00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Jules   UWINTIJE
September 09, 2017   saa  07:08:33

Ese Don Williams witabye Imana yari muntu ki?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Don Williams ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uzwi cyane mukuririmba injyana ya 'Country', yitabye imana murucyerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya munani Nzeri 2017, nyuma y'igihe gito arwaye.

Ese Don Williams yishwe n'iki?

Iyi nkuru  yatangiye kuba kimomo ubwo yasakaraga hirya no hino Ku Isi ari nako hibazwaga icya cyishe uyu mukambwe utazibagirana kubera ibihangano bye byakunzwe na benshi kuri uyu mubumbe dutuyeho.

Nyuma yuko benshi bari baheze mugihirahiro bibaza icyihishe inyuma y'urupfu rwa Williams, Nkuko tubikesha 'Webster' kugeza ubu biravugwa ko yazize ahanini indwara ya 'emphysema' cyane ijyanye n'imihumekere ya muntu.

Ese Don Williams ni muntu ki?

Williams yitabye imana kumyaka 78, yavutse tariki ya 27 Gicurasi mu mwaka wa 1939, avukira mucyaro cyamajyaruguru ya 'Texas' ahitwa 'Floydada'. Williams yaririmbye bwa mbere muruhame kumyaka ye itatu cyane ko mama we yagiraga uruhare runini mukumwigisha umuziki.

Don Williams yamenyekanye bwa mbere k'uruhando mpuza mahanga ubwo yaririmbaga mu itsinda rya 'Pozo Seco Singers nyuma yuko yaryinjiyemo akubutse mugisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu  mwaka wa 1964.

Williams ntibyatinze, nyuma gato yaje gutangira kuririmba kugiti cye, agira igikundiro cyidasanzwe mubafana be hirya no hino ku Isi aho yaririmbye indirimbo zahogoje abakunzi be, cyane bitewe n'ijwi rye ritashidikanywagaho ko ari ryiza.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Don Williams, harimo iyitwa 'Tulsa time', 'Back in my younger days', You're my best friend, lord, I hope this  day is good na Broken hearts never mend.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-08-05 132

Yagiye nk’Abagesera!
Soma Birambuye
...

2017-07-13 141

Sobanukirwa n’igitabo cyanditswe bwambere mu Rwanda cyanditswe mu kinyarwanda n’ahakuwe igitekerezo.
Soma Birambuye
...

2017-07-08 298

Menya ubutumwa buri mu gisigo “Mbwire umwami uko abandi bami bantumye” ndetse n'uwo cyatuwe.
Soma Birambuye
...

2017-07-07 165

Burya se ngo hari uburyo imvura ishobora kwicwa ntigere hasi kandi yari yakubye? ubu ni uburyo bica imvura ntigwe kandi yari yakubye.
Soma Birambuye
...

2017-06-23 96

Urubuga nkoranyamba ruzwi nka Facebook mu rugamba rukomeye.
Soma Birambuye
...

2017-06-11 226

Dore ibiyaga 10 byambere binini ku isi.
Soma Birambuye
...

2017-06-10 403

Minisitiri w’umuco na siporo yahinduye byinshi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-06 338

Kubaho mu misiri babikesha uruzi rwa Nili.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 164

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-06-02 79

Dore Ishuri gakondo ry’Abanyarwanda.
Soma Birambuye
...

2017-05-30 225

Dore ubusobanuro bw’amwe mu mabara cyangwa amarangi dukunda.
Soma Birambuye
...

2017-05-25 734

Ese gusura biterwa niki, bikamarira iki umubiri wacu?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha