00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na NIYIRORA   Christian
September 24, 2017   saa  01:34:56

Dore ibitangaza mu kivugo cy’ umutware wo mu gisaka uzwi nka “Sebaganji ba Bukwege.”

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Abanyarwanda bo hambere cyane cyane igitsina gabo bagombaga kuba bafite uburyo baserukamo(ibyivugo). Ni amagambo Umuntu yabaga yivuga ubutwari cyangwa arata ibikorwa by'indashyikirwa byaba ibye cyangwa iby’undi muntu. Aha BUKWEGE we yagiraga ati: 

 

Rutebukana imbunda imbere y'abasore

rwa Mudasumbwa ntasumbwa,

inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi

yazimaze mu ruzi.

 

Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu

museke amasasu akayasobanura ali

Munanguzi wa Runihurambogo.

Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara

amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya

Rukayire, yicira Kigarama cy'Intaganzwa,

yicira Mwiri na Rumuli.

Muli Nyakare kwa Rwisumbura,yishe

Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke Rwishiki rwa Matunguru igitondo

 

gitangaje yatanze abandi kwirahira;

uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige

Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa

imigereka, bagerura imihigo.

 

Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi

yica urukeza rw'ingwe ingurube zihunga

imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa

jenda, ijoro litahanye umwijima yambara

amatabaza

 

Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende,

atanga abandi guhurura ntiyahumbira

nk'abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya

kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko

abakijije intambara y'ijoro!


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-24 685

Dore udushya twaranze imibatizo y’abami n’abatware bategekaga u Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-09-24 352

Ese kuki Mutara III Rudahigwa hari iwe yise mu rugo rw’umuhigo? Ese aho nihe?
Soma Birambuye
...

2017-08-20 540

Dore uruhererekane rw'ibisekuruza by'Abami bategetse u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-08-20 342

Dore imwe mu mihango yakorwaga n’abiru bakayita imihango y’ubwiru.
Soma Birambuye
...

2017-08-03 374

Ese iyo bavuze izina ry'inka wumva iki? uru ni urugero rw'izina yinka.
Soma Birambuye
...

2017-08-02 329

Dore uko Bungwe yigaruriwe n’u Rwanda
Soma Birambuye
...

2017-07-23 688

Iteka ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake ndetse n’igisa nabwo mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2017-07-22 373

Ese ingoma Ngabe zabaye mu Rwanda ni zingahe? Sobanukirwa n'impamvu bazita ingoma Ngabe
Soma Birambuye
...

2017-07-22 321

Dore indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Soma Birambuye
...

2017-07-17 458

DORE IBYO KAGAME YAVUZE KURI YUHI MUSINGA MU ISOKO Y’AMAJYAMBERE
Soma Birambuye
...

2017-07-16 289

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere ?
Soma Birambuye
...

2017-07-15 737

Dore amateka ya Semugaza wabaye ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha