00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 28, 2017   saa  06:51:37

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ukwezi kwa Nzeli muri uyu mwaka kwabaye ukwezi kudasanzwe, uretse muri politiki mpuzamahanga yagiye igaragaza ubwumvikane buke n’ubushake bwo kwerekana imbaraga kw’ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika na Koreya y’Amajyaruguru, ikirere nacyo cyazaniye ibyago ikiremwamuntu. Muri iki kigereranyo cy’ibiza byabaye ku mugabane wa Amerika, tugiye kureba ibiza bikomeye byateye uyu mugabane .

 Ijambo Trump yavugiye muri ONU ryateje impagarara ku Isi

Nyuma y’inkubiri y’umuyaga uvanze n’imvura yiswe Hurricane Harvey ukaza kubyara umwuzure warengeye abantu n’ibikorwa byabo birimo amazu n’inganda ndetse n’amamodoka muri leta ya Texas, mu gace ka Houston, uyu mwuzure nk'uko ikinyamakuru NBC cyabitangaje, iki kiza cyatwaye ubuzima bw'abarenga 70, utabariyemo ibikorwa remezo byangiritse .

Houston, yibasiwe cyane n'uyu mwuzure

Nyuma haje ikiza cyiswe Hurricane Irma. Umushakashatsi mu bumenyi bw’ikirere akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Colorado Phil Clodzbach, yavuze ko uyu muyaga nta handi ugaragara mu mateka y’Isi kubera umuvuduko wagenderagaho wiyongeraga. Uyu muyaga wari uri kugendera ku muvuduko wa kilometero 185 ku Isaha mu gihe cy’amasaha mirongo itatu n’arindwi. Nkuko ikinyamakuru CBS cyabitangaje, miliyoni eshashatu z’abantu  muri Leta eshanu bari babayeho nta mashanyarazi kubera iki kiza. iki kiza cyibasiye Leta ya Florida .

Hurricane Irma, umuyaga ukomeye mu mateka y'Isi
Mu gihugu cya Mexique cyibasiwe n’umutingito udasanzwe, uyu mutingito washyizwe kugipimo cya Magnitude 7.1, nyuma yo gusenya inyubako zikomeye harimo izoroheje n’izigeretse ku zindi. Watwaye ubuzima bw’abarenga 312 nk'uko Luis Felipe Puente, akaba ari umuhazabikorwa ku rwego rw’igihugu mu by’imibereho myiza n’umutekano muri iki gihugu abinyujije kuri Twitter ye yabitangaje. Uyu mutingito uretse gutwara ubuzima bw’abantu, wanangije ibikorwa remezo byinshi. 

Uyu mutingito wabaye muri Mexique wangije amazu menshi

Muri uku kwezi haje inkubiri y’umuyaga nanone  yiswe Hurricane Maria itera igice cyo mu majyepfo ya Amerika, Ibihugu nka Puerto Rico n’ibirwa bya St Kits. Iyi nkubiri y’umuyaga yangije ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibigo by’ingufu. Mu kirwa cy’Abafaransa cyitwa Guadeloupe cyagizweho ingaruka n’iyi nkubiri, ikinyamakuru washington post cyo cyatangaje ko abantu babiri bahasize ubuzima, abandi ababiri baburirwa irengero, mu gihe ikirwa cya Dominican cyo abagera kuri barindwi bahasize ubuzima.

Hurricane Maria, yasize iheruheru Puerto Rico
Muri Kamena uyu mwaka Kanama, nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zivuye mu masezerano y’ikirere azwi nka "Paris Climate Deal ", aya masezerano Perezida Donald Trump yarayanenze avuga ko Amerika ishora amafaranga menshi kurusha ibindi bihugu, avuga ko igihugu ayoboye kizasubira muri uyu muryango ushingiye kuri ayo masezerano ari uko asubiwemo akavugururwa. Aya masezerano kandi ashyiraho imikorere ica intege iyangiza ry’ikirere .
Donald Trump, udashyigikiye amasezerano y'i Paris

Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe ibidukikije Nikolas Hulot mu gushyigikira aya masezerano we yavutse ko hatazongera gukoreshwa umutungo kamere wa nyiramugengeri mu gutanga amashanyarazi guhera mu mwaka wa 2022, hakazakoreshwa izindi ngufu zitangiza ikirere, Dore ko izi mpinduka zagiye zivugwaho ku kuba ziterwa n’ikoreshwa ry’ingufu z’imitungo kamere nka nyiramugengeri, Petrol n’ibindi bikoreshwa bikohereza ibyuka bikangiza ikirere, ibi bikaba binatera ihinduka ry’ikirere.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-27 1423

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 344

Afurika y'epfo: hamuritswe inzu ndangamurage ya Afurika y'agatangaza.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 248

Appiah ntiyahamagaye ba Ayew bombi mu ikipe y’igihugu ya Ghana- Urutonde
Soma Birambuye
...

2017-09-26 145

Uko ikoreshwa ry’itumanaho rihagaze mu Rwanda mu 2017
Soma Birambuye
...

2017-09-26 371

DRC: Abarenga 30 bamaze gutoroka Gereza muri Kivu y'amajyepfo
Soma Birambuye
...

2017-09-25 816

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1071

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza
Soma Birambuye
...

2017-09-25 292

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1128

PSG: Ibintu bikomeje kuzamba hagati ya Neymar na Cavani
Soma Birambuye
...

2017-09-24 275

Urugendo rwo kuramira Sheja rugeze kure kandi heza
Soma Birambuye
...

2017-09-24 215

Alvaro Morata akomeje kwibagiza abafana ba Chelsea Diego Costa
Soma Birambuye
...

2017-09-22 112

Ronaldo,Messi na Neymar mu bashobora kuzahembwa na FIFA
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha