00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Jules   UWINTIJE
September 14, 2017   saa  02:14:10

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2017, Mu mikino y'irushanwa  ry'Agaciro Development Fund APR fc itozwa na Jimmy Mulisa yandagaje Police fc naho Rayon Sport itozwa na karekezi Olivier isuzugurikira imbere ya As Kigali.

Imikino yombi yagiye kuba Rayon Sport na APR fc zombi zifite amanota atatu zakuye mu mikino ibanza ariko ibintu byaje gusubira irudubi ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sport 1-0.

Mugihe Rayon Sport yo yatsindwaga, umukino wari wabanje kuba mukeba wayo APR fc yari yihanangirije ikipe ya Police fc iyitsinda 3-1.

Uko umukino wa Rayon Sport na AS Kigali wagenze.

Umukino wari ishiraniro wabereye kuri sitade amahoro amakipe yombi yagiye mukibuga ashaka amanota atatu ayaha ikizere cyo gutwara rino rushanwa.

AS Kigali yari yatsinzwe na APR fc mu mukino ubanza ibitego 2-0 mugihe Rayon Sport yo yari yitwaye neza itsinda Police fc 1-0.

Umukino watangiye bafata umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste, umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sport wari witabye imana kuri uyu wa kabiri.

Amakipe yombi iminota 90 yarangiye anganya 0-0, hongerwaho iminota y'inyongera igera ku icyenda maze As Kigali yinyara mu isunzu k'umunota wa 98 umurundi witwa Ndarusanze Jean Cloude anyabikamo igitego sitade yari yiganjemo abafana ba Rayon Sport bamera nk'igishirira kiguye munyanja.

Uko byari byifashe hagati ya APR fc na Police fc.

Umukino waranzwe n'igitutu gikomeye kuruhande rwa Police fc kuko yashakaga kubona amanota atatu ya mbere bitewe nuko mu mukino ubanza yari yatsinzwe na Rayon Sport, ntibyayihiriye kuko ikipe y'ingabo yaje kuyisya itanzitse.

Ku munota wa 11' gusa Bizimana Djihad yateretse mu  izamu igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Muhadjili Hakizimana maze igice cyambere kiza no kurangira utyo ntayindi yongeye kureba mu izamu.

Ku munota wa 55' Hakizimana Muhadjili yahise yungamo ikindi gitego nyuma yuko Issa Bigirimana yari amusunikiye umupira mwiza maze arangiriza mu rucundura.

Nyuma y'iminota umunani APR ibonye igitego cya kabiri, Ndayishimiye Celestin yaje gukora akazi gakomeye aha umupira Songa Isaie nawe arekurira ishoti mu izamu igitego cya mbere cya Police fc kiba kiranyoye.

Police yari imaze kwigarurira ikizere cyo kwishyura APR byarimba ikanayitsinda. Ntibyaje kuyihira kuko imigirigiri ya APR yari yakaniye uyu mukino waje kurangira isusuyemo ikindi gitego cy'agashinguracumu cyagiyemo mu minota y'inyongera irindwi gitsinzwe na Nshimiyimana Emran.

(AgDF) mu mategeko yo muri iri rushanwa ry'Agaciro Development Fund avuga ko amakipe yose uko ari ane agomba guhura ubundi hakabarwa amanota buri kipe yagize.

Kugeza ubu APR fc niyo ifite menshi kuko yatsinze imikino yayo yose aho ifite amanota atandatu n'ibitego bine izigamye kubera ko yatsinze AS Kigali 2-0 ikongera kwisasira Police fc iyitsinda 3-1.

Rayon Sport iza iyikurikira n'amanota atatu. Ntagitego izigamye kuko yatsinze Police 1-0 nayo igatsindwa na AS Kigali 1-0.

AS Kigali ifite amanota atatu n'umwenda w'igitego kimwe kuko APR fc yayitsinze mu mukino ubanza 2-0 nayo itsinda Rayon Sport 1-0.

Police fc yo ifite ubusa kuko yatsinzwe imikino yayo yombi aho Rayon Sport yayitsinze 1-0 ikongera igatsindwa na APR fc 3-1. Police fc urugendo rwo gutwara igikombe rwarangiye mugihe AS Kigali na Rayon Sport bigishoboka ko barusyaho.

APR fc vs Rayon Sport.

Umukino wa rurangiza uritezwe kuri uyu wa gatandatu kuri sitade amahoro aho APR fc izaba ihura na Rayon Sport isabwa nibura gutsinda ibitego bitanu cyangwa bine hakitabazwa karundura

Jimmy Mulisa utoza APR fc na Olivier karekezi utoza Rayon Sport bombi bakinanye muri APR no mumavubi  bakina hagati. Ntibizoroha kuko abafana bashaka kureba uguhangana kw'aba batoza bakanyujijeho muri ruhago yu Rwanda n'ikirushijeho bakaba bagiye guhura batoza amakipe atajya imbizi.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-13 853

USA: Uruganda rw’indege ruzwi nka Boeing rwatsindiye isoko ryo gukora AirForce One nshya
Soma Birambuye
...

2017-09-13 203

Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 14 yahamwe n’icyaha cyo guteza inkongi y’umuriro yahitanye bagenze be 9
Soma Birambuye
...

2017-09-13 114

NEW DEAL: Valtteri Bottas aracyari kumwe na Mercedes mu mwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-09-13 107

Kobe Bryant: Intwari mu bakinnyi baranze LA Lakers,yahawe icyubahiro cye
Soma Birambuye
...

2017-09-13 181

Dore abanyafrica bagiye gukina Champions League 2017-2018
Soma Birambuye
...

2017-09-12 429

IPhone X: Telefone idasanzwe mu mateka ya Apple
Soma Birambuye
...

2017-09-12 90

Ubwongereza: Nyuma ya La Vuelta Chris Froome aragaruka mu muhanda
Soma Birambuye
...

2017-09-12 192

Sky Sports yerekanye ubushongore bwayo muri ruhago
Soma Birambuye
...

2017-09-12 117

Ubutaliyani: ibyishimo kuri Ferrari nyuma y'imyaka 70
Soma Birambuye
...

2017-09-12 218

Papa Emile mu bikorwa bya muzika hanze y'u Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 121

Umuzamu wa Rayon sport,Evariste Mutuyimana yamaze kwitaba Imana.
Soma Birambuye
...

2017-09-12 68

umutoza Coka niwe uzatoza Kirehe FC uyu mwaka!isomere
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha