00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na justin   tabazi
September 25, 2017   saa  06:48:15

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ibintu ntibyoroshye mu mujyi wa Bukavu, kubera akaduruvayo gakomeje kuhagaragara kugeza ubungubu tubabwira, katewe n'abapolisi bafatiwe mu bikorwa by'ubujura.

Ibi byabereye mu burasirazuba bwa DRC, ahahana imbibi n'u Rwanda, Mu masaha y'ijoro, ahagana nka saa sita z'ijoro, nibwo ibisambo mu mujyi wa Bukavu byari byagiye kwiba, ariko nyuma biza gufatwa. Bamaze kubifata babisatse, basanga ibyo bisambo bibarizwa mu bashinzwe umutekano, bakunze kwita abapolisi. Ababifashe babyatse imbunda ndetse n'imyambaro ya gipolisi byari bifite,barangije barabihisha.

Abapolisi bandi bari bari ku irondo, babimenye baza kureba ba baturage ngo babake ya myenda na zambunda za bya bisambo byari byaje kwiba. Abaturage banga guha abo bapolisi ibyo bikoresho. Haba hatangiye uguhangana hagati ya polisi n'abo baturage, binashoboka ko hari abaguye muri iyo myivumbagatanyo ninjoro. Imyigaragambyo yahise itangira, abaturage batangira guterana amabuye n'abapolisi, dore n'abapolisi ubwabo batatinyaga gufata amabuye ngo batere abaturage, ari nako babatera ibyuka biryana mu maso bakunze kwita Tear gas, n'amasasu kandi nayo polisi itari gutinya kurekurira mu baturage.

Abaturage bo bakomeje kwinubira Leta ya Congo, banenga ko ntacyo ibamariye, ko ahubwo n'utwo bifitiye igerageza kutubiba, dore ko n'abo bajura bafashwe basanzwe mu gipolisi.

Amakuru atugeraho, aravuga ko hashobora kuba hari umunyarwanda umwe umaze gukomeretswa n'amasasu. 

Ntitwabashije kubona amashusho y'ibiri kuba, ariko mugenzi wacu aracyari kubikurikirana.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-25 1210

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza
Soma Birambuye
...

2017-09-25 337

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1159

PSG: Ibintu bikomeje kuzamba hagati ya Neymar na Cavani
Soma Birambuye
...

2017-09-24 315

Urugendo rwo kuramira Sheja rugeze kure kandi heza
Soma Birambuye
...

2017-09-24 253

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa
Soma Birambuye
...

2017-09-22 159

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye
...

2017-09-22 1143

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .
Soma Birambuye
...

2017-09-22 174

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 243

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 826

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye
...

2017-09-22 266

APR fc vs Rayon sport,ibivugwa mumakipe yombi n'abakinnyi bashobora kubanzamo mbere y'umukino wa FERWAFA SUPER CUP.
Soma Birambuye
...

2017-09-22 273

India: umwana yavutse atuzuye ahuruza imbaga kubera imiterere ye, bamwe bamwita ikivajuru 'Alien'.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha