00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 22, 2017   saa  12:17:12

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp
 

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ikora nk’imwe mu nkingi za minisiteri zikomeye. Uretse mu gihugu cyacu, no mu bihugu byo ku Isi, iyi minisiteri iba inubashywe cyane kuko igira uruhare mu butwererane bw’ibihugu byaba ibiri hafi cyangwa kure. Iyi minisiteri kandi ifasha mu gukemura ibibazo biba byaravutse hagati y’ibihugu. 

Nyuma yo kuva mu ngoma ya cyami tukajya muri repubulika, abanyarwanda batangiye kugira za minisiteri, zimwe muri izo minisiteri harimo na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

 

1961-1962 : Otto Rusingizandekwe

1962-1963:  Callixte Habamenshi

1963-1965: Lazare Mpakaniye

1965-1969: Thaddeé Bagaragaza

1969-1971:  Sylvestre Nsanzimana

1971-1972:  Deogratis Gashonga

1972-1973 : Augustin Munyaneza

1973-1979: Aloys Nsekarije

1979-1989: François Ngarukiyintwari

1989-1992: Casimir Bizimungu

1992-1993: Boniface Ngurinzira

1993-1994: Anastase Gasana

1994 Mata kugeza Nyakanga 1994: Jerome Bicamumpaka

1994   : Jean marie Ndagijimana

1994-1999: Anastase Gasana

1999 Nyakanga : Amri sued Ismail

1999 Nyakanga kugeza 2000: Augustin Iyamuremye

2000 kugeza 2002: André Bumaya 

2002 kugeza 2008 : Charles Murigande

2008 kugeza 2009 : Rosemary Museminari

2009 kugeza ubu iyi minisiteri iyobowe na Minisitiri Louise Mushikiwabo .

 

Charles Murigande

Museminari Rose Mary

 

Louise Mushikiwabo
 

Louise Mushikiwabo yarangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’1984 mu ishami ry’icyongereza . Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye igihe gito, nyuma akomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga iby’indimi no gusemura muri Kaminuza ya Delaware . Bamwe mu bavukana na louise Mushikiwabo harimo na Lando Ndasingwa wabaye nawe Minisitiri w’umurimo, nyamara akicwa muri Mata 1994. Lando yasize izina nanubu rigenderwaho mu byerekezo by'i Remera, hazwi nko kwa Lando.

Louise Mushikiwabo yavutse taliki 22 Gicurasi 1961 i Jabana muri Kigali , yavutse kuri Bitsindinkumi na Bibiane Nyiraturira , yatuye i washington D.C nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, anatura muri Tunisia ku mpamvu z’akazi dore ko yanakoreraga Banki nyafurika y’iterambere. 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-22 174

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 243

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 826

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye
...

2017-09-22 266

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.
Soma Birambuye
...

2017-09-22 273

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye
...

2017-09-21 246

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?
Soma Birambuye
...

2017-09-21 441

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community
Soma Birambuye
...

2017-09-21 613

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 259

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-21 286

Umuhanzi Gang Man ngo arifuza kuba ambassadeur wa muzika nyarwanda I Lusaka muri Zambia
Soma Birambuye
...

2017-09-21 199

Basena yahamagaye imisambi 35 yitegura Ghana
Soma Birambuye
...

2017-09-21 140

WORLD CUP 2018 Senegal: 26 Barimo Sadio Mane na Mbaye Niang bahamagawe bitegura Cap Vert
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha