00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Samuel   HABIMANA
September 24, 2017   saa  11:27:49

Urugendo rwo kuramira Sheja rugeze kure kandi heza

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Mu gitaramo giherutse kwitabirwa n'abahanzi benshi n'ibindi byamamare bisanzwe bizwi mu bikorwa nk'ibi, Habashije gukusanwa akayabo k'amafaranga ari hafi miliyoni 3 z'amanyarwanda, bikaba ari ibigaragaza ko ubufatanye bw'abitabiriye iki gitaramo n'abagitegura butabaye impfabusa dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu. 

Tonzi nawe yari yitabiriye

Israel Mbonyi, ari mubasusurukije abantu

Twabashije kuganira n'abantu b'ingeri zitandukanye baba abari ku ruhande rw'abateguye, abahanzi, ndetse n'abitabiriye icyo gitaramo, icyo bose bahurizaho ni uko byagenze neza cyane. 

Caleb, umwe mu bateguye igitaramo

Calebu ni umwe mubatangiye iki gikorwa kuva ku mbarutso :

 

iriba24: watangira wibwira abasomyi ?

 

Caleb: Nitwa Uwagaba Caleb nkaba ndi umunyarwanda ufite intego yo gufasha abantu kubaho neza

 

iriba24: muri iki gikorwa ushinzwe iki?

 

Caleb : Muri iki gukorwa ndi mu bagitangiye nkanagitegura

 

iriba24: Watubwira muri make uko iki gitekerezo cyatangiye?

 

Caleb: Muby'ukuri nakurikiye ikiganiro kimwe kuri television Rwanda RTV, Umunyamakuru Rooney niwe wari ukiyoboye, maze nsanga Papa Sheja yari yatumiwemo, ni uko numvise uko uwo mwana ababaye numva ngize ishyaka ryo kureba uburyo twakusanya inkunga yo kumufasha kwivuza cyane cyane ko n'intego y'uwo munyamakuru kwari ugukangurira abantu kumushakira ubufasha. Ni uko mbiganiriza uwo munyamakuru wari uyoboye icyo kiganiro nawe abyakirana imbaraga nyinshi maze tubigeza ku babyeyi ba Sheja nabo babyakira neza dutangira gutyo .

 

iriba24: mwatangiye mwoza imodoka none mugeze ku bitaramo. Izo event zombi              wazigereranya ute muri iki gikorwa ?

 

Caleb : izi event zombi ziratandukanye cyane kandi zose zagiye zigira ibihe byiza               ndetse binatunguranye, usibye kuzibonamo inkunga y'amafaranga                         twanabonye uburyo abantu bafite urukundo ari benshi mu ngeri zose .

            Mbese navuga ko byose byari byiza cyane.

 

iriba24: Tugaruke kuri iki gitaramo, nkawe nk'utegura usibye abahanzi bitabiriye               n'amafaranga mwabashije gukusanya, ni iki kindi cyagushimishije muri iki              gitaramo wumva utaceceka ?

 

Caleb: ibyanshimishije nibyinshi ubonye iyo umbaza nk'ijana byibuze !!!

Gusa hari igitangaza gukomeye Imana yakoze buri wese waruhari arabibona. Sheja ntago yabashaga kureba, ariko abakozi b'Imana bamusengeye yatashye abona , ibyo byatangaje abantu bose cyane cyane ababyeyi be , ni ikintu gikomeye rero cyatweretse ko tutari twenyine muri iki Gikorwa Imana iri kumwe natwe 

 

iriba24: nyuma yiki gitaramo ni iki gikurikiyeho muri iyi gahunda ?

 

Caleb : iki gitaramo cyari icy' abahanzi baririmba Gospel, ubu rero tugiye kureba ukuntu twisuganya noneho dutegurire n'abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, igitaramo twizerako nacyo kizabyara umusaruro ukomeye maze urugendo rwacu tukarugerera

 

iriba24 : ijambo risoza wabwira abasoma iyi nkuru ?

 

Caleb : Mbere na mbere ndashimira Imana kuko irikumwe natwe rwose,

 

ndashima abantu bose bakomeza kutugaragariza ubushake n'umurava muri iki gikorwa turimo baba abategura n'abitabira.

 

Ndashimira imiryango, ibigo, amatorero n'ibitangazamakuru byose kuko uruhare rwanyu ni ingirakamaro cyane, nkaba nasaba ko bitahagararira kuri Sheja wenyine kuko abakeneye ubutabazi ni benshi. Rero uramutse ubonye ahantu hari ikibazo nk'iki, nibyiza ko wajya ubisangiza abandi kuko muri iyi si tubereyeho gufatanya 

Aline Gahongayire ateruye Sheja
 
Umubyeyi wa Sheja amuteruye
 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-24 215

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa
Soma Birambuye
...

2017-09-22 112

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye
...

2017-09-22 1035

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .
Soma Birambuye
...

2017-09-22 134

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 212

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 794

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye
...

2017-09-22 207

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.
Soma Birambuye
...

2017-09-22 203

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye
...

2017-09-21 202

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?
Soma Birambuye
...

2017-09-21 326

Umuhanzi G-Bruce mu migambi yo kumenyekanisha muzika ye ku rwego rwa East African Community
Soma Birambuye
...

2017-09-21 572

Ngo ntakozwa ibyo kuba mu nzu imaze imyaka 500 - Prince Charles, menya impamvu
Soma Birambuye
...

2017-09-21 225

BREAKING NEWS: Birangiye Costa yerekeje muri Atletico Madrid
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2017-09-24 14:35:44

Izina : El king kelly

Ndashima ibikorwa bya iriba.mukomeze mutugezeho ubucukumbuzi bwanyu bwiza.munakomeze muteze imbere muzika yaba underground

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha