Nyirakigeri.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Murorunkwere,

wa Mitari

ya Cumu

rya Giharangu

cya Mutima

wa Matana

ya Babisha

ba Samutaga

wa Byunga

bya Bigirimana

bya Sagashya

ka Sakera

ka Sakayumbu

ka Mwezantandi

wa Ntandayera

ya Mukono

wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina ni Nyirangeyo,

ya Rukundo

rwa Maronko:

akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Kigeri ni uwa

MUTARA.

Izina rye akiri Umututsi

ni Rwogera .

Nyina ni Nyiramavugo.

Izina rye akiri Umututsi

ni Nyiramongi,

ya Gaga

rya Mutezintare

wa Sesonga

ya Makara

ya Kiramira

cya Mucuzi

wa Nyantabana

ya Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiragahwehwe,

ka Minyaruko

ya Kabeba

ka Byami

bya Shumbusho

ya Ruherekeza

rwa Zuba

rya Gitore

cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya

Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mutara ni uwa

YUHI.

Izina rye akiri Umututsi

ni Gahindiro.

Nyina ni Nyirayuhi.

Izina rye akiri Umututsi

ni Nyiratunga,

rya Rutabana

rwa Nyakirori

ya Makara

ya Kiramira

cya Mucuzi

wa Nyantabana

ya Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramwami,

wa Shumbusho

rya Muhoza

wa Ruregeya:

akaba umukobwa w'Abagesera.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Yuhi ni uwa

MIBAMBWE.

Izina rye akiri Umututsi

ni Sentabyo.

Nyina ni Nyiramibambwe.

Izina rye akiri Umututsi

ni Nyiratamba,

rya Sesonga

ya Makara

ya Kiramira

cya Mucuzi

wa Nyantabana

ya Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramacyuriro,

ya Rusimbi

rwa Magenda

ya Gasimbuzi

ka Senyamisange

ya Muyogoma

wa Juru

rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mibamwe ni uwa

KIGERI.

Izina rye akiri Umututsi

ni Ndabarasa.

Nyina ni Nyirakigeri.

Izina rye akiri Umututsi

ni Rwesero,

rwa Muhoza

wa Ruregeya :

akaba umukobwa w'Abagesera.

Nyina ni Mboyire

y Rujuhe

rwa Censha

rya Nyirabahaya :

akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abagesera bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Kigeri ni uwa

CYIRIMA.

Izina rya akiri Umututsi

ni Rujugira.

Nyina ni Nyiracyirima.

Izina rye akiri Umututsi

ni Kirongoro,

cya Kagoro

ka Nyamugenda :

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Nyanka,

ya Migambi

ya Rukundo

rwa Ntaraganda

ya Nkomokomo :

akaba umukobwa w'Ababanda.

Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Cyirima ni uwa

YUHI.

Izina rye akiri Umututsi

ni Mazimpaka.

Nyina ni Nyirayuhi

Izina rye akiri Umututsi

ni Nyamarembo,

ya Majinya

ya Byunga

bya Bigirimana

bya Sagashya

ka Sakera

ka Sakayumbu

ka Mwezantandi

wa Ntandayera

ya Mukono

wa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina ni Nyamyishywa,

ya Musanzu

wa Cyankumba

cya Juru

rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda :

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Yuhi ni uwa

MIBAMBWE.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba ni Gisanura.

Nyina ni Nyiramibambwe

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Nyabuhoro,

bwa Rwiru

rwa Rubona

rwa Mukubu

wa Mushyoma

wa Bitungwa

bya Nkosa

ya Rubaga

rwa Mutashya

wa Gihumbi :

akaba umukobwa w'Abaha.

Nyina ni Nyiramugondo

wa Muyogoma

wa Juru

rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abaha bakabyirana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mibambwe ni uwa

KIGERI.

Izina rya akiri Umututsi

Akaba Nyamuheshera.

Nyina ni Nyirakigeri.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Ncendeli,

Ya Gisiga

Cya Semugondo :

Akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Ncekeli,

ya Ruhomwa

rwa Kinanira

cya Juru

rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Kigeri ni uwa

MUTARA.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Semugeshi.

Nyina ni Nyiramavugo

Izina rye ari Umututsi

akaba Nyirakabogo,

ka Gashwira

ka Burigande

bwa Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Mfitiki,

cya Ruherekeza

rwa Zuba

rya Gitore

cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya

Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mutara ni uwa

RUGANZU.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Ndori.

Nyina ni Nyiruganzu.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyabacuzi,

ba Kibogora :

akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina akaba Nyirarugwe

rwa Nkuba

ya Bwimba

bwa Gitore

cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Ruganzu ni uwa

NDAHIRO.

Izina rye akiri Umututsi

ni Cyamatare.

Nyina ni Nyirandahiro.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyirangabo,

ya Nyantabana

ya Kamima:

akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Buhorwinka

bwa Kigobe

cya Cyahi

cya Mukubu

wa Cyenge

cya Nyacyesa

cya Mukobwa

wa Ndoba Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Ndahiro ni uwa

YUHI.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Gahima.

Nyina ni Nyirayuhi.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Matama,

ya Bigega

bya Mutashya

wa Gihumbi:

akaba umukobwa w'Abaha.

Nyina ni Nyabyanzu

bya Nkuba

ya Nyabakonjo:

akaba umukobwa w'Abongera.

Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Yuhi ni uwa

MIBAMBWE.

Izina rye akiri Umututsi

ni Mutabazi.

Nyina ni Nyimibambwe.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyabadaha,

ba Ngoga

ya Gihinira

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Mageni

ya Gikari

cya Nsoro:

akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Mibambwe ni uwa

KIGERI.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Mukobanya.

Nyina ni Nyirakigeri.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyankuge,

ya Sagashya

ka Sakera

ka Sakayumbu

ka Mwezantandi

wa Ntandayera

ya Mukono

wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina ni Nyiravuna

rya Rweru

rwa Nsoro:

akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Kigeri ni uwa

CYIRIMA.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Rugwe.

Nyina ni Nyiracyirima.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyakiyaga,

cya Ndiga

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi:

akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyabasanza,

ba Njwiri

ya Mupfumpfu

wa Ndoba Umwami wa Rubanda:

akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Cyirima ni uwa

RUGANZU.

Izina rye akiri Umututsi

ni Bwimba.

Nyina ni Nyiraruganzu.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyakanga,

ka Tema

lye Lima

lye Bare

lye Gongo

rya Muzora

wa Gahuriro

ka Jeni

rya Rurenge:

akaba Umukobwa w'Abasinga.

Nyina akaba Nyabitoborwa

bya Muzora

wa Mushambo

wa Kanyandorwa

ka Gihanga:

akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Ruganzu ni uwa

NSORO.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Samukondo.

Nyina ni Kiziga

cya Ruhinda

rwa Mbogo

ya Gishwere:

akaba umukobwa w'Abega.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Nsoro ni uwa

SAMEMBE.

Nyina akaba Magondo

ya Mutashya:

akaba umukobwa w'Abaha.

Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

Samembe ni uwa

NDOBA.

Nyina ni Monde,

ya Gahutu

ka Serwega

rwa Mututsi :

akaba umukobwa w'Abega.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Ndoba ni uwa

NDAHIRO.

Izina rye akiri Umututsi

ni Ruyange

Nyina ni akaba Nyirandahiro.

Izina rye akiri Umututsi

ni Cyizigira.

Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Ndahiro ni uwa

RUBANDA.

Nyina akaba Nkundwa

ya Mbazi

ya Nyundo.

Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Rubanda ni uwa

RUKUGE.

Nyina ni Nyirankindi ya Kiragira,

Akaba umukombwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Rukuge ni uwa

NYARUME.

Nyina ni Nyirashyoza

rya Muzora.

Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Nyarume ni uwa

RUMEZA.

Nyina ni Kirezi

cya Rugwana.

Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Rumeza ni uwa

YUHI.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Musindi.

Nyina ni Nyirayuhi.

Izina rye akiri Umututsi

akaba Nyamata

ya Rwiru :

akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Yuhi ni uwa

KANYARWANDA.

Izina rye akiri Umututsi

Akaba Gahima.

Nyina ni Nyirakanyarwanda.

Izina Akaba Nyamususa,

akaba Nyamususa,

wa Jeni

rya Rurenge :

akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Kanyarwanda ni uwa

GIHANGA.

Izna rye akiri Umututsi

akaba Ngomijana.

Nyina n Nyirarukangaga

ra Nyamigezi

ya Kabeja :

akaba umukobwa w'Abazigaba.

Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami

n'Abanyiginya.

---------------------------------------------

-----------------------------------

Gihanga ni uwa

Kazi

ka Kizira

cya Gisa

cya Randa

rya Merano

ya Kobo

ka Kijuru

cya Kimanuka

cya Muntu

wa Kigwa

cya Nkuba

- ari we SHYEREZO.

"Ngaho iyo mwama,

Mukuru wa Samukondo,

Mu mizi yanyu mikuru!"i


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-08-20 482

Dore imwe mu mihango yakorwaga n’abiru bakayita imihango y’ubwiru.
Soma Birambuye
...

2017-08-03 590

Ese iyo bavuze izina ry'inka wumva iki? uru ni urugero rw'izina yinka.
Soma Birambuye
...

2017-08-02 444

Dore uko Bungwe yigaruriwe n’u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-07-23 860

Iteka ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake ndetse n’igisa nabwo mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-07-22 511

Ese ingoma Ngabe zabaye mu Rwanda ni zingahe? Sobanukirwa n'impamvu bazita ingoma Ngabe
Soma Birambuye
...

2017-07-22 479

Dore indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Soma Birambuye
...

2017-07-17 767

DORE IBYO KAGAME YAVUZE KURI YUHI MUSINGA MU ISOKO Y’AMAJYAMBERE
Soma Birambuye
...

2017-07-16 441

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere ?
Soma Birambuye
...

2017-07-15 938

Dore amateka ya Semugaza wabaye ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Soma Birambuye
...

2017-07-12 1312

Dore ibitero byagabwe ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili
Soma Birambuye
...

2017-07-12 206

Ese ko iyi nteruro “Ndabyemeye kandi Nzabikora” ikoreshwa mu bukwe kenshi yaba ifite ubusobanuro bwihariye?
Soma Birambuye
...

2017-07-12 225

Iyo bavuze abisi /umwisi wumva iki? Dore abisi n’ingoma babayeho.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha