00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na justin   tabazi
September 24, 2017   saa  02:02:57

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Alvaro morata, utaramara amezi atatu mw'ikipe ya Chelsea, akomeje gukora amateka dore ko yaraye atsinze ibitego 3 wenyine mu mukino wahuzaga Chelsea na Stoke kuri Bet365 Stadium.

Alvaro Morata yishimira igitego
Igitego cya mbere yatsinze Stoke

Ibi bibaye nyuma y'amasaha make uwahoze ayobora ubusatirizi bwa Chelsea Diego Costa yerekeje mu ikipe yahozemo ya Athletico Madrid. Ndetse ejo yanagaragaye kuri Wanda Metropolitano, aho Athletico Madrid yatsindiraga Seville 2-0.

Alvaro Morata wanenzwe cyane n'abafana ba Chelsea ku mukino waherukaga guhuza Chelsea na Arsenal, yari amaze iminsi benshi bamushidikanyaho ndetse banagaragaza ko adashobora kuziba icyuho cya Diego Costa. Cyane ko mu mikino itanu iheruka yari afitemo ibitego 3 kandi byose abitsindishije umutwe. Ariko nyuma y'umukino wa Stoke, umukino yanigaragajemo cyane kuko yatsinzemo ibitego 3 wenyine, ndetse anabitsindisha byose amaguru, aho igitego cya kabiri yasize ba myugariro bose ba Stoke aturutse mu kibuga hagati, akabatsindana igitego.

Igitego cya gatatu Morata yatsinze
Alvaro Morata yishimira igitego

Nyuma y'uyu mukino, abafana ba Chelsea bose bamuririmbiye karahava, aho baririmbaga ngo "Alvaro woaahhh, Alvaro woahhh, yaturutse ku kazuba ka espanye, numuhanga kurusha Harry Kane ".

Nyuma y'umukino wa Stoke, abafana ba Chelsea bakaba bamaze kwibagirwa Diego Costa.

Ni mu ntangiriro za shampiyona, ariko ibimenyetso bigaragaza ko Alvaro Morata amaze kumenyera cyane Premier League ndetse ashobora no kuzubaka amateka muri Chelsea.

Icyongeyeho kandi ni uko Alvaro Morata ari umukinnyi ugaragarwaho n'amakosa make mu kibuga, urangwa n'ikinyabupfura, muto mu myaka ndetse unacisha make, bitandukanye na Diego Costa wahoraga mu bihano kubera amahane menshi.

Diego Costa uzwiho amahane menshi
Diego Costa wagaragaye kuri Wanda Metropolitan

Ibi bitego bitatu kandi bije nyuma y'uko Eden Hazard yari yabwiye Morata ko adakwiriye gutsindisha umutwe gusa, ko namaguru agomba kuyatsindisha.

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-22 159

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye
...

2017-09-22 1142

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .
Soma Birambuye
...

2017-09-22 174

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 243

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 826

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye
...

2017-09-22 266

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.
Soma Birambuye
...

2017-09-22 273

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye
...

2017-09-21 246

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?
Soma Birambuye
...

2017-09-21 441

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community
Soma Birambuye
...

2017-09-21 613

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 259

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye
...

2017-09-21 286

Umuhanzi Gang Man ngo arifuza kuba ambassadeur wa muzika nyarwanda I Lusaka muri Zambia
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha