00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aimable   DUSHIMIMANA
September 19, 2017   saa  05:39:05

Ubwongereza: Rio Ferdinand mu mukino w’iteramakofe

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Rio Ferdinand agiye kwinjira mu buzima bushya mu mukino w'iteramakofe nk'uwabigize umwuga, nyuma y'imyaka ibiri asezeye mu mupira w'amaguru.

Ferdinand yahoze akinira Man United atozwa na Sir Alex Ferguson

 

Ferdinand w'imyaka 38, agiye kwinjira mu murwano abifashijwemo ndetse abitewemo inkunga na sosiyete ya betting yitwa Betfair, nkuko yatangaje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Rio wahoze akinira Manchester United n'ubwongereza nka myugariro, ubu akora nk'umusesenguzi (pundit) kuri Television ya BT Sport.

"Ndigukora ibi kubera ko ari impinduka nziza, natwaye ibikombe ubu ndashaka n'umukandara (belt muri boxing)".

Rio abifashijwemo na Betfair agiye kwinjira muri Boxing

 

Rio yerekanye amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga mu mezi atambutse, agaragara mu iteramakofe arikumwe n'umutoza Mel Deane.

Ferdinand yatwaye Premier League inshuro esheshatu, na Champions League imwe, mugihe yamaze muri Manchester United. Agiye gutera ikirenge mu cya Curtis Woodhouse, wahoze akinira Birmingham City mu kibuga hagati na  Leon McKenzie wahoze akinira Crystal Palace nka rutahizamu, abo bose bagiye muri Boxing nk'ababigize umwuga nyuma yo kuva muri ruhago.

Abantu benshi biteze kuzabona Ferdinand muri Boxing,dore uko azaba ameze

Uwahoze ari captain w'ikipe y'igihugu y’ubwongereza ya cricket Andrew Flintoff,  nawe yagiye muri Boxing nyuma yo gusezera muri Cricket akaba yaratwaye igikombe nk'uwabigize umwuga mu ukuboza 2012 atsinze umunyamerika Richard Dawson kuri Manchester Arena.

Betfair ubwayo niyo yegereye Ferdinand kugira ngo ajye mu iteramakofe, bakazamufasha kuzamuka nk'umwongereza wabigize umwuga, bakanamufasha mu kubona ibyangombwa mbere yo gutangira imyitozo n'amarushanwa dore ko bahoze bafasha victoria Pendleton wahoze akina mu magare mu mikino Olympic akinira sky track cycling na Cheltenham jockey, ubu akaba yarasezeye.

"Ubwo Betfair yanyegeraga ngo dukorane, amahirwe yo kubinyumvisha ngo njye mu mukino mushya yari menshi, byahise binkurura" Ferdinand aganira n'itangazamakuru.

Ferdinand azatozwa n'umutoza wa Team Great Britain watwaye igikombe muri World Boxing Council super-middleweight witwa Richie Woodhall.

"Mubyukuri, ndatekereza ko Rio ashobora gukina iteramakofe nk'uwabigize umwuga umuhaye igihe. Afite imbaraga karemano mu kuboko kw'iburyo, ariteguye kandi afite ubwuzu bwo kwiga, nkeka ko bizamufasha cyane kandi nizera ko azatwara ibikombe mugihe kizaza" Woodhall aganiriza abanyamakuru.

Rio Ferdinand ari kumwe na Anthony Joshua uzwi cyane muri Boxing

Uyu wahoze ari myugariro ukomeye yatangiriye ubuzima bwe bwa ruhago muri  Westham, akinira Leeds na Queens Park Rangers, akina imikino irenga 500, akaba yarahamagawe inshuro 81 mu ikipe y'igihugu y'ubwongereza.

Rio yatwaye ibikombe byinshi harimo na Premier League

Woodhouse yabwiye BBC Radio 5 ko yatunguwe no kumva ko Ferdinand yahinguye ubundi buzima.

"Igihe mbibona kuri Twitter  yanjye ko Rio Ferdinand agiye kuba umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, natekereje ko Twitter yanjye yinjiriwe n'aba Hackers," Woodhouse akomeza.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-18 955

Ubwongereza: Wayne Rooney yahanwe nyuma yo kwemera icyaha
Soma Birambuye
...

2017-09-16 192

Ese politike yakoreshejwe n’igihugu cy’ubufaransa yamenyekanye nka Assimilation yasigiye iki abanyafurika?
Soma Birambuye
...

2017-09-16 402

Uwimana Hyacinthe: urugero rwiza mu kwitangira abana
Soma Birambuye
...

2017-09-15 84

BREAKING NEWS EURO 2024: Federation ya ruhago mu budage yatanze candidature
Soma Birambuye
...

2017-09-15 403

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro
Soma Birambuye
...

2017-09-15 120

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 104

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 278

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 606

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye
...

2017-09-14 221

FIFA/COCA-COLA WORLD RANKING: U Rwanda rwazamutse,ubudage buyoboye isi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 429

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.
Soma Birambuye
...

2017-09-13 778

USA: Uruganda rw’indege ruzwi nka Boeing rwatsindiye isoko ryo gukora AirForce One nshya
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2017-09-20 13:44:42

Izina : Heritier

Come on guy inkuru zawe ziri fascinable

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha