00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na OMAR   Makusudi
September 16, 2017   saa  05:17:02

Uwimana Hyacinthe: urugero rwiza mu kwitangira abana

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Iriba24 iganira n'umuyobozi wa Young Dreamers, ni Madame UWIMANA Hyacinthe uvuka mu karere ka Huye, afite imyaka 41 y'amavuko, arubatse afite umugabo n'abana 3. Yize kaminuza mu gihugu cy'ubwongereza afite impamyabushobozi ya kaminuza ndetse n'iy'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'imibereho myiza. 

Yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kuza gutanga umusanzu we mugufasha abana b'abanyarwanda kwihangira imirimo, bitewe na gahunda y'igihugu ubwo yumvaga ko hariho gahunda yo kwigisha urubyiruko Kwihangira imirimo. UWIMANA ni we ufasha aba bana guhimba  no gukina iyi mikino yose iri mu rurimi rw'icyongereza.

Uwimana Hyacinthe, ufasha abana b'ingeri zitandukanye
Igitekerezo cyo guteka yakigize bitewe n'uko abo bana bakundaga kumusaba ko abagurira biscuit na za keke, afata umwanzuro wo kubaca ku ngeso mbi yo gusabiriza abigisha kwigira bakiri bato babyitekera bo ubwabo. Impamvu yo kwita iritsinda "younger Dreamers" ngo ni uko abana bagomba kugira inzozi zo kwiteza imbere bakiri bato.

Madamu uwimana ati: "imbogamizi duhura nazo ni uko ababyeyi bumva ko ubumenyi ngiro atari ishuri nk'ayandi, bumva ko ari ukubuza umwana amashuri ye". Yifuza ko ababyeyi bahindura imyumvire bagafasha abana babo kubikunda, anasaba na leta ko yabishyira mu mashuri ikaba nk'amasomo asanzwe ku buryo umwana azajya akura azi guteka ku rwego mpuzamahanga. 

Ababana bose abigishiriza ubuntu kandi umuterankunga afite ni Umugabo we.

 

Abana bamaze kumenya guteka bigezweho
Young Dreamers, ni itsinda rimaze imyaka itatu ritoza abana gukina film z'uruhererekane, gusoma no kwandika inkuru z'icyongereza, guteka neza indyo zigezweho ku buryo bw'umwuga. Mu gihe cy'amezi abiri ari imbere, Bagiye kujya bakora umwuga w'ubutetsi binyura kuri televiziyo (Television) imbonankubone kugira ngo bigishe na bagenzi babo batabashije kubona amahirwe yo kubimenya.

Young Dreamers ikorera mu mudugudu wa Kigarama, umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, ni mu Ntara y' Amajyepfo . Umubare mwinshi  w'abagize iri tsinda biga mu mashuri abanza (Primary) n'ayincuke kuva kumyaka Itanu kugeza kuri cumi n'itatu ( 5-13) y'amavuko. Bose biga hafi y'umurenge wa Tumba muri Huye. Bakaba bigira ku nyubako y'umuyobozi wa bo .

Abana bigishwa gukina za filime
Imyitozo n'andi masomo yose babikora kuwa Gatandatu no kucyumweru i saa Sita kugeza i saa munani z'amanywa. Bakaba bigishwa n'abarimu bamenyereye uwo mwuga w'ubutetsi, ndetse n'umuyobozi mukuru watekereje uyu mushinga. Bamaze amezi atanu 5 yonyine biga umwuga w'ubutetsi, ariko ubu abana bamaze kumenya guteka bigezweho, ndetse banamaze kumenyerezwa no gukina film.

Bose uko ari mirongo inani (80), bafite ubushobozi bwo guteka neza indyo zikundwa n'abana nka Gato , Keke, Biscuit n'imigati kandi byiza binakoreshwa mu bukwe no mu masabukuru (anniversare). Bazi guteka ibiryo bitandukanye byo bikunze kuribwa n'Abatariyani (italian) urugero nka Pizza, Spagheti, bolognese nibindi bitandukanye.

Amwe mu mafunguro yateguwe n'abo bana


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-15 97

BREAKING NEWS EURO 2024: Federation ya ruhago mu budage yatanze candidature
Soma Birambuye
...

2017-09-15 449

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro
Soma Birambuye
...

2017-09-15 172

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 142

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 325

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 621

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye
...

2017-09-14 249

FIFA/COCA-COLA WORLD RANKING: U Rwanda rwazamutse,ubudage buyoboye isi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 463

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.
Soma Birambuye
...

2017-09-13 853

USA: Uruganda rw’indege ruzwi nka Boeing rwatsindiye isoko ryo gukora AirForce One nshya
Soma Birambuye
...

2017-09-13 203

Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 14 yahamwe n’icyaha cyo guteza inkongi y’umuriro yahitanye bagenze be 9
Soma Birambuye
...

2017-09-13 114

NEW DEAL: Valtteri Bottas aracyari kumwe na Mercedes mu mwaka utaha
Soma Birambuye
...

2017-09-13 108

Kobe Bryant: Intwari mu bakinnyi baranze LA Lakers,yahawe icyubahiro cye
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha