00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Samuel   HABIMANA
September 21, 2017   saa  12:21:38

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Mu Rwanda uko iterambere rya muzika rigenda ryiyongera, ni nako abahanzi nabo bakora iyo bwabaga ngo bateze ubuhanzi bwabo imbere haba mu Rwanda ndetse no mu Ruhando mpuzamahanga. G-Bruce The Teacher ni umuhanzi Nyarwanda umaze gukundwa n’abatari bake kubera ubuhanga mu miririmbire ndetse n’imyanikire ye ihogoza benshi cyane cyane igitsina gore, akaba afite intego yo kwagura umuziki we ku rwego rw’afurika by’umwihariko East Africa.

G-Bruce, witeguye kwigarurira East Africa

Iriba24.com yaganiriye nawe agira byinshi atangaza ku buhanzi bwe ndetse n’ingamba afite mu rugendo rwe rwa Muzika.

Iriba24.com: G-Bruce amakuru yawe?

G-Bruce:Amakuru yanjye ni meza cyane, ndashima Imana!

Iriba24.com :Abatazi G Bruce wababwira ari  muntu ki?

G-Bruce -urakoze,..G-Bruce ni umuhanzi ukomoka mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Natangiriye muzika yanjye mu Rwanda ni naho nyikorera kugeza ubu. Ubusanzwe nitwa MFURANZIMA Guillaume Bruce, nize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, kaminuza nyiga Uganda no mu Rwanda muri Kampala University na University of Rwanda, nkaba narakurikiranye Languages and Mass Communication.

Iriba24.com: Mu buhanzi bwa muzika habamo injyana zitandukanye, wowe ukora iyihe njyana?

G-Bruce -oohh urakoze! Injyana nkora ni Afro, R&B ndetse na Hard Rock

Iriba24.com:Hari icyuma cya muzika waba uzi gucuranga?

G-Bruce: Yego kirahari! Ncuranga piano na guitar, ninabyo binyorohereza kuba nakora izi njyana neza, iyo ndi guhimba indirimbo zanjye.

Iriba24.com: Ese waba waratangiye umwuga wawe w’ubuhanzi bwa muzika ryari? Ni iki umaze kukugezaho?

G-Bruce : Urakoze! Natangiye umwuga wo kuririmba 2010 ubwo nasohoraga indirimbo yanjye yambere nise Garuka, yakurikiwe na Uransize, Urukundo, Akaruhuko, Ndafashwe, Karyamyenda, Ndinde, Abakosozi,….Nyuma rero yuko izi ndirimbo zigeze hanze zigakundwa, zampesheje amahirwe yo guhamagarwa mu bihembo byatangwaga mu Rwanda mu myaka yashize byari bizwi nka Salax Award, mpamagarwa nka Best R&B Singer nsimbuye Tom Close. Nyuma yaho nagiye mbona amahirwe yo kwitabira festivals zitandukanye nka Kigali Up, Amani Festival yabereye I Goma 2017, NDULE Awards I Goma nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo nyafurika ndetse ngenda ndushaho kwitabira ibitaramo bitandukanye bibera muri Kigali.

Iriba24.com : Ni byiza ,muri iyi minsi ndabona uri gukora cyane. Uri kubiterwa ni iki ko ufite umuvuduko utarusanganywe?

G-Bruce :urakoze! Yego nibyo muri iyi minsi ndigukora cyane nyuma yuko nkoranye indirimbo nshya n’abaraperi bakomeye hano murwanda nka Jay Polly "Ntampaka", na Fire Man "Umusare", ndetse na Ricky Password "Yo Love" yakozwe na Lagaff Pro mu INGENZI Recordz ya MIHIGO Francois Chouchou. Nakomeje gukora n’izindi ndirimbo ku giti cyanjye nka  "Make Mbonye" yakozwe na FAZZO ikorewe muri Kigali Records, ndetse ubu nkaba nashyize hanze indi yitwa "Cheza na Mi" ibi byose rero ndikubiterwa nuko nshaka kwagura muzika wanjye haba hano mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko muri East African Community.

Iriba24.com -Ese urateganya iki mu myaka ibiri iri imbere?

G-Bruce: Icyo nshyize imbere ubu ni ugukora cyane ku rwego ruri hejuru, kuko intego yanjye ni ugufatisha isoko rya East Africa yose. Kugira ngo ndusheho kwagura isoko niyo mpamvu ndikugenda nshyira igiswahili mu ndirimbo zanjye cyane kuko narwo ari ururimi rwumvwa na benshi, urumva rero mu myaka 2 iri mbere muzika yanjye ndahamyako izaba imaze gufata East Africa, Imana nibimfashamo.

Iriba24.com: Dusoza ni iki wabwira abagukurikirana kandi bakunda umuziki wawe?

G-Bruce: Icyo natangariza abakunda ibikorwa byanjye ni uko ndigukora cyane kandi ni byinshi ndigutegura bishimishije, bakomeze banshyigikire bakurikirane ibikorwa byanjye hose babiteze imbere kandi nabo mubyo bakora byose baharanire kwiteza imbere.

Ifoto yamamaza imwe mu ndirimbo G-Bruce aherutse gusohora
 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-21 573

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 226

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-21 244

Umuhanzi Gang Man ngo arifuza kuba ambassadeur wa muzika nyarwanda I Lusaka muri Zambia
Soma Birambuye
...

2017-09-21 161

Basena yahamagaye imisambi 35 yitegura Ghana
Soma Birambuye
...

2017-09-21 110

WORLD CUP 2018 Senegal: 26 Barimo Sadio Mane na Mbaye Niang bahamagawe bitegura Cap Vert
Soma Birambuye
...

2017-09-21 91

Mondial 2018: 25 ba Afurika yepfo bitegura Burkina Faso
Soma Birambuye
...

2017-09-20 258

Fifpro World XI: Ese nibande 11 bitwaye neza muri 2017? Irebere
Soma Birambuye
...

2017-09-20 115

Breaking news: Benzema amaze kongera amasezerano muri Real Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-20 163

Mexique:Umutingito udasanzwe umaze guhitana abagera kuri 225.
Soma Birambuye
...

2017-09-19 158

Amazi azwi nk’amashyuza agaragara mu Rwanda ni iki gituma aguma ashyushye?
Soma Birambuye
...

2017-09-19 86

UGANDA: Moses BASENA ashobora kuzatoza mu gikombe cy'Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-19 565

Ishyamba si ryeru hagati ya Neymar na Edinson Cavani
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha