00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na OMAR   Makusudi
September 29, 2017   saa  07:40:39

Menya byinshi ku ndwara ya ebola

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ebola icyorezo kimaze guhitana benshi, aho umuntu apfa mu kanya nk'ako guhumbya Kandi mwavuganaga. Iki cyorezo kimaze kubyinirirwa amazina menshi nka emoraji feva(haemorrhagic fever) ifata ibinyabuzima cyane cyane umuntu. Ibitabo byinshi ndetse n'abashakashatsi benshi bashaka kuyobya isi, bahamya ko ari virusi yavumbuwe kugira ngo itsembe burundu abanyafurika. 

Uretseko ntanuwabirenza ingohe, kuko hari byinshi bibigaragaza nko ku gakoko gatera SIDA, ariko izi nanone ukaba utazigereranya kuko rubanda nyamwinshi iyo bumva ebola imitima ijya mu mutwe. Bivuze ko rero SIDA ubu yamaze kuba nk'igicurane imbere ya ebola.

dore uko umutwe wa ebola uteye

Iki cyorezo cyaje gute?  Iki cyorezo cyahombeje Afrika haba mu kwica abantu no gutwara ibyabo. Cyavumbuwe mu mwaka wa 1976 kivumburwa n'umunya belijike (belgique) w'umunya siyanse (science) piter piot ni umuhanga mu binyabuzima
(microbiologist) aho cyari cyaribasiriye uduce tubiri (2) nzara (south Sudan) na yambuku (Democratic Republican of Congo) aka kakaba ari nako gace karimo umugezi witwa 'ebola' ari nayo nkomoko y'irizina.  

EVD (Ebola Virus Decease) iyi ni inyito yabamwe mu bahanga bakoresha ngo bitandukanye n'abatarize. EVD nkuko bivugwa yatangiye kugenda yibasira uduce two mu burengerazuba bwo mu ubutayu bwa Sahara, Kuva mu mwaka wa 1976-2013. Aho yahitanye ibihumbi n'ibihumbagiza by'abantu bari batuye ubwo butayu. Mu buryo bwo guturisha isi no guturisha imitima yabamwe, umuryango wita k'ubuzima bwa muntu, WHI(World Health International) watanze imibare benshi bavuga ko ari imihimbano. Ari uburyo bwo gupfobya no kwica uburari kugira ngo batabona ko yananiwe akazi kayo

umuryango ushinzwe ubuzima bwa muntu wari wacanganyikiwe

Kuva mu myaka yo hambere iyi ndwara yagiye iburirwa imiti. Aho benshi mu bashakashatsi bagiye bamanika amaboko kubera kubura abo bigiraho, kurengwa n'ibyo babona ndetse no gushukwa n'abadafitiye impuhwe abatuye umugabane w'abirabura.  

Ukudacika intege kw'abazungu, ndetse no gushaka ubutunzi cyane byatumye abahanga bo muri laboratwari(laboratory) yo mu gihugu cya kanada (Canada) basubukura uwo mushinga ari nako byaje kubabera urusobe bahangana na companyi yitwa newlink genetics, iyi company niyo yaje gutsinda icy'umutwe ariko nayo ku mabwiriza agoye. Ngo ntawari wemerewe kurebesha amaso kuri uwo muti bakoze, kuwufataho, naho kuwucuruzaho cyari nk'icyaha. George Merrick uyu muganga w'umunyamerika washinze farmacy ikomeye cyane yitwa Merrick. Ikaba ari nayo pharmacy ihiga izindi ku isi. 

Mu mwaka wa 2014 uyu muganga w'umuhanga cyane, yaseseye muri companye ya newlink bashiduka basinyanye na we amasezerano yo gushyira uwo muti wa "ebola" muri pharmacy ye, ari nayo yaje kuba amahirwe ku gihugu cya gineya( Guinea) kuko muri 2016 umuti bari bawufite mu biganza. Aho warokoye ubuzima bw'abatagira ingano mu gihugu cya Guinea. Nubwo hari impundu mu gihugu cya Guinea amarira yari menshi kuruhande rwa kongo kuko ho bahasutse iyi virus ngo abaturage batuye repubuluka iharanira demokarasi ya kongo barimbuke. Byaje gutuma na leta y'u Rwanda ishyiraho ingamba zikomeye zo gukingira abantu bose bambuka ku mupaka wa Rusizi na Rubavu. kuko byumvikanaga impfu zahato nahato muri congo kandi ngo bose bazira ebola.

Peter piot uwavumbuye ebola

Iki cyorezo cyibasiriye ibihugu by'ibihangange muri Africa. Ku ikubitiro habanje Guinea, Liberia na Sierra Leone byo byari agahoma munwa. Nigeria nk'igihugu gikomeye mu by'ubukungu nacyo nticyabashije gukumira iyi ndwara. Ebola ntiyatinye kwambuka amazi ngo ijye mu bwongereza na Sardinia ahaho yarabibasiye birabacanga. Iyi ndwara benshi bayitiranya na (korera) cholera ndetse na tifoyide(typhoid). Igaragazwa n'ibimenyetso byinshi nko gucibwamo, kuruka, umuriro ukabije, no kubabara mu nyama. Ebola yica urupfu rw'agashinyaguro kuko uyirwaye apfa apfupfunyuka amaraso ahari akenge hose ku mubiri we. Ikaba ikwirakwizwa n'inyamaswa ku bantu cyangwa abantu hagati ya bo. Ninayo mpamvu kandi aribyiza kwihutira kwa muganga mugihe cyose wumvise bimwe mubimenyetso byavuzwe haruguru.

Merrick pharmacy yacururijwemo umuti wa ebola bwambere ku isi


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-29 111

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .
Soma Birambuye
...

2017-09-28 215

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye
...

2017-09-28 1027

Urutonde rwa Filime 10 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-28 887

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .
Soma Birambuye
...

2017-09-27 1423

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 344

Afurika y'epfo: hamuritswe inzu ndangamurage ya Afurika y'agatangaza.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 248

Appiah ntiyahamagaye ba Ayew bombi mu ikipe y’igihugu ya Ghana- Urutonde
Soma Birambuye
...

2017-09-26 145

Uko ikoreshwa ry’itumanaho rihagaze mu Rwanda mu 2017
Soma Birambuye
...

2017-09-26 371

DRC: Abarenga 30 bamaze gutoroka Gereza muri Kivu y'amajyepfo
Soma Birambuye
...

2017-09-25 816

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi
Soma Birambuye
...

2017-09-25 1071

Dore indwara utari uzi wakwirinda unyoye amazi y’akazuyaza
Soma Birambuye
...

2017-09-25 292

Ni utuhe duhigo Premier League isize muri iyi Weekend?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha