00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NDAYISABYE   Adrien
September 16, 2017   saa  11:59:19

Ese politike yakoreshejwe n’igihugu cy’ubufaransa yamenyekanye nka Assimilation yasigiye iki abanyafurika?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Kimwe n'ahandi mu isi mu myaka itambutse, abari bakoronije ibihugu bitandukanye bagiye bifashisha uburyo butandukanye mu rwego rwo kwigarurira abo babaga bemeye gushyira munsi y'ibirenge byabo. Igihugu cy'ubufaransa cyari gifite ibihugu bitandukanye, ku bw'ibyo byanagombaga kuba byagendera ku mategeko n'amahamye y'uwo bafataga nk'umucunguzi bari babonye mu myaka myinshi, batekerezaga ko azanye impinduka zidasanzwe muri Afurika. Gusa politike ya menyekanye nka Assimilation yakoreshejwe n'iki gihugu, yari yihariye dore ko bamwe bavuga ko yaje no kuba yatanga musaruro n'ubwo atari cyane ugereranije.  Hamwe mu duce bamwe bazize kwanga guta gakondo n'indagangagaciro zabo nk'abanyafurika, ari nako bahara ubuzima mu rwego rwo kudasuzugurwa.

Ni gahunda yashyizweho n'ubufaransa mu Kinyejana cya 20. Ibi byakozwe hagambiriwe ko iki gihugu ku butaka aho cyari hose cyaragombaga guhindura igihugu cyari gikoronije, by'umwihariko ngo gihinduke nkacyo. (Moulding colony in the exact image of Colonial Power).

Aha kandi ngo intego yari iyo gutuma abanyafurika by'umwihariko aho ubufaransa bwari buri, baragombaga kugira imimerere nk'iy'iki gihugu, ubusanzwe cy'igihangange ku isi ukuyemo uruhu. 

Aha kandi aba baturage bimwe mubyabarebaga harimo kuba baragombaga kuba bagomba guhindura ururimi, umuco, n'imyemerere bakareka gakondo zari zarabase uyu mugabane, amategeko, iterambere ndetse n'izindi nzego zose zifite aho zihuriye n'ubuzima utaretse uburezi.

Ibi kandi bagombaga kubikora nk'itegeko ry'uwagereranywa n'uwakitwa uwari umukuru wabo(Ubufaransa). Ibi ngo byari byoroshye kuba abanyafurika mu gutakaza indanga gaciro zabo ndetse n'umuco wabarangaga, gusa henshi ntibyihanganiwe. Aha twavuga nko mu gihugu cya Algeriya, dore ko habaye urugamba rukomeye mu mpinduramatwara yabaye muri iki gihugu, yaje no kurangira banabonye ubwigenge.

Usibye kuba ibihugu byinshi byaragiye bisahura Afurika mu cyinyejana cya 20, muri iyi politike ya Assimilation ubufaransa bwakoresheje nayo yari ifite uburyo bugera kuri 3. Aha twavuga nka gahunda yari izwi nka Administrative Assimilation, iyi ntiyari ifite itandukaniro riziguye ku gihugu cyari gikoronijwe ndetse n'ubufaransa. Aha kandi icyo gihugu cyagombaga kugira izego z'ubuyobozi zimeze nk'izubufaransa.

Iyi yo yari ingamba yari ikubiye muri iyi politike (Political Assimilation), aho igihugu cyari gikoronijwe cyagombaga kugira ugihagarariye mu nzego z'ubufaransa. Urugero nko munteko ishinga amategeko. Nti wakibagirwa kandi ikizwi nka Economic Assimlation yibandaga ku bukungu by'umwihariko kuri tumwe mu duce dukora ku nyanja.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-16 402

Uwimana Hyacinthe: urugero rwiza mu kwitangira abana
Soma Birambuye
...

2017-09-15 84

BREAKING NEWS EURO 2024: Federation ya ruhago mu budage yatanze candidature
Soma Birambuye
...

2017-09-15 403

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro
Soma Birambuye
...

2017-09-15 120

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 104

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 278

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 606

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye
...

2017-09-14 221

FIFA/COCA-COLA WORLD RANKING: U Rwanda rwazamutse,ubudage buyoboye isi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 429

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.
Soma Birambuye
...

2017-09-13 778

USA: Uruganda rw’indege ruzwi nka Boeing rwatsindiye isoko ryo gukora AirForce One nshya
Soma Birambuye
...

2017-09-13 154

Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 14 yahamwe n’icyaha cyo guteza inkongi y’umuriro yahitanye bagenze be 9
Soma Birambuye
...

2017-09-13 87

NEW DEAL: Valtteri Bottas aracyari kumwe na Mercedes mu mwaka utaha
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha