00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na justin   tabazi
September 19, 2017   saa  12:57:44

Ishyamba si ryeru hagati ya Neymar na Edinson Cavani

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Nyuma y'igihe gito Neymar junior yerekeje muri PSG, benshi bahise batangira kubona ko PSG igiye noneho guhatana ku ruhando mpuzamahanga. Ni nako kandi yatangiye yitwara neza, ndetse anahita amenyerana byihuse na bagenzi be nka Edinson Cavani na Kylian Mbappe bafatanya nawe mu kuyobora ubusatirizi.

Byasaga naho ibintu birimo kugenda neza, ariko ubungubu umutoza Unai Emery asa naho atorohewe no kuyobora iyi kipe yuzuye abakinnyi bahenze cyane. Nubwo mu kibuga intsinzi n'ibitego byiyongera ku bwinshi, umubano hagati ya bamwe mu bakinnyi usa n'aho utazoroha.

Neymar, Cavani na Mbappe bari batangiye bameranye neza

Mu mukino uheruka wa shampiyona, aho PSG yatsinze Lyon ibitego 2 ku busa, hagaragaye bwa mbere ukutumvikana hagati ya Neymar na Edinson Cavani.

Mu busanzwe imipira y'imiterekano na penaliti biterwa na Edinson Cavani, ariko neymar yagaragaye yaka umupira Dani Alves ngo abe ariwe uhana ikosa. Nyamara Edinson Cavani nawe yasaga naho yiteguye kuba ariwe uri buhane ikosa.

Neymar na Cavani batigeze bemeranya kuri penaliti

Si aho gusa byagarukiye, kuko haje kuboneka penaliti, maze ntihaba kumvikana hagati ya neymar na Cavani, ariko birangira Cavani ariwe uyiteye ndetse ntiyanabasha kuyinjiza.

Nyuma y'umukino, Cavani yagaragaje ko atishimye, aho atagaragaye mu gushimira abafana ba PSG bari baje ku kibuga, umuhango usanzwe ukorwa n'abakinnyi bose ba PSG.

Cavani we yahise yigira mu rwambariro ifirimbi ya nyuma ikimara kuvuga. Nyuma y'akanya gato, abakinnyi ba PSG bagiye mu rwambariro, maze haza kubaho guterana amagambo hagati ya Neymar na Edinson Cavani, baza gukizwa na Thiago Silva na Marquinhos.

Edinson Cavani yahise asohoka ariko ntiyanyura mu muryango umenyererwe, ahubwo anyura mu karyango ku mu gikari.

Cavani wagaragaye aca mu karyango ko mu gikari

Umutoza Unai Emery we akaba yatangaje ko Neymar na Cavani bagomba kwicarana bagakemura ikibazo kiri hagati yabo, kandi ngo nibatabikora, azabyikorera wenyine.

Unai Emery agomba kugerageza guhosha aya makimbirane mbere yo guhura n'ikipe ya Bayern Munich.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-19 172

Ubwongereza: Rio Ferdinand mu mukino w’iteramakofe
Soma Birambuye
...

2017-09-18 979

Ubwongereza: Wayne Rooney yahanwe nyuma yo kwemera icyaha
Soma Birambuye
...

2017-09-16 234

Ese politike yakoreshejwe n’igihugu cy’ubufaransa yamenyekanye nka Assimilation yasigiye iki abanyafurika?
Soma Birambuye
...

2017-09-16 460

Uwimana Hyacinthe: urugero rwiza mu kwitangira abana
Soma Birambuye
...

2017-09-15 97

BREAKING NEWS EURO 2024: Federation ya ruhago mu budage yatanze candidature
Soma Birambuye
...

2017-09-15 449

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro
Soma Birambuye
...

2017-09-15 172

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 142

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 325

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 620

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye
...

2017-09-14 249

FIFA/COCA-COLA WORLD RANKING: U Rwanda rwazamutse,ubudage buyoboye isi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 462

AgDF:dore imbarutso y'uguhangana hagati ya Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha