00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 25, 2017   saa  11:20:14

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Abahanga benshi muby’ubuzima bemeranya kuri iyi ngingo, ndetse umunsi ku munsi hagenda havumburwa ibindi byiza byo kunywa amazi cyane cyane adakonje kandi adashyushye. Uretse kuba aya mazi afasha urwungano rw’igogora, afite byinshi afasha mu mubiri wacu. Impuguke muby’imirire zo zemeza ko dushobora kubaho tutari kurya mu gihe cy’ibyumeru bitatu, nyamara umubiri wacu ntiwakwihanganira nibura kurenza iminsi itatu nta mazi. Ibi byerekana imbaraga amazi afite ku kiremwa muntu . Kuko n’ubutaka dutuyeho buteretse mu mazi magari n'amato, amazi ku Isi  afite 70% byayo naho ubutaka bugasigarana 30% .

zimwe mu ndwara zakwirindwa hakoreshejwe kunywa amazi y'akazuyaza  ni izi zikurikira :

 

Rubaga impande izwi nka Arthitis: iyi ndwara ifata mu mfatiro z’amagufa igatuma umuntu adashobora kurambura ingingo, nko mu kaboko cg mu ivi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakozwe ikigereranyo basanga abagera kuri miliyoni 52 bayirwaye .

 

Indwara y’umutima : nk'uko ikinyamakuru cy’impuguke muby’indwara z’umubiri American Journal of Epidemiology cyabitangaje, abagabo banywa ibirahuri bitanu cyangwa bitandatu ku munsi baba bagabanyije ibyago bingana na 46% byo kwandura indwara y’umutima. Naho iabagore bo iyo banyoye amazi kuri urwo rugero, baba bagabanije ibyago byo kwandura indwara y’umutima ku rugero rwa 59%.

Constipation cyangwa Gucibwamo : kunywa amazi y’akazuyaza birinda kurwara mu nda kenshi na kenshi bibyara gucibwamo. Gukoresha imiti mu gukiza iyi ndwara ntibivugwaho rumwe n’abaganga, kuko imiti ishobora kongera uburwayi, nyamara amazi nta mbogamizi kugeza ubu yagaragajwe ashobora gutera kuko avana imyanda izwi nka "Toxins" mu mubiri wacu .

 

Umuvuduko w’amaraso : umuvuduko w’amaraso uri muri zimwe mu ndwara zihangayikishije benshi muri iki gihe, kuko iyi ndwara inahitana benshi . Kutanywa amazi biziba imitsi itwara amaraso iyahawe n’imitsi yo mu mutima, bigatuma ibi bituma umutima n’imitsi itwara amaraso bikoresha imbaraga nyinshi mu gutwara amaraso. Kunywa amazi y’akazuyaza birinda iyi ndwara .

 

Grippe: iyi ndwara nayo ihangayikisha benshi cyane cyane mu bihe by’impinduka z’ikirere, burya nayo ikizwa no kunywa amazi y’akazuyaza ku rugero ruhoraho mbere yo kurya icyo ari cyose .

Indwara y’uruhu : kunywa amazi y’akazuyaza ku rugero rwiza, bituma uruhu rusa neza, bikarurinda gusaza imburagihe, binavugwa ko birinda ukwiyongera kw’ iminkanyari "wrinkles" mu rurimi rw’icyongereza .

 

Kunywa amazi y’akazuyaza bigufasha kwirinda indwara ya Asthma : abarwaye iyi ndwara bo basabwa kunywa amazi inshuro nyinshi.

Nyamara nubwo bimeze bityo, amazi akonje yo ntago avugwaho rumwe n’abashakashatsi mu buzima kuko atera umubiri gukoresha ingufu nyinshi uyashyushya kugira ngo ajyane n’igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri.  Nk'uko Dr.Axe we yabitangaje, kunywa amazi y’indimu nka "Lemon" cyangwa kuyivanga n’amazi, bifasha umubiri cyane kuko ubwayo iba irimo vitamin C n’izindi ntungamubiri zakurinda indwara zitandukanye .

Ubwonko bwacu bugizwe na 80% by’amazi, amaraso afite 83% by’amazi, ibihaha byo bifite mirongo irindwi n’icyenda ku ijana mu gihe imitsi yo ifite 76% by’amazi, umubiri wacu wose ugizwe na 75% by’amazi, ibi bituma imikorere y’umubiri ishingira ku ikoreshwa ry’amazi mu buzima bwacu bwa buri munsi.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-25 293

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1128

PSG: Ibintu bikomeje kuzamba hagati ya Neymar na Cavani
Soma Birambuye
...

2017-09-24 275

Urugendo rwo kuramira Sheja rugeze kure kandi heza
Soma Birambuye
...

2017-09-24 216

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa
Soma Birambuye
...

2017-09-22 112

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye
...

2017-09-22 1035

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .
Soma Birambuye
...

2017-09-22 135

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 213

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 794

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye
...

2017-09-22 207

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.
Soma Birambuye
...

2017-09-22 204

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye
...

2017-09-21 202

Ni Iki gituma Abahanzi batangiye gutera Intambwe mu Ntara bahunga iwabo bakerekeza i Kigali?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha