00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aimable   DUSHIMIMANA
September 13, 2017   saa  07:24:59

Kobe Bryant: Intwari mu bakinnyi baranze LA Lakers,yahawe icyubahiro cye

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ikipe ya Los Angeles Lakers igiye kumanika imyambaro yombi ya Kobe Bryant watwaye shampiyona ya NBA (National Basketball Association) inshuro eshanu,yambara nimero 8 na nimero 24.

Bryant w’imyaka 39 yasezeye gukina Basketball muri Mata 2016 nyuma y’imyaka 20 akinira iyi kipe ya Lakers amaze gutsinda amanota  60 mu mukino we wa nyuma.

Kobe mu mwenda we wa nimero 24 igiye kuba amateka

Kobe yasezeye ariwe mukinnyi wa mbere utsindiye Lakers amanota menshi kurusha abandi bose bayinyuzemo, anaba uwa gatatu umaze gutsinda amanota menshi kuva NBA yabaho muri rusange n’amanota 33,643. 

"Nahoraga ndota ko umwenda wanjye uzamanikwa mu nyubako za Lakers ariko sinigeze nibwira ko ari imyenda yombi ( nimero 8 na 24 )” Kobe Bryant watangiye gukina mu 1996.

Uyu mwenda uzarekeraho kwambarwa muri iyi kipe hagati mu mukino ( nyuma y’uduce tubiri twa mbere )mu mihango iteganyijwe kuba tariki 18 Ukuboza ubwo Lakers izaba yakiriye Golden State Warriors.

Bryant mu mwambaro we wa nimero 8 itazongera kwamarwa muri LA Lakers

Bryant abaye umukinnyi wa cumi uhawe icyubahiro nyuma ya Wilt Chamberlain, Elgin Baylor, Gail Goodrich, Magic Johnson, Kareem Abdul-Jabbar, Shaquille O'Neal, James Worthy, Jerry West and Jamaal Wilkes. Bryant kandi akaba yaraje inshuro 11 mu bakinnyi beza ba NBA.

"Umwambaro wa Kobe ugiye gufata uburenganzira bwawo hano iwacu bitewe n’ubuhangage bwe bw’ibihe byose” ibyatangajwe n’umuyobozi wa Lakers Jeanie Buss.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-13 126

Dore abanyafrica bagiye gukina Champions League 2017-2018
Soma Birambuye
...

2017-09-12 375

IPhone X: Telefone idasanzwe mu mateka ya Apple
Soma Birambuye
...

2017-09-12 77

Ubwongereza: Nyuma ya La Vuelta Chris Froome aragaruka mu muhanda
Soma Birambuye
...

2017-09-12 179

Sky Sports yerekanye ubushongore bwayo muri ruhago
Soma Birambuye
...

2017-09-12 95

Ubutaliyani: ibyishimo kuri Ferrari nyuma y'imyaka 70
Soma Birambuye
...

2017-09-12 189

Papa Emile mu bikorwa bya muzika hanze y'u Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 112

Umuzamu wa Rayon sport,Evariste Mutuyimana yamaze kwitaba Imana.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 61

umutoza Coka niwe uzatoza Kirehe FC uyu mwaka!isomere
Soma Birambuye
...

2017-09-11 72

Liverpool igiye kushora urubanza rw’ikarita itukura
Soma Birambuye
...

2017-09-11 108

Premier League: Nyuma y’iminsi 77 De Boer yirukanwe afite 0/12
Soma Birambuye
...

2017-09-11 46

Mu gihugu cya Misiri hongeye kuvumburwa indi mibiri imaze igihe kitari gito. Isomere nawe!
Soma Birambuye
...

2017-09-11 380

Papa Francis yakomerekeye muri Colombia
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha