00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na OMAR   Makusudi
October 04, 2017   saa  04:05:23

Umuhanzi 'King Gidy' yashyize hanze indirimbo ye yitwa "yarampinduye" atangariza n'abafana akamuri kumutima

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Tariki ya 1 ukwakira 2017 Umuhanzi Tuyizere Egide King utuye mukarere ka huye mu ntara y'amajyepfo yatangarije abakunzi be ibikorwa bye bategereje ari benshi ari nako asohora indirimbo yamuhesheje ikuzo mubafana be.

 

Tuyizere Egide usanzwe uzwi cyane kukabyiniriro ka 'King Giddy', yavutse ahagana mu mwaka wa 1995 ku itariki ya 23 Ugushyingo avukira ahitwa Tumba mu karere ka huye I butare.

 

Ni umuririmbyi w'injyana ya R&B ikundwa n'abanyarwana batari bake kuko ahanini iba yujemo amagambo y'urukundo n'uruvangitirane rw'amajwi atera abakunda iyi njyana kugira ubwuzu.

King Gidy uretse kuba aririmba agatera abakunzi be guhorana inzozi zo kuzamubona ari mubahanzi bafite ibihangano birenga imbibi zo mumajyepfo ahangana n'ibihangange bikomeye muri muzika nyarwanda.

Ntibikiri inzozi, koko abamukubise ijisho benshi mubakunzi be bagaragaza ko bitakiri umugani cyane ko aherutse gusohora n'indirimbo yitwa "yarampinduye".

Mugihe bamwe mubahanzi mu Rwanda usanga bacurangirwa n'abandi cyangwa bakandikirwa amagambo akubiye mu ndirimbo nabandi, King Giddy kuri we asanga ibyo bidahagije kandi bitamugira umuhanzi ufite ikirekezo kuko we byose abyikorera.

 

Ese n'iki King Giddy atangaza kukazoza ke muri muzika.

 

Tuyizere uzwi nka King Giddy aganira na Iriba24.com yayitangarije byinshi kubijyanye n'ahazaza he mumuziki nyarwanda ndetse aca kumayange ibyo ateganyiriza abakunzi be aho yagize ati"ndateganya kwagura imikorere yanjye nkorana n'ibyamamare muri muzika".

King Giddy aratangaza ko hari ibihangange yamaze kugirana nabyo ibiganiro ariko kuri we abona ko atahita ashyira hanze abo barikuganira kukuba bakorana.

 

 
Yagize ati:"hari ibyo tukiri kuganira bitaruzura niyo mpamvu ntifuza kuba nabavuga kuko hari ubwo bihinduka".

Ibikorwa bye amaze kugeraho

"Nzi 'production'. Indirimbo zange harimo izo nikoreye. Ikindi maze kugeraho, ni iyi Ndirimbo y'amashusho yitwa yarampinduye'."

Tuyizere Egide King umaze gusohora ibihangano bitandukanye harimo indirimbo yitwa yarampinduye, ahamya ko iyi ndirimbo iri muzatumye amenyekana cyane ko yayirekuyeho akayabo k'ibihumbi bikabakaba muri 600 frw.

Mugihe abahanzi hirya no hino mu Rwanda bagenda baba uruhuri bamwe bakabura uko bamurika ibihangano byabo bitewe no kutagira amikoro cyangwa nta mpano n'ubutumwa biri mubyo bahanga yewe ndetse no kudahugurirwa ibyo bakora, usanga bamwe bamera nk'abikirigita bagaseka kubera kutuzuza iby'abafana babo babashakaho.

King Gidy, urugero rwiza rw'abahanzi nyarwanda bari kuzamuka, akomeje ibikorwa bye ateganyiriza abafana, ari nako kugeza ubu indirimbo ye yitwa  "yarampinduye" yamajije gusohoka ifite n'amashusho.

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-10-03 322

Intambara y'amagambo hagati y'Ubuhinde na Pakistan
Soma Birambuye
...

2017-10-02 170

Abarenga 59 bamaze kwitaba Imana nyuma y'ibyabereye Las Vegas
Soma Birambuye
...

2017-10-02 1495

Ubutaliyani: irebere icyateye Laura Mesi guhitamo gukora ubukwe nta mugabo.
Soma Birambuye
...

2017-09-29 1336

Dore bimwe mu bihugu byamenyekanye ku mirwano mu ntekonshingamategeko
Soma Birambuye
...

2017-09-29 223

Menya byinshi ku ndwara ya ebola
Soma Birambuye
...

2017-09-29 175

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .
Soma Birambuye
...

2017-09-28 257

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye
...

2017-09-28 1149

Urutonde rwa Filime 10 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-28 978

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .
Soma Birambuye
...

2017-09-27 1498

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 394

Afurika y'epfo: hamuritswe inzu ndangamurage ya Afurika y'agatangaza.
Soma Birambuye
...

2017-09-27 288

Appiah ntiyahamagaye ba Ayew bombi mu ikipe y’igihugu ya Ghana- Urutonde
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha