00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 26, 2017   saa  10:14:45

Uko ikoreshwa ry’itumanaho rihagaze mu Rwanda mu 2017

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Nk'uko impinduka mu iterambere ry’itumanaho yazanye byinshi ku rwego rw’isi, igihugu cy’u Rwanda nacyo ntabgo cyasigaye, dore ko ubu hatagikoreshwa bimwe mu bikoresho byakoreshwaga hatari haza mudasobwa na telefoni. Ibi bikaba byaratumye hagabanuka ikoreshwa ry’iposita n’impapuro mu kohereza ubutumwa.

 

Nk'uko Urwego ngenzuramikorere rw’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwabitangaje mu kigereranyo cy’ikoreshwa rya Internet n’ibikoresho by’itumanaho, mu mwaka wa 2014 , mu Rwanda abakoreshaga telefoni barengaga miliyoni zirindwi kuko umubare mbumbe wari abantu 7.601.980 .

Iposita, uburyo butagikoreshwa cyane 

Mu Rwanda ubu habarurwa imirongo itishyurwa ya Televiziyo 14, n’imirongo enye ya Televiziyo yishyurwa kugira ngo uyikoreshe,  Radiyo 31, ibinyamakuru byandika mu mpapuro 50, ibikorera kuri Internet 80 n’ibigo bikoresha serivisi z’iposita 24. Ibi byagaragajwe mu cyegeranyo cyasohotse muri Kanama uyu Mwaka. 

 

Ikigo cy’itumanaho Mtn kigaragara nk’ikiyoboye urutonde rw’ibindi bigo kuko abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu bose aribo bakoresha itumanaho ryacyo, Tigo iza ku mwanya wa kabiri kuko nayo ibarurwaho abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri, mu gihe Airtel yo  ibarurwaho abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu, nyamara Liquid Telecom yo ikoreshwa nka telefone ntagendanwa habaruwe abarenga  800 .

 Ibigo biyoboye itumanaho mu Rwanda

Tugendeye ku kigereranyo cyakozwe mu mwaka wa 2014 hagaragara impinduka zikomeye kuko uteranyije abantu bose banditswe kuri ibi bigo by’itumanaho ,mu myaka itatu gusa hiyongeyeho abarenga miliyoni imwe kuko uyu mwaka habarurwa abarenga miliyoni umunani nk’umubare mbumbe w’abanyarwanda bakoresha itumanaho rya telefoni.

 Telefone imaze kugera ku banyarwanda b'ingeri zose

Nk'uko ikigereranyo mu ikoreshwa ry’umurongo wa internet muri Afurika cyashizwe hanze muri Kanama uyu mwaka  na Internet World Stats , muri Afurika kugeza muri uyu mwaka ituwe na miliyari imwe na miliyoni maganabiri na mirongo ine n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu na bine na magana inani na mirongo itandatu na batanu, 12%  nibo bakoresha umurongo w’itumanaho, ni ukuvuga abangana na miliyoni ijana na mirongo itandatu .

 Ikoreshwa rya interineti riri kuzamuka cyane mu Rwanda

Nyamara mu gihugu cyacu ikoreshwa ry’itumanaho ryarazamutse ugereranyije n’ibihe byahise kuko muri Kanama uyu mwaka nk'uko tubikesha ikigo ngenzura mikorere, urubuga nkoranyambaga Facebook rwakoreshwaga n’abanyarwanda bagera ku bihumbi magana ane na mirongo icyenda, mu gihe abakoresha umurongo wa Internet barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi. U Rwanda muri Werurwe uyu mwaka rwashyizwe ku mwanya wa 16 muri Afurika n’ikinyamakuru Dignited , ku rutonde rw’ibihugu 55 bya Afurika bikoresha Internet , urutonde ruyobowe na Kenya mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikurikirwa n’ibihugu bitatu.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-26 371

DRC: Abarenga 30 bamaze gutoroka Gereza muri Kivu y'amajyepfo
Soma Birambuye
...

2017-09-25 817

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1072

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza
Soma Birambuye
...

2017-09-25 293

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1129

PSG: Ibintu bikomeje kuzamba hagati ya Neymar na Cavani
Soma Birambuye
...

2017-09-24 275

Urugendo rwo kuramira Sheja rugeze kure kandi heza
Soma Birambuye
...

2017-09-24 216

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa
Soma Birambuye
...

2017-09-22 112

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye
...

2017-09-22 1036

Dore abayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’1961 .
Soma Birambuye
...

2017-09-22 135

Zuckeberg ubu ategerejwe kwisobanura imbere ya Congress ya Amerika
Soma Birambuye
...

2017-09-22 213

Itangazo ry'akazi: Ikigo GAP MEDICS kirashaka abakozi ku myanya itandukanye
Soma Birambuye
...

2017-09-22 795

Neymar yamaze gusaba imbabazi nyuma y'ikibazo kimaze iminsi mu ikipe ya PSG
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha