00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na OMAR   Makusudi
October 10, 2017   saa  03:16:42

Umuhanzi Karigombe yahamagariwe gufasha Riderman muri Airtel muzika mu bikorwa byo kwamamaza!

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Kuri uyu wa 30 nzeri 2017, umuhanzi Siti True Karigombe yongeye kugaragara kurubyiniro ari gufasha icyamamare muri Hiphop nyarwanda Gatsinzi Emery, uzwi nka Riderman mu gikorwa cyo kwamamaza ibikorwa bya Airtel mucyiswe "Airtel muzika".

 

Siti True Karigombe, uririmba munjyana ya Hiphop akaba yaravukiye i ngoma ho muntara y'i Burasirazuba kuwa 25 kanama 1994.

 
 

Karigombe watangiye umuziki ahagana muri 2011, ariko mbere yaho gato akaba yari umukaraza ndetse yaje kuba n'umucuranzi winjyana gakondo akiri umwana akoresha igikoresho gikozwe n'inkoni ihese n'umugozi kuburyo butanga ijwi, ari naho yakomoye izina rye.

 

Uyu muhanzi kandi amaze kugaragara kurubyiniro afasha abahanzi b'ibyamamare batandukanye. Muri 2014 yarikumwe n'umunyasenegal w'icyamamare Didier Awadi akiri Ku ishuri rya muzika ho kunyundo, yongera guserukana na Riderman muri 2015. Abo bombi yabafashirizaga ku rubyiniro rwa Kigali up festival. 

Siti True Karigombe na Riderman bafatanyije muri Airtel Muzika

Kuri ubu Karigombe yongeye kugaragara mu bikorwa bya Airtel muzika afasha Riderman, ninyuma y'uko mu kwezi kwa Gashyantare nabwo yagaragaye mu cyiswe "tera story na Airtel", ni muri urwo rwego yongeye kwizerwa  atumirwa na sosiyete y'itumanaho mu Rwanda Airtel kugira ngo bakomeze ubwo bufatanye muri Airtel muzika.

 

Usibye kuba yaragiye aririmbana n'ibyamamare muri muzika, Karigombe ngo amaze kugera kuri byinshi harimo kuba yararangije kwiga umuziki ku Nyundo, yiga kuririmba neza no gucuranga. Yagize ati: "kuba narize neza kuririmba no gucuranga bimpesha ibiraka nko muri Primus Gumaguma iheruka naririmbye muri finale, kandi maze kugira indirimbo nyinshi zanditse n'indi imwe imaze gukorerwa amajwi".

 

Ikindi uyu muhanzi yatangaje ko atemeranywa n'abavuga ko Hiphop ariyo njyana yoroha. Yagize ati: " sinemera ko Hiphop yoroha nk'uko bivugwa namwe kuko twe twandika byinshi kandi ntidusubiramo amagambo".

 

Imwe mu ndirimbo za Siti True Karigombe yitwa Never Give Up. 

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-10-04 654

Ubufaransa ntibuzibagirwa ingorane bwahuye nazo muri Mandika ari yo Mali ya none
Soma Birambuye
...

2017-10-04 171

Umuhanzi 'King Gidy' yashyize hanze indirimbo ye yitwa "yarampinduye" atangariza n'abafana akamuri kumutima
Soma Birambuye
...

2017-10-03 255

Intambara y'amagambo hagati y'Ubuhinde na Pakistan
Soma Birambuye
...

2017-10-02 91

Abarenga 59 bamaze kwitaba Imana nyuma y'ibyabereye Las Vegas
Soma Birambuye
...

2017-10-02 1392

Ubutaliyani: irebere icyateye Laura Mesi guhitamo gukora ubukwe nta mugabo.
Soma Birambuye
...

2017-09-29 1254

Dore bimwe mu bihugu byamenyekanye ku mirwano mu ntekonshingamategeko
Soma Birambuye
...

2017-09-29 173

Menya byinshi ku ndwara ya ebola
Soma Birambuye
...

2017-09-29 112

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .
Soma Birambuye
...

2017-09-28 216

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye
...

2017-09-28 1027

Urutonde rwa Filime 10 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku Isi
Soma Birambuye
...

2017-09-28 888

Dore Amateka akomeye asizwe n’ibiza ku mugabane wa Amerika uku kwezi gusa .
Soma Birambuye
...

2017-09-27 1424

Ikibuga cy'agatangaza Mercedes-Benz Stadium giherutse gufungurwa,kirebe.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2017-10-10 05:47:34

Izina : Hitimana Callixte

Siti True nakomereze aho kabsa, kandi nk'abakunzi b'umuziki nyarwanda tumuri inyuma!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha