00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NDAYISABYE   Adrien
September 19, 2017   saa  12:12:02

Amazi azwi nk’amashyuza agaragara mu Rwanda ni iki gituma aguma ashyushye?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Iruka ry’ibirunga hirya no hino ku isi ni kenshi rigira bimwe mu byo rirema ndetse bimwe ugasanga bigira umumaro mu nini mu gusigasira ibinyabuzima, ari nako bimwe bigira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu. Mu Rwanda amazi azwi nk’amashyuza azwiho kuba afasha abaturage batuye mu karere ka Rusizi, by’umwihariko mu murenge wa Nyakabuye. Ni mu gihe kandi kuba aya mazi ubusanzwe aba ashyushye ni na hamwe kuri ubu hafatwa nka hamwe mu hantu nyaburanga hakurura abatari bake mu bahaza kuhasura.

Aha akenshi bitungura benshi kuba amazi yasohoka mu butaka ashyushye, dore ko aya mazi aba muri aka gace ko mu burengerazuba bw’u Rwanda, usibye kuba bayoga hari na bashyiramo imyaka ikaba yashya (ibiribwa). 

Gusa saha honyine muri Afurika y’iburasirazuba harangwa ibi bikorwa karemano nk’amashyuza mu gihugu cy’ubugande naho ni hamwe muhagaragara aya mazi.

Mu gihugu cy’ubugande ahitwa Sempaya,ndetse na hitwa Kananarok ni hamwe mu haboneka aya mashyuza (Hot Spring).

Uko tuzi ko isi igizwe n’ibice 3, igice cya mbere tumenyereye nka Crust, ari nacyo kibarizwaho ubutaka ndetse n’inyanja, igice cyizwi nka Mantle, kimenyerewe kuba kigizwe n’uruvangitirane rw’ibikoma bigaragara mu nda y’isi, ari nacyo gice gikunze guturukaho imitingito, naho igice cya nyuma cy’izwi nka Core ni kimwe mu bice kinarangwamo ubushyuhe buri hejuru nyuma y’iki cya kabiri.

Kuba amazi ari mu butaka ashobora kuba yagira aho ahurira na bimwe mu bitare bihora bishyushye, bigaragara mu gice cya kabiri mu bigize isi kizwi nka (Mantle), hazwi mu kuba iki gice ubusanzwe gihorana urusukume rwa bimwe mu bikoma (magma), bituma aya mazi ahora asohoka ashyushye.

Aya mazi y’amashyuza (Hot spring) agaragara mu karere ka Rusizi, mu burengerazuba bw’igihugu cy’urwanda, akaba afite ikigero kiri kuri dogere 60 z’ubushyuhe, naho ayandi ari ahazwi nka Ruganji afite ikigero cya dogere 30 z’ubushyuhe. Aha kandi ibi bizwi nka Extrusive Volcanic Landforms.

Abaturage bamwe mu batuye muri utu duce bavuga ko aya mazi avura, imitsi ndetse n’izindi ndwara zoroheje hari mo no kubavura amavunane. 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-19 120

UGANDA: Moses BASENA ashobora kuzatoza mu gikombe cy'Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-19 602

Ishyamba si ryeru hagati ya Neymar na Edinson Cavani
Soma Birambuye
...

2017-09-19 172

Ubwongereza: Rio Ferdinand mu mukino w’iteramakofe
Soma Birambuye
...

2017-09-18 979

Ubwongereza: Wayne Rooney yahanwe nyuma yo kwemera icyaha
Soma Birambuye
...

2017-09-16 234

Ese politike yakoreshejwe n’igihugu cy’ubufaransa yamenyekanye nka Assimilation yasigiye iki abanyafurika?
Soma Birambuye
...

2017-09-16 460

Uwimana Hyacinthe: urugero rwiza mu kwitangira abana
Soma Birambuye
...

2017-09-15 97

BREAKING NEWS EURO 2024: Federation ya ruhago mu budage yatanze candidature
Soma Birambuye
...

2017-09-15 449

Nyuma ya Selena Gomez ubu Lady Gaga nawe ari mu bitaro
Soma Birambuye
...

2017-09-15 172

CAF Champions league na Confederation cup ¼, zagarutse muri iyi weekend
Soma Birambuye
...

2017-09-14 142

Kiyovu yibitseho rutahizamu kuva Uganda
Soma Birambuye
...

2017-09-14 325

Ingabire Victoire arifuza kwitabwaho cyane kubera uburwayi
Soma Birambuye
...

2017-09-14 621

USA: Selena Gomez yabonye umwitangira amuha impyiko
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha