00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na justin   tabazi
October 04, 2017   saa  12:23:42

Kim Jong-Un ni muntu ki? Kuki hari abamwibazaho byinshi ?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kim Jong-Un ni umuyobozi w’igihugu cya Koreya ya Ruguru, ibinyamakuru bitandukanye ku isi hose bimaze igihe bimuvugaho byinshi cyane cyane kuva intambara y’amagambo yatangira hagati ye na Donald Trump umuyobozi w’igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo amatariki y’amavuko ye atazwi neza, bivugwa ko Kim Jong Un, yavukiye I Pyongyang umurwa mukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru mu mwaka w’I 1983 cyangwa mu mwaka w’I 1984, akaba umwana w’umuhungu wa gatatu wa Kim Jong Il na Ko Yong- hui.

 Kim Jong-un akiri umwana muto

Nkuko byakomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un afite imyaka 3 yatangiye kwiga gutwara imodoka. Ibinyamakuru byo muri Koreya y’epfo bicyemanga aya makuru aho Lee Seok-young, umuyobozi mukuru wa Radio Free Chosun yo muri Koreya y’epfo yemeza ko ariya makuru aba agamije kwerekana ko Kim Jong-Un ari umuntu udasanzwe, ari gahunda zateguwe n’ishyaka rya gikomoniste riyobora Koreya ya Ruguru.

Kim Jong-Un ngo agitangira amashuri mato nta wakekaga ko yashoboraga kuzaragwa ingoma ya se, kuberako yari umwana ucecetse cyane kandi  yari afite na bakuru be 2 bavugwaga cyane  ko bashoboraga gusimbura Ki Jong Il, aribo Kim Jong Nam, umuhungu mukuru badahuje nyina na Kim Jong-Un ( Nam aherutse kwicirwa muri Maleziya), na mukuru we Kim Jong-Chol.

Kim Jong-un hamwe n'umufasha we Ri Sol-Ju


 

Ahagana mu mwaka wa 1990, Kim Jong-Un yajyanywe kwiga mu Busuwisi, ariko ahabwa andi mazina  nkuko byemezwa na Julie Zaugg, umunyamakuru wa magazine suisse L’hebdo wabikozeho ubushakashatsi. Uyu mushakashatsi Anemeza ko Kim Jong-Un yize mu mashuri abiri yo mugihugu cy’Ubusuwisi aherereye mu mugi wa Berne, rimwe ryigenga irindi rya leta kandi ahiga yitwa ayandi mazina.

Mu ishuri mpuzamahanga rya Gümlingen, riherereye muri metero nkeya uvuye kuri ambasade ya koreya ya ruguru i Berne, yahize yitwa Pak Chol abandi bana bazi ko papa we ari Choferi muri ambasade ya Koreya ya Ruguru mu Busuwisi. Undi munyeshuri ukuze kumurusha wari uzwi kumazina ya Wang Chol yahoraga hafi ye kandi ngo yamuherekezaga ahantu hose, ibi byatumaga aho ku ishuri bamwibazaho cyane, gusa kuko yari umwana ucecetse cyane, ntawabashaga kumubaza byinshi.

Kim Jong-un igihe yigaga mu busuwisi

Kuva mu mwaka wa 1998, Kim Jong-Un yarahinduye ajya mu ishuri rya leta y’Ubusuwisi rya Liebefeld, hafi y’ i Berne. Aha yitwaga Pak Un aho yaba yarahishuriye inshuti ye Joao Micaelo ko ari umwana w’umuyobozi w’igihugu cya Koreya ya Ruguru. Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Berner Zeitung ngo ku ishuri yakundagaumukino wa basketball, koga, isiganwa ry’amamodoka na filime za Jean Claude Van Damme. Mu ishuri yari umuhanga mu mibare ariko ngo akamenya no gushushanya. Mu Busuwisi yahize icyongereza, ,ikidage, agafaransa gake hamwe  n’ururimi rukoreshwa i Berne ruzwi nka berntütsch.

Ri Tcheul, ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu busuwisi mugihe Kim Jong-Un yahigiraga, yagize uruhare rukomeye mu kumukurikirana umunsi kuwundi. Uyu Ambasaderi yagombaga kujya kumufata ku ishuri ari mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine i Berne, ngo burigihe iyo yageraga imbere ye yamusuhuzaga n’icyubahiro cyinshi kandi kimvanzemo ubwoba, ibi byatangajwe na Ron Hochuli umunyamakuru wa Televiziyo yitwa TELEVISION SUISSE ROMANDE. Uyu ambasaderi wahagarariye Koreya ya Ruguru mu Busuwisi hafi imyaka 30, yahamagawe mu gihugu cye habura iminsi mike kugirango Kim Jong-Un asimbure ise Kim Jong Il. 

Ri Tcheul, umugabo wareraga Kim Jong-Un mu busuwisi

Bakuru ba Un nabo bigiye mu Busuwisi. Kim Jong-Nam yigiye I Geneve naho King Jong-Chol yigira I Berne. Mama wabo yakoraga I Geneve muri Loni afite misiyo ihoraho y’igihugu cye cya Koreya ya Ruguru.

Kuki Kim Jong-Un ariwe watoranyijwe kandi yari afite bakuru be?

Nkuko byatangajwe na Pauline Plagnat umwarimu muri kaminuza y’i Geneve mu Busuwisi wagiye agira amahirwe yo kuganira n’abadipolomate bo muri Koreya ya Ruguru, ngo Kim Jong Nam yabuze amahirwe ubwo yafatirwaga mugihugu cy’Ubuyapani ashaka kwerekeza ahitwa Disneyland. Naho Kim Jong Chol yakunze kujya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga agiye mu bitaramo by’umuziki wa rock. Ibi byatumye abura amahirwe mugihe raporo z’ibyegera bya Kim Jong Il zavugaga ko adakunda politiki.

Kim Jong-Nam, uherutse kwicwa na Pyongyang mu buhungiro

Ni iyihe mpamvu Kim Jong-Un yajyanywe kwiga mu Busuwisi?

Raporo zatanzwe n’ikigo cy’ubutasi cya Amerika CIA, zivuga ko igihugu cy’Ubusuwisi gisanzwe gifitanye umubano mwiza na Koreya ya Ruguru, ikindi kandi ngo Ubusuwisi ntabwo bujya bupfa gushyira hanze amabanga y’ibigo bikomeye bifite amafaranga mu ma banki y’iki gihugu, kandi ngo Koreya ya Ruguru n’amasosiyete akomeye yo muri iki gihugu mu myaka yashize byari bifite amafaranga menshi mu ma banki yo mu Busuwisi.

Kuki Kim Jong-Un yagarutse muri Koreya ya Ruguru atarangije amasomo?

Kim Jong-Un yagarutse mugihugu cye cy’amavuko kugirango akomeze amashuri. Nkuko bitangazwa na CIA, ngo ikintu nyamukuru cyatumye Kim Jong-Un agaruka I Pyongyang, ubuyobozi bwo hejuru muri iki gihugu bwashakaga kumurinda ingengabitekerezo y’ibihugu by’i Burayi na Amerika kuko bari batangiye kumubonamo umuntu uzayobora igihugu kigendera kumatwara atandukanye cyane nay’ibi bihugu.

Akigera mugihugu cye kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2001, yatangiye guhabwa amasomo na Kang SOK-sung, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’amateka y’ishyaka ry’abakozi muri iki gihugu. Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2005, Yahawe amasomo y’igisirikare kirwanira kubutaka mu ishuri rikuru rya gisirikare ryitiriwe Kim-il-Sung I Pyongyang. Imyaka ibiri yakurikiyeho yahawe amahugurwa yihariye mu ishuri ry’ubushakashatsi riyoborwa n’igisirikare kirwanira kubutaka. Muri Kaminuza, Kim Jong-Un ntaho yahuriraga n’abandi banyeshuri kuko yari afite abarimu bihariye bize muri za kaminuza zikomeye ku isi. Urugero, yahawe amasomo y’ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’umwe mu barimu bakomeye wo muri kaminuza y’I Paris-X wayoboraga waje no kuyobora department y’ikoranabuhanga muri kaminuza ya Technologie Kim Chaek I Pyongyang.

Denis Rodman, inshuti magara ya Kim Jong

Muri icyo gihe, Kim Jong-Un yari afite umukobwa bakundanaga w'umuririmbyikazi Yyon Song-Wol w’injyana izwi cyane muri iki gihugu Pochonbo Electronic Ensemble.

Ibiranga Kim Jong-Un kuva ageze kubutegetsi.

Kim Jong-Un yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2011 asimbuye papa we Kim Jong Il wari umaze kwitaba Imana. Kim Jong-Un wari ukiri muto yatangiye kuyobora igihugu abifashijwemo n’itsinda ry’abasirikare bakomeye bo mu nzego zo hejuru muri iki gihugu.

Kim Jong-il, se wa Kim Jong-un

Kim Jong-un, yasimbuye se nyuma yo gupfa

Kuva yagera kubutegetsi, igihugu cye cyongereye ibikorwa byo gukora ibisasu bya kirimbuzi ndetse anasaba ko itsinda ry’abahanga rishinzwe gutegura gahunda zo gukora ibi bisasu, rigomba gukora uko rishoboye hakongerwa umusaruro w’ibi bisasu bya kirimbuzi.

Ku butegetsi bwe niho Koreya ya Ruguru yongereye ubukana mubikorwa byo kugerageza ibisasu bya misile. Uyu mwaka wa 2017, iki gihugu cyatangiye kugerageza ibisasu bishobora kugera kure byambukiranyije inyanja.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Washington Post tariki 8 ukwezi kwa munani 2017, yemeza ko igihugu cya Koreya ya Ruguru kuri ubu gifite technologie ihanitse yo gukora udusasu twa kirimbuzi dutoya dushobora gushyirwa kuri za misile zambukiranya inyanja ikagera kure cyane.

Kim Jong-un ukomeje gukora intwaro za kirimbuzi

Kim Jong-Un ntajya asohoka mu gihugu cye. Kuva yagera ku butegetsi nta gihugu na kimwe cyo ku isi yari yagiriramo uruzinduko.

Kuva mu kwezi kwa munani 2017, intambara y’amagambo hagati ya Kim Jong-Un na Donald Trump yakajije umurego aho bombi bumvikanye bakoresha amagambo akomeye no gusuzugurana.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-09-22 343

Igihangange George Weah akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza
Soma Birambuye
...

2017-09-21 703

Donald Trump ngo abona Afurika ari ahantu hashakirwa ubutunzi
Soma Birambuye
...

2017-09-20 701

Bidasubirwaho Trump yiteguye guha isomo Kim Jong-un.
Soma Birambuye
...

2017-09-19 1160

Ese koko intambara itutumba yaba ariyo Umwamikazi Elisabeti yavuze mu 1983?
Soma Birambuye
...

2017-09-19 404

Qatar igiye kugura n'Ubwongereza indege z'indwanyi 24
Soma Birambuye
...

2017-09-18 264

Steve Jobs na Bill Gates : Inyenyeri zamurikiye isi mu ikoranabuhanga
Soma Birambuye
...

2017-09-15 892

Koreya y’amajyaruguru yohereje indi misile muri iki gitondo hejuru y’Ubuyapani
Soma Birambuye
...

2017-09-15 696

I Rusizi umuturage yishwe atabwa mu ishyamba
Soma Birambuye
...

2017-09-12 253

Kurikirana Umuhango wo gushyira IPHONE X ku isoko LIVE(Imbonankubone)
Soma Birambuye
...

2017-09-11 335

Ni iki cyihishe inyuma y'ubwicanyi bwabereye Dallas muri Texas?
Soma Birambuye
...

2017-09-09 397

Icyamamare mu njyana ya Country music Don Williams yitabye Imana
Soma Birambuye
...

2017-09-08 242

DNA za Salvador Dali wari warapfuye zagaragaje ko uwiyitaga se we atari we!
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha