00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Emile   Tufurahi
September 29, 2017   saa  05:04:42

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ikigo CocaCola cyinjira muri Afurika ,cyahereye muri Afurika y’epfo ,Ikinyamakuru African Business cyemeza ko iki kinyobwa mu myaka y’1970 cyari kimaze gukwira muri Afurika , nyamara kugeza ubu ,Iki Kinyobwa kibarizwa mubihugu byose by’Afurika cyazanye impinduka mu gususurutsa no kuzamura impano z’Abanyafurika ,ibi bikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye iki kigo gikoresha cyamamaza ibinyobwa byacyo .

Coke Studio ni uburyo bwashyizweho bwa mbere mu mwaka wa 2007 mu gihugu cya Brazil icyo gihe habaye ukwiyerekana kw’abahanzi bakizamuka ariko bakoresha amajwi yabo atavuguruwe , aha abahanzi basabwaga gukoresha umwimerere w’amajwi yabo ,bagafashwa gucuranga hakoreshejwe za Guitar n’ibindi bikoresho bya muzika ,ibi bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘’Live performance’’. Umwaka wakurikiyeho Coke Studio yerekeje muri Pakistan .

Mu mwaka wa 2012 Coke Studio yerekeje mu Buhinde ,ari nako mu mwaka wakurikiyeho , Umugabane wa Afurika nawo wagezweho , hatangirirwa ku bihugu nka Uganda ,Kenya ,Nigeria na Tanzania. Binyuze mu kiganiro n’imyiyerekano yerekanwaga kuri Televiziyo yahuje abahanzi 24 bavuye mu bihugu umunani .

Kugeza ubu Coke Studio Africa ihuza abahanzi bakizamuka ariko bakunzwe mu bihugu byabo n’ibihangange bindi muri muzika , ibihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika ibyo bihugu birimo Cote d’Ivoire ,Nigeria,Kenya ,South Africa, Togo,Cameroun,Ethiopia,Uganda,Tanzania,Ghana, Mozambique,Angola,Zimbabwe, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ibirwa bya Maurice n’u Rwanda.

Bruce Melody muri Coke studio

Nyuma y’abahanzi bari basanzwe bazwi cyane muri Afurika bazitabira ibirori bya Coke Studio 2017 , nka Eddy Kenzo wo muri Uganda,Busiswa uturuka mu gihugu cya South Africa ,Runtown n’abandi , ubu hatumiwe andi mazina akizamuka kandi akomeye muri Muzika , abo bahanzi bahagarariye Afurika mu kwidagadura mu rwego rwa Muzika ,bamwe muri bo barimo  Wkee Benda ,Sheebah bose bava Uganda ,Jay prayzah wo muri Centre Afurika,Mr Bow uhagarariye Mozambique ndetse na Bruce Melody wo mu Rwanda ,wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo n’iya kunzwe cyane izwi nka ‘’Ikinya ‘’ yakoze muri uyu mwaka.

Ykee Benda uri kuzamuka cyane muri Uganda

Imwe mu mishinga Coca Cola ifite nuko guhera mu mwaka wa 2020 hazongerwa abakozi cyane cyane igitsina gore bakagera kuri miliyoni eshanu ku Isi , harimo no kubafasha gutangiza imishinga iciriritse ibyara inyungu ,no gufasha imishinga yo gukwirakwiza amazi meza , dore ko yigeze inengwa nka kimwe mu bigo byangiza ikirere n’ubuzima bw’ikiremwa muntu ,nyuma igahindura imikorere mu myaka ya 2013 na 2014.

Mu mwaka w’1886 nibwo umushakashatsi mu by’ubutabire Dr.John Stith Pemberton yahimbye ikinyobwa kizwi nka Koka mu kinyarwanda  ‘’Coke ‘’ mu rurimi rw’icyongereza , nkuko bigaragara ku rubuga rw’iki kigo gikomeye ku Isi mu by’ubucuruzi bw’ibinyobwa  Frank Robinson umubitsi w’ibitabo bya Dr. Pemberton  niwe wahimbye ikirango tubona kuri ririya cupa rya Coca Cola. Coca Cola ubu yibitseho  akayabo ka miliyari 192 na miliyoni umunani z’amadorali.

Dr.John Stith Pemberton watanze formule ya coka cola

Coke Studio Africa nkuko tubikesha TransAfrica Radio.net , muri kanama yari iteganyijwe kuzenguruka mu majyepfo no mu gice cyo hagati ya Afruka ,Nzeli n’Ukwakira izerekeza mu Burasirazuba n’Uburengerazuba bwa Afurika.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-28 257

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye
...

2017-09-28 1150

Urutonde rwa Filime 10 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-28 978

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .
Soma Birambuye
...

2017-09-27 1499

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 394

Afurika y'epfo: hamuritswe inzu ndangamurage ya Afurika y'agatangaza.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 288

Appiah ntiyahamagaye ba Ayew bombi mu ikipe y’igihugu ya Ghana- Urutonde
Soma Birambuye
...

2017-09-26 191

Uko ikoreshwa ry’itumanaho rihagaze mu Rwanda mu 2017
Soma Birambuye
...

2017-09-26 408

DRC: Abarenga 30 bamaze gutoroka Gereza muri Kivu y'amajyepfo
Soma Birambuye
...

2017-09-25 901

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1211

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza
Soma Birambuye
...

2017-09-25 337

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1159

PSG: Ibintu bikomeje kuzamba hagati ya Neymar na Cavani
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha