00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na justin   tabazi
September 12, 2017   saa  10:16:11

IPhone X: Telefone idasanzwe mu mateka ya Apple

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

IPhone X, telefone yakozwe n'uruganda rwa Apple, rwayoborwaga na nyakwigendera Steve Jobs, igiye kuba ari telefone isohotse mugihe Apple yizihiza imyaka 10 imaze ikora telefone zigezweho bakunze kwita SmartPhone.

IPhone X, telefone itegerejwe na benshi kw'Isi
Ni telefone ya mbere igiye gusohoka ifite ikoranabuhanga ridasanzwe. Biravugwa ko kandi iyi telefone ishobora gusohokera rimwe na IPhone 8S ndetse na IPhone 8S Plus.
IPhone 8S , nayo iri busohoke uyu munsi
IPhone 8S Plus, nayo iraza gusohoka uyu munsi
Iyi telefone
izaba ifite ikoranabuhanga ryo kongerwamo umuriro utayegereye ( Wireless Charging Technology), izaba ifite uburyo bwo kuyifungura ukoresheje isura yawe gusa, kandi ku nshuro ya mbere iyi telefone izaba idafite buto (Button) bakandaho isanzwe imenyerewe ku ma IPhone yandi yarasanzweho. 

Mu kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 10 Apple imaze isohora telefone zigezweho, Apple kandi iraza no kuza gusohora ku mugaragaro isaha yakoze ifite ikoranabuhanga ridasanganywe ayandi masaha isanzwe ikora. Iyi saha ikaba izajya igura amadolari 329 nta guhuzwa na telefone, cyangwa ikagura amadolari 399 mugihe ifite uburyo bwo guhuzwa na telefone. Ndetse kandi iraza no kuza gusohora ku mugaragaro televiziyo ifite amashusho ya 4K yakozwe n'urwo ruganda rwa Apple. I yi televiziyo ikaba izajya igura amadolari 179.

Isaha ya Apple, ifite ikoranabuhanga ridasanzwe
Televiziyo ya Apple, ifite amashusho ya 4K
Byitezwe ko IPhone X ifite 64GB izajya igura amadolari 999, mugihe ifite 250GB izajya igura amadolari 1149. Mugihe IPhone 8S na IPhone 8S Plus zifite 64GB zizajya zigura amapound 699 na 799.

Byitezwe ko IPhone X iri busohoke mu mabara 3 ariyo: umweru, umukara ndetse n'ibara risa na zahabu (gold).

Biravugwa ko ikoranabuhanga ifite mu kuyifungura ukoresheje isura, rizatuma iyi telefone ubwayo izajya imenya niba uri kuyireba, bitume izajya ihita ifunga amajwi asanzwe yumvikana nk'iyo umuntu bamwohereje ubutumwa bugufi.

Kurikirana Live uko umuhango wo kumurika ibi bihangano bishya bya Apple urimo kugenda nk'uhibereye. 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-12 77

Ubwongereza: Nyuma ya La Vuelta Chris Froome aragaruka mu muhanda
Soma Birambuye
...

2017-09-12 179

Sky Sports yerekanye ubushongore bwayo muri ruhago
Soma Birambuye
...

2017-09-12 95

Ubutaliyani: ibyishimo kuri Ferrari nyuma y'imyaka 70
Soma Birambuye
...

2017-09-12 189

Papa Emile mu bikorwa bya muzika hanze y'u Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 112

Umuzamu wa Rayon sport,Evariste Mutuyimana yamaze kwitaba Imana.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 61

umutoza Coka niwe uzatoza Kirehe FC uyu mwaka!isomere
Soma Birambuye
...

2017-09-11 72

Liverpool igiye kushora urubanza rw’ikarita itukura
Soma Birambuye
...

2017-09-11 108

Premier League: Nyuma y’iminsi 77 De Boer yirukanwe afite 0/12
Soma Birambuye
...

2017-09-11 46

Mu gihugu cya Misiri hongeye kuvumburwa indi mibiri imaze igihe kitari gito. Isomere nawe!
Soma Birambuye
...

2017-09-11 380

Papa Francis yakomerekeye muri Colombia
Soma Birambuye
...

2017-09-11 5118

Dore ibimenyetso bikomeye by'irimbuka ry'Isi  biteganyijwe mu mpera z'uku kwezi.
Soma Birambuye
...

2017-09-11 564

Uburusiya burashinjwa gushaka kwiyomekaho Ukraine
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha