00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Jules   UWINTIJE
October 02, 2017   saa  03:42:59

Ubutaliyani: irebere icyateye Laura Mesi guhitamo gukora ubukwe nta mugabo.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Umukobwa w'imyaka 40 witwa Laura Mesi uvuka mu gihugu cy'Ubutaliyani, yakoze ubukwe bw'akataraboneka wenyine nta mufasha, abukorera ahitwa Lissone.

 

Laura usanzwe akora ibijyanye no kugorora abantu ingingo no kubongerera imbaraga, ni umukobwa wari amaze imyaka igera kuri 20 akundana n'uwitwa Mr.Right, urukundo rwabo  ruzamo agatotsi muri 2015.

 
Laura yakoreye iyi mihango y'ubukwe ahitwa Lombardy mugace ka Lisson hafi y'umujyi wa Milan. Byari ibirori byiza  byitabiriwe n'incuti n'abavandimwe ba Laura Mesi aho yagiye ahabwa impano zitandukanye cyane ko yari yabihuje n'isabukuru ye y'amavuko.

 

Nkuko tubikesha BBC, ni ubwambere mu butaliyani umukobwa afashe icyemezo cyo gukora ubukwe nta mufasha.

Laura Mesi we ibi yabihisemo nyuma yo kubona umukunzi we ntacyo atekereza kukuba yashinga urugo nawe.

 
Ibi byatumye Laura afata icyemezo kuko yabonaga umukunzi we atamusaba kubana (wedding proposal)biza no kurangira batagikomezanye inzira y'urukundo maze Laura akoranya inshuti n'abavandimwe ategura ibirori by'ubukwe burataha nyuma yuko yari amaze imyaka ibiri ahagaritse urukundo yari afite na 'Mr, Right'.

 

Ese n'iki Laura yatangaje?

 

Laura yagize ati:" ikunde mbere yuko ukunda uwo ari we wese.

"Nabwiye abavandimwe n'incuti ko ni ntahirwa no kubona uwo nihebera(umukunzi) nzikorana ubukwe kugiti cyange igihe nzaba nujuje imyaka 40 ku isabukuru y'amavuko yange".

Laura Mesi yakomeje ahamya ko bino yabitekereje kundunduro y'urukundo rwe na Mr,Right."Nabitekereje mumyaka 12 ya nyuma". Kuko yari amaze imyaka 20 akundana na Right.

Yongeyeho ati:"igihe kimwe mbonye uwo dushobora gutegurana ahazaza nzanezererwa ariko umunezero wanjye ntago ushingiye kumugabo".

 

Laura mesi yaba yarabuze umuranga cyangwa se uwumurambagiza?

Ubusanzwe mu Rwanda tuziko umukobwa asabwa bakamukwa yewe ndetse we n'umugabo bakajya gusezerana imbere y'imana, bakakira abatumirwa ndetse bakanatwikurura. Ntibitandukanye cyane no hanze cyane ko mubutaliyani ari ahantu higanje abemeramana benshi usanga duhurije kuri byinshi mubijyanye n'ubukwe nubwo hatabura n'ubundi itandukaniro cyane ko ari agahugu umuco akandi uwako.

 
Mu Rwanda hari imihango ya kera isa nk'iyacitse urugero nko kuranga kurambagirizwa, kwarama no gutanga se cyangwa kwakira indongoranyo.

 

Nubwo benshi muri iki gihe batabiha agaciro ariko bamwe bagenda babona akamaro kabyo kubera ko kugeza ubu usanga abakobwa babura abaranga bagahera ku ishyiga yewe bakabakina kumubyimba bavuga ko iwabo baroga.

 

Laura ntiwahita wibaza ko yabuze umuranga cyane ko tutanahuje imico n'abera ariko ntibisanzwe kumva umuntu afata umwanzuro wo gukora ubukwe nta Mutware afite  uri bumurongore.

Laura Mesi ubukwe bwe bwitabiriwe n'abagera kuri 70 biganjemo igitsina gore akaba yari n'umunsi w'isabukuru y'amavuko ye nkuko yari yarabishyize mu migambi ko azakora ubukwe bwe Ku isabukuru ye y'imyaka 40.

 

Laura yakoresheje amafaranga akabakaba ibihumbi 10000$ mugutegura buno bukwe. Nyuma y'ubu bukwe, Laura yahise ajya mukwezi kwa buki mugihugu cya Misiri icyokora kuri we yemeza ko bitabujije ko abonye umurambagiza yazakora ubundi  ubukwe.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-29 1254

Dore bimwe mu bihugu byamenyekanye ku mirwano mu ntekonshingamategeko
Soma Birambuye
...

2017-09-29 173

Menya byinshi ku ndwara ya ebola
Soma Birambuye
...

2017-09-29 111

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .
Soma Birambuye
...

2017-09-28 215

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye
...

2017-09-28 1027

Urutonde rwa Filime 10 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-28 888

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .
Soma Birambuye
...

2017-09-27 1423

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 345

Afurika y'epfo: hamuritswe inzu ndangamurage ya Afurika y'agatangaza.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 248

Appiah ntiyahamagaye ba Ayew bombi mu ikipe y’igihugu ya Ghana- Urutonde
Soma Birambuye
...

2017-09-26 145

Uko ikoreshwa ry’itumanaho rihagaze mu Rwanda mu 2017
Soma Birambuye
...

2017-09-26 371

DRC: Abarenga 30 bamaze gutoroka Gereza muri Kivu y'amajyepfo
Soma Birambuye
...

2017-09-25 816

DRC: I Bukavu hongeye kuvuka imirwano hagati y'abaturage n'abapolisi
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha