00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Jules   UWINTIJE
September 20, 2017   saa  03:34:51

Bidasubirwaho Trump yiteguye guha isomo Kim Jong-un.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Mu muhuro rusange w'umuryango w'abibumbye, Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ibihugu kongera guhaguruka bigatahiriza umugozi umwe, aha ubutumwa bukomeye Korea y'amajyaruguru.

Donald Trump muri uwo muhuro, igihe yatangaga imbwirwa ruhame ye ya mbere muri uyu muryango, yagiye agaruka cyane kubibazo byugarije Isi, aho yatangarije Isi kumugaragaro akamuri ku mutima aho yagize ati:" ngomba kubanza kubaka ahazaza ha USA ubundi nkabona kwita ku bandi".

Donald Trump, wavuze ijambo nta guca ku ruhande

Donald Trump kandi yagize icyo avuga kuri ibyo biganiro mpaka rusange, aho abayobozi b'ibihugu bitandukanye bahuriye muri uwo muhuro rusange nabo bagombaga gutanga ibitekerezo byabo kucyakorwa kugirango ubumwe bukomeze buganze.

 

Donald Trump yihanangirije bikomeye Korea y'amajyaruguru na Iran.

Mu mbwirwa ruhame ya Donald Trump yagarutse cyane kuri ibi bihugu byombi ari ko aha ubutumwa bukarishye perezida wa Koreya y'amajyaruguru Kim Jong-un.

Trump yongeye kwibutsa abari baraho ko ibisasu Koreya yamajyaruguru igenda igerageza, bifite ingaruka zikomeye cyane kandi " byangiza Isi n'ubuzima bw'abantu".

Trump yongeye kugaruka ku muyobizi Kim Jong-un amugereranya nk'igipupe ('Cartoon') , akaba yanamwise " Rocketman (umunyabisasu)" Kuri Twitter ye, ashaka kumwumvisha ko mubyukuri ibisasu bye ntacyo byakora kuko ubusanzwe Rocket igenda gahoro mu kirere.

Uwari uhagarariye Kim Jong-un yasohotse Trump agiye kuvuga

Yongeye agira ati: "nta muntu n'umwe ku Isi wakwifuza kubona iri tsinda ry'inkozi zibibi ritunze ibisasu bya kirimbuzi".

Yongeyeho ati: "Leta zunze ubumwe za America zifite imbaraga zikomeye kandi zarihanganye ariko niba zikomeje gusunikirirwa kuba nazo zakwihagararaho zikirinda cyangwa zikarinda inshuti zayo, bivuze ko ntayandi mahitamo tuzagira uretse kurimbura Korea y'amajyaruguru". 

Yakomeje agira ati:" Kim Jong-un ari mu butumwa bwo kwiyahura no gushyira mu kaga ubutegetsi bwawe".

Benjamin Netanyahu, umwe mu bishimiye ijambo rya Trump cyane

Trump mu mpera yashimiye bikomeye igihugu cya Turukiya, Jorudaniya na Lebanone kuba byaremeye kwakira impunzi.

Ku musozo yifurije umugisha uva ku mana ibihugu byose ku Isi by'umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anabwira abayobozi babyo ko bagomba mbere na mbere guha agaciro ibihugu bayoboye. 

John Kelly, wagaragaye asa naho atemeranya na shebuja

Iri jambo ryuzuyemo kwishongora kwinshi, bamwe baryakiriye ndetse baranarishimagiza cyane, ariko abandi baryamaganira kure.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-19 1160

Ese koko intambara itutumba yaba ariyo Umwamikazi Elisabeti yavuze mu 1983?
Soma Birambuye
...

2017-09-19 404

Qatar igiye kugura n'Ubwongereza indege z'indwanyi 24
Soma Birambuye
...

2017-09-18 264

Steve Jobs na Bill Gates : Inyenyeri zamurikiye isi mu ikoranabuhanga
Soma Birambuye
...

2017-09-15 892

Koreya y’amajyaruguru yohereje indi misile muri iki gitondo hejuru y’Ubuyapani
Soma Birambuye
...

2017-09-15 696

I Rusizi umuturage yishwe atabwa mu ishyamba
Soma Birambuye
...

2017-09-12 253

Kurikirana Umuhango wo gushyira IPHONE X ku isoko LIVE(Imbonankubone)
Soma Birambuye
...

2017-09-11 335

Ni iki cyihishe inyuma y'ubwicanyi bwabereye Dallas muri Texas?
Soma Birambuye
...

2017-09-09 397

Icyamamare mu njyana ya Country music Don Williams yitabye Imana
Soma Birambuye
...

2017-09-08 242

DNA za Salvador Dali wari warapfuye zagaragaje ko uwiyitaga se we atari we!
Soma Birambuye
...

2017-09-04 315

Kenya: Inkongi y'umuriro yatwitse abanyeshuri 9 ngo yaba atari impanuka!
Soma Birambuye
...

2017-09-04 143

Afrika y'epfo: Nyuma ya Jacob Zuma, umuhungu we nawe ntiyorohewe
Soma Birambuye
...

2017-09-04 81

Ese muby'ukuri abanyamakuru banga Rap?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha