00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 15, 2017   saa  08:08:31

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Muri iki cyumweru nibwo hari hategerejwe Lady Gaga i Rio de Janeiro muri Brezil , ariko ntibyakunze kubera uburibwe budasanzwe yari afite mu mubiri we . Nk'uko urubuga Passeportsanté.net rubitangaza, iyi ndwara yagaragajwe nk'indwara ikomeye n'umuryango mpuzamahanga w'ubuzima (OMS) mu mwaka w’1992.

Iyi ndwara yamuteye kubabara mu mitsi no kugira ibitotsi bya hato na hato, arinako agira umunaniro udashira. Nk'uko Lady Gaga yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yoherejwe mu bitaro.Yanagaraje ifoto yiyanditseho Rio ku ijosi rye, mukwereka abafana be ko arikumwe nabo . Kugeza Ubu arikwitabwaho n'abaganga b'inzobere . Iki kibaye igitaramo cya kabiri gisubitswe, nyuma yaho muri Canada bitamushobokeye gukorera i Vancouver bitewe n'indwara y'ubuhumekero.

Ifoto ya Lady Gaga mu bitaro bamushyizemo serum

Stephanie Joanne Angelina Germanotta uzwi nka Lady Gaga wagiye agaragarwaho n'imyitwarire idasanzwe mu bitaramo bye ndetse no mu ndirimbo ze, yatangiye gahunda yo kuzenguruka Isi akora ibitaramo. Gahunda yatangiye taliki ya mbere Kanama uyu mwaka i Vancouver muri Canada, akaba ateganya gusoza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Lady Gaga muri MTV Video Music Awards yambaye ikanzu ikozwe mu nyama

 

Lady Gaga uzwi mu ndirimbo nyinshi zirimo izakunzwe nka Alejandro, yatangiye kumenyekana abifashijwemo n'umuhanzi Akon mu gusinya amasezerano na Intersope records mu mwaka wa 2007. Stephanie Joanne Angelina Germanotta uzwi nka lady Gaga yavutse taliki ya makumyabiri n'umunani Werurwe 1986 . Nk'uko Gazette review ibigaragaza , uyu muhanzi yibitseho akayabo ka miliyoni magana abiri na mirongo irindwi n'eshanu z'amadorali ( $275M) .

Lady Gaga wafashijwe cyane na Akon muri Convict Music
 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-15 172

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 142

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 325

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 621

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye
...

2017-09-14 249

FIFA/COCA-COLA WORLD RANKING: U Rwanda rwazamutse,ubudage buyoboye isi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 463

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.
Soma Birambuye
...

2017-09-13 853

USA: Uruganda rw’indege ruzwi nka Boeing rwatsindiye isoko ryo gukora AirForce One nshya
Soma Birambuye
...

2017-09-13 203

Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 14 yahamwe n’icyaha cyo guteza inkongi y’umuriro yahitanye bagenze be 9
Soma Birambuye
...

2017-09-13 114

NEW DEAL: Valtteri Bottas aracyari kumwe na Mercedes mu mwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-09-13 108

Kobe Bryant: Intwari mu bakinnyi baranze LA Lakers,yahawe icyubahiro cye
Soma Birambuye
...

2017-09-13 181

Dore abanyafrica bagiye gukina Champions League 2017-2018
Soma Birambuye
...

2017-09-12 429

IPhone X: Telefone idasanzwe mu mateka ya Apple
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha