00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Samuel   HABIMANA
September 21, 2017   saa  02:30:53

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Uruganda rw’umuziki nyarwanda ruragenda rutera imbere umunsi ku munsi ndetse n’abahanzi nyarwanda bagatera imbere umunsi k’uwundi.Nubwo iri terambere rya muzika rikura cyane abahanzi bakorera ubuhanzi hanze ya Kigali bo bakomerewe no gukora ibihangano byabo ntibirenge umutaru,yewe n’abagerageje kujya muri Kigali kureba ko ubuhanzi bwabo bwarushaho gutera imbere ugasanga bahangayikishijwe nuko iyo bavuye iwabo bibagirana ndetse naho baje kumenyekana bikaba ingorabahizi.

Iriba24.com ikora ubushakashatsi kuri iki kibazo kiri muri muzika Nyarwanda,yaganiriye n’umuhanzi Elvino (Kwizera Emmanuel),umuhanzi uvuka mu karere ka Rusizi ariko ubu wari umaze igihe akorera ibikorwa bye by’ubuhanzi mu mujyi wa Kigali,yatangaje ko icyo kibazo gihari cyane ndetse we ko atewe impungege no kuba abakunzi be yasize I Rusizi bamaze kumwibagirwa ndetse nabo yaje asanga bakaba bataramushyira k’umutima nk’uko abyifuza.Asanga Ngo kuba I Kigali ari mu murwa mukuru w’igihugu bifasha abahanzi bahari kumenyekana byoroshye bitewe nuko hari ibitangaza makuru bitandukanye ndetse n’uburyo bwo gukora ibikorwa by’ubuhanzi bworoshye kurusha hanze ya Kigali ngo akaba abona ari nayo mpamvu nyamukuru ituma abahanzi bo hanze ya Kigali abenshi bimuka bakaza kwibera I Kigali?

Uyu muhanzi usanzwe akora injyana ya HIP HOP na Dancehall,amaze gukora indirimbo 6 izamenyekanye cyane ni  UMURAZA na KIBONUMWE ndetse zikaba zaranamufashije kwitabira amarushanwa ategurirwa abahanzi bo mu ntara y’iburengerazuba azwi nka KINYAGA Award ndetse na Amani Festival yabereye I Bukavu muri DRC mu mpera z’umwaka ushize 2016.

Elvino kandi ni umuhanzi w’indatabigwi akaba abarizwa mu ihuriro ry’abahanzi bakora muzika igezweho(Ikembe Rwanda Modern Music Union),akaba kandi na Visi Perezida w’ihuriro ry’abahanzi ba Rusizi (Rusizi Artist Group-RAG),ngo kuba Indatabigwi  byamuhumuye amaso abona koko ko hari umusanzu akwiye gutanga bityo avoma k’umuco n’amateka y’u Rwanda akora indirimbo yise Ndi Umunyarwanda irimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ndetse inashishikariza buri munyarwanda kwishimira uwo ariwe no kubirata mu ruhando rw’amahanga.uretse kuba umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo ni n’umushyushyarugamba w’ibitaramo ndetse n’ibindi birori bitandukanye,akaba cyane umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Arsenal ayibereye umufana w’akadasohoka.Mu minsi ishize nibwo yashize hanze indirimbo yise “My Dream” yafatanyije n’umuhanzi ukizamuka Snayze ngo intego yayo kwari ukugaragaza icyo amaze kugeraho mu buhanzi bwe ndetse n’intumbero ye mu myaka iri imbere.

Uyu musore w’imyaka 25 ngo arifuza kuzubaka amateka akomeye muri muzika Nyarwanda ku buryo mu myaka iri imbere izina rye rizaba ari igishoro gikomeye afite kandi cyagirira n’abandi bose akamaro,gusa ngo atewe ubwoba nuko haramutse nagikozwe ngo abahanzi bataba muri Kigali batekerezweho ibikorwa remezo byorohereza ubuhanzi bwa muzika bibegerezwe,impano zitandukanye kandi zikomeye ziribupfikiranywe bityo zipfire igihugu ubusa.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-21 441

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community
Soma Birambuye
...

2017-09-21 613

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 259

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-21 287

Umuhanzi Gang Man ngo arifuza kuba ambassadeur wa muzika nyarwanda I Lusaka muri Zambia
Soma Birambuye
...

2017-09-21 200

Basena yahamagaye imisambi 35 yitegura Ghana
Soma Birambuye
...

2017-09-21 140

WORLD CUP 2018 Senegal: 26 Barimo Sadio Mane na Mbaye Niang bahamagawe bitegura Cap Vert
Soma Birambuye
...

2017-09-21 114

Mondial 2018: 25 ba Afurika yepfo bitegura Burkina Faso
Soma Birambuye
...

2017-09-20 303

Fifpro World XI: Ese nibande 11 bitwaye neza muri 2017? Irebere
Soma Birambuye
...

2017-09-20 147

Breaking news: Benzema amaze kongera amasezerano muri Real Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-20 245

Mexique:Umutingito udasanzwe umaze guhitana abagera kuri 225.
Soma Birambuye
...

2017-09-19 190

Amazi azwi nk’amashyuza agaragara mu Rwanda ni iki gituma aguma ashyushye?
Soma Birambuye
...

2017-09-19 119

UGANDA: Moses BASENA ashobora kuzatoza mu gikombe cy'Isi
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2017-09-22 09:53:09

Izina : Gisa

Baba bamaze guhaga no kugira ubushobozi

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha