00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NIYIRORA   Christian
September 24, 2017   saa  01:32:46

Dore udushya twaranze imibatizo y’abami n’abatware bategekaga u Rwanda.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

U Rwanda kimwe nibindi buhugu byishi muri Africa byagiye bimenya cyagwa se byakira ijambo ry’imana  nyuma y’ibindi buhugu cyanecyane ibihugu byo muburayi.  mu Rwanda ntibyari byoroshye kutwumvisha ko hariho iyindi mana mu gihe twari tuzi kandi tumenyereye imana yacu. aho izwi nka RYANGOMBE. 

muri uwo mwaduko w’abazungu baje batwigisha ijambo ry’imana ndetse batubwira ko hari indi mana  iri mu ijuru isumba icyo twe twitaga imana.   nibwo haje kuboneka bamwe mu banyarwanda bavamo abafasha kwagura ndetse no kuvuga iyo mana mu mbaga nyamwishi. ikindi kandi bagombaga kubatiza abanyarwanda kugirango bahindure imyumvire yabo bemere kandi bumve ibyiyo mana baje bavuga. aha tugiye kwibanda mu dushya twagiye tugaragara muri iyo mibatizo cyane cyane ku bami ndetse n’abatware bategekaga u Rwanda muri icyo gihe.  

uyu ni Rwubusisi rwa cyigenza Umutware w'Indengabaganizi -padiri ajya kumubatiza yaramubajije ati

"mutware urashaka kwitwa nde?" undi aratekereza akanya ati "ese wowe urashaka ko nitwa nde?" Padiri ati reka nkubatize Petero! Rwubusisi ati Oya, uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira umwami! Ati ahubwo nyita Yozefu ka kagabo kigereye nyina w'Imana kakamurongora! Padiri ngo yatangiye kumusukaho amazi y'umugisha ku gahanga undi ati oya sigaho urwo ni uruhanga rw'imfura ntirugira amakemwa, amutungira urutoki ahakoze ibyaha ngo abe ariho atera umushinga.

uyu we ni Nyamuhenda wa kajeje umugaba w'igitero cy'imigogo. ibi nibyo byatumye atabatizwa kubera ibyo yikekagaho. Twabibutsa ko  igitero cya nyuma u Rwanda rwagabye hanze ku ngoma ya cyami, icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’I Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare. Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo ( iyo yari imitwe y’ingabo za Ankole ), imbunda zabo zahindutse ibifuma. Ingoma ya Ankole irazima. 

 

Twabibutsa ko umupadiri w’umunyarwanda wabayeho bwa mbere  ari GAFUKU MARITAZARI na DONALD REBERAHO  hari muri 1917 imyaka ijana ikaba ishize.  Ni mugihe iyo yubile ikomeje kwizihizwa hirya no hino ku isi aho kuri uyu wa 23 Nzeri 2017 yizihirijwe muri Diyoseze ya Kigali aho ibirori byabereye kuri stade I Remera aho uwo muhando witabiriwe n’abanyacyubahiro  beshi batandukanye. Umunsi nyirizina ukazaba ku italiki 10 Ukwakira 2017. 

 

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-24 361

Ese kuki Mutara III Rudahigwa hari iwe yise mu rugo rw’umuhigo? Ese aho nihe?
Soma Birambuye
...

2017-08-20 548

Dore uruhererekane rw'ibisekuruza by'Abami bategetse u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-08-20 345

Dore imwe mu mihango yakorwaga n’abiru bakayita imihango y’ubwiru.
Soma Birambuye
...

2017-08-03 381

Ese iyo bavuze izina ry'inka wumva iki? uru ni urugero rw'izina yinka.
Soma Birambuye
...

2017-08-02 330

Dore uko Bungwe yigaruriwe n’u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-07-23 694

Iteka ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake ndetse n’igisa nabwo mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-07-22 376

Ese ingoma Ngabe zabaye mu Rwanda ni zingahe? Sobanukirwa n'impamvu bazita ingoma Ngabe
Soma Birambuye
...

2017-07-22 323

Dore indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Soma Birambuye
...

2017-07-17 464

DORE IBYO KAGAME YAVUZE KURI YUHI MUSINGA MU ISOKO Y’AMAJYAMBERE
Soma Birambuye
...

2017-07-16 291

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere ?
Soma Birambuye
...

2017-07-15 742

Dore amateka ya Semugaza wabaye ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Soma Birambuye
...

2017-07-12 352

Dore ibitero byagabwe ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha