00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Jules   UWINTIJE
October 11, 2017   saa  10:14:23

Ni iki cyitezwe mu gikombe cy'Isi cyo muburusiya?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 

Ibyo ushaka kumenya byose kubyerekeye imikino yanyuma y'igikombe cy'Isi cya 2018 kizabera muri 'Russia'. Amezi agera kumunani niyo asigaye kugirango Ibihugu bigera kuri 32 bihurire muburusiya mu mikino yanyuma yo guhatanira igikombe cy'Isi cya 2018. 

 

Ibihugu bigera kuri 23 nibyo bimaze kubona itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizabera muburusiya umwaka utaha.

 

Ibihangange byinshi bari biteze bizwi muri Ruhago, nabyo byongeye kugaragaza ubushongore n'ubukaka Kuko ntacyatunguranye cyane ko ibihugu bimaze gukatisha itike byigaragaje mumatsinda yabyo ari nabyo Isi yose yari yiteze nubwo harimo ibyo tuzabona byari bimaze igihe kinini bititabira iki gikombe.

 Igikombe kigiye guhatanirwa

'Argentina' yari imaze igihe itegwa iminsi, intero yari imwe aho igihugu cyose cyongeye kuririmba izina 'Nano' bisobanura igikuri. Burya umwana wanzwe niwe ukura kuko uwo baririmbye igihe kinini ko ntacyo afasha igihugu, niwe wabakuye mumenyo ya rubamba aho Argentina yatsindaga Equador ibitego 3-1. Ibitego bya Argentina byose byatsinzwe na Andre Lionel Messi Puchitini bakunze gutazira 'Nano' waje guhita atahana umupira nyuma yo gutsina ibitego bitatu wenyine byahesheje ikuzo Argentina ryo kongera kwitabira igikombe cy'Isi.

 

Ntuzatungurwe no kutabona ibihugu nka Ghana na Cameroon cyangwa se kubona abo kwa Faraoh (Egypt) bari bamaze imyaka na nyagateke batazi ahabagabo bahurira bahatanira igikombe nk'iki. 

 

Brazil ikinamo Neymar na Portugal ikinamo Cristiano Ronaldo yewe na Messi ukinira Argentina unayoboye mukwegukana 'Ball d'Or' nyinshi, aba bose amakipe yabo yarangije gushyira amaguru yombi mugikombe cy'Isi.

Argentina, yabonye itike ku munota wa nyuma

 

Ese ni ibihe bihugu byamaze gukatisha itike y'ik'Isi?

 

America y'amajyepfo ntacyatunguranye kuba izahagararirwa n'amakipe nka Brazil, Argentina , Uruguay na Colombia.

 

Amakipe amaze kubona itike Kumugabane w'uburayi ni: England, Germany, Portugal, France, Poland, Spain, Iceland, Serbia, Belgium ndetse na Russia izakira kino gikombe.

 

Africa yo kuri ubu ibihugu bimaze gukatisha itike ni Egypt na Nigeria.

 

Ibihugu nka Korea y'amajyepfo, Iran, Costa Rica, Mexico,  Panama, Japan na Saudi Arabia nabyo biri mubimaze gutsindira kujya muburusiya.

Lionel Messi, witezweho byinshi n'igihugu cye cya Argentina

 

Ese ni ryari amakipe azigabanya mumatsinda?

 

Tariki ya mbere ukuboza, amakipe yose azaba ahanze amaso muburusiya mumujyi wa Moscow ategereje kureba amatsinda azaba abarizwamo, mumuhango uzabera kuri sitade ya Kremlin.

 

Dore igihe amakipe azatangirira n'igihe azasoreza gukina igikombe cy'Isi.

 

Igikombe cy'Isi kizatangira tariki ya 14 Kamena aho Russia izatangira ikina umukino wayo wa mbere nk'igihugu cyakiriye irushanwa. Tariki ya 30 Kamena imikino yose yo mumatsinda uko azaba ari umunani izaba irangiye.

Cristiano Ronaldo, utegerejwe cyane muburusiya

Muri Nyakanga, imikino ya kimwe cya Kane izaba tariki ya 6 niya 7 naho iya kimwe cya kabiri ikaba izaba irimbanya tariki ya 10 niya 11 mugihe umukino wanyuma uzaba tariki ya 15 aho uzabera kuri sitade ya Luzhuniki nyuma yuko izaba yarakiriye n'umukino wa mbere.

 

Amakipe azagabanywa mumatsinda hakurikijwe uko azaba yitwaye kurutonde ngaruka kwezi kwa FIFA aho iri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru rizagendera kurutonde ruzasohoka mu kwezi kukwakira tariki ya 16.

 

Sitade zizakira iri rushanwa ry'igikombe cy'Isi ni 12

 

Imikino y'igikombe cy'Isi izabera muburasirazuba bw'Uburusiya murwego rwo kwirinda ingendo ndende kumakipe azaba yakitabiriye cyane ko ari igihugu kinini gifata umugabane wa 'Europe' ndetse na 'Asia'. 

Kimwe mu bibuga bizakira igikombe cy'Isi cya 2018

 

Sitade zizakira irushanwa izi zikurikira:Luzniki, Kaliningrad, Volgograd, Fisht, Kazan Arena, Nizhny, Novgorod, Samara, Rostov-On-Don, Spartak, Saint Petersburg, Saransk.

 

Dukurikije imibare igaragazwa na 'Sky bet', igihugu cya Iceland kizaba aricyo gihugu gito mu mateka kitabiriye iri rushanwa kuva ryatangira akaba ari nacyo gifite amahirwe macye yo kwegukana igikombe cy'Isi.

 

Ibihugu nka Germany, France, Brazil na Argentina biri mubihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe yewe ndetse tutibagiwe Spain na England nabyo bishobora kuba byagaragaza itandukaniro

Abafana biteguye kuryoherwa

Ibindi bihugu bigiye biva kumigabane itandukanye nabyo byitezwe gukatisha itike bikiyongera kubindi byamaze kuyibona ndetse imikino ya nyuma yo guhiganwa kumakipe asigaye atarabona itike nayo izakomeza mugushyingo tariki ya 9 kugeza kuya 14.

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-10-10 62

Uyu we ndetse n’urubyaro rwe bazize amaherere. Isomere nawe
Soma Birambuye
...

2017-10-10 803

Denis Duinen, yaraye ahushije igitego mu buryo budasanzwe!
Soma Birambuye
...

2017-10-10 81

Umuhanzi Karigombe yahamagariwe gufasha Riderman muri Airtel muzika mu bikorwa byo kwamamaza!
Soma Birambuye
...

2017-10-04 653

Ubufaransa ntibuzibagirwa ingorane bwahuye nazo muri Mandika ari yo Mali ya none
Soma Birambuye
...

2017-10-04 171

Umuhanzi 'King Gidy' yashyize hanze indirimbo ye yitwa "yarampinduye" atangariza n'abafana akamuri kumutima
Soma Birambuye
...

2017-10-03 254

Intambara y'amagambo hagati y'Ubuhinde na Pakistan
Soma Birambuye
...

2017-10-02 90

Abarenga 59 bamaze kwitaba Imana nyuma y'ibyabereye Las Vegas
Soma Birambuye
...

2017-10-02 1391

Ubutaliyani: irebere icyateye Laura Mesi guhitamo gukora ubukwe nta mugabo.
Soma Birambuye
...

2017-09-29 1254

Dore bimwe mu bihugu byamenyekanye ku mirwano mu ntekonshingamategeko
Soma Birambuye
...

2017-09-29 173

Menya byinshi ku ndwara ya ebola
Soma Birambuye
...

2017-09-29 111

Coke Studio, impinduramatwara mu muziki wa Afurika .
Soma Birambuye
...

2017-09-28 215

Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa na Bayern Munchen
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha