00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
September 22, 2017   saa  12:13:20

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kumunsi w’ejo nibwo kuri stade umuganda I rubavu ,apr fc na rayon sport zizaba zesurana ,zishakamo ugomba kwegukana igikombe cya FERWAFA SUPER CUP.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku isaha ya sakumi nebyiri z’umugoroba nyuma y’umukino uzaba wahuje as Kigali wc na scandnavia mubagore.

Ni ku nshuro ya mbere aya makipe y’amakeba kuva 1995 agiye guhurira hanze y’umujyi wa Kigali. Byatumye imihigo yo kwiyereka abakunzi babo baba mu mujyi wa Gisenyi iba yose.

Jimmy Mulisa utoza APR FC yabwiye Iriba ko bagize impinduka bakora mu bakinnyi bari bamaze iminsi babanza mu kibuga mu mikino ya Preseason mu rwego rwo kwitegura neza Rayon sports.

“Tugiye guhura na Rayon tuzi ko ari ikipe ikomeye kandi yadutsinze mu cyumweru gishize (ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro). Byatwongereye imbaraga cyane mu myitozo. Ubonye ku maso y’abakinnyi banjye ubushake bafite byatanga ikizere ku bakunzi ba APR FC.

Twakoze impinduka nke ku bakinnyi tuzabanzamo. Ibibazo by’imvune twari dufite bya Fiston (Nkinzingabo) na Ombolenga (Fitina) byarakemutse kandi nabo biteguye umukino. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza ku ruhande rwacu.”

Naho, Olivier Karekezi utoza Rayon sports arajya muri uyu mukino yishimiye kwakira rutahizamu we mushya Ismaila Diarra bavanye muri DCMP yo muri DR Congo.

Gusa ntabwo aza gukoresha Muhire Kevin bita Rooney kuko atakoze imyitozo muri iki cyumweru. Bivugwa ko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ari gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa mu ikipe yo muri Kawkab Marrakech iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Maroc.

APR FC ihagurutse  mu mujyi wa Kigali ijya i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nzeri 2017, isangayo Rayon sports yahageze kuwa kabiri tariki 19 Nzeri 2017 aho kuwa gatatu yatsindiye Etincelles FC mu mukino wo kwitegura Super Cup.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Emery Mvuyekure, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Aimable Nsabimana, Herve Rugwiro (c), Bizimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

Rayon sports:Ndayishimiye Eric Bakame (c), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel, na Ismaila Diarra.

Fitina ari mubahabwa amahirwe yo gutangira muri uyu mukino

diarra nyuma y'umwaka atari mu rwanda nawe azakina uyu mukino
 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-22 273

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye
...

2017-09-21 246

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?
Soma Birambuye
...

2017-09-21 441

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community
Soma Birambuye
...

2017-09-21 613

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 259

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-21 286

Umuhanzi Gang Man ngo arifuza kuba ambassadeur wa muzika nyarwanda I Lusaka muri Zambia
Soma Birambuye
...

2017-09-21 199

Basena yahamagaye imisambi 35 yitegura Ghana
Soma Birambuye
...

2017-09-21 140

WORLD CUP 2018 Senegal: 26 Barimo Sadio Mane na Mbaye Niang bahamagawe bitegura Cap Vert
Soma Birambuye
...

2017-09-21 114

Mondial 2018: 25 ba Afurika yepfo bitegura Burkina Faso
Soma Birambuye
...

2017-09-20 302

Fifpro World XI: Ese nibande 11 bitwaye neza muri 2017? Irebere
Soma Birambuye
...

2017-09-20 147

Breaking news: Benzema amaze kongera amasezerano muri Real Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-20 245

Mexique:Umutingito udasanzwe umaze guhitana abagera kuri 225.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha