00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na MPEZAMIHIGO   Chris
November 24, 2016   saa  08:02:59

U Bufaransa: Amagambo Alain Juppé yavuze ku wo bahanganye yanenzwe

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa banenze imyitwarire ya Alain Juppé, umwe mu bahatanira guhagararira ishyaka ry’ Aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu, bamushinja kwibasira mugenzi bahanganye. 

Mu butumwa aba badepite n’abasenateri baturuka mu ishyaka ry’Aba-Républicains n’Aba-centriste banyujije mu kinyamakuru le Figaro kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016, bagaragaje ko batishimira imvugo zidakwiye Juppé akoresha iyo avuga kuri François Fillon bahanganye mu matora y’ibanze yo gushaka uzahagararira ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’uzahagararira iri shyaka, François Fillon niwe waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 44.2%, akurikirwa na Alain Juppé wabonye 28.5% mu gihe we Nicolas Sarkozy yahise azererwa afite amajwi 20.6% gusa.

RFI ivuga ko Juppé usanzwe ayobora umujyi wa Bordeaux, ashinjwa gupfobya ibyo Fillon baturuka mu ishyaka rimwe avuga ko azakora birimo kugabanya imirimo mu nzego za leta.

Anerekana ko kandi Fillon adafite aho ahagaze ku itegeko rivuga ku byo gukuramo inda.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 215 basabye ko habaho ibiganiro mpaka birimo ukuri ariko impande zombi zikagaragaza kubahana.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa kane ari bwo aba bakandida babiri, Juppé na Fillon bahurira mu biganiro mpaka biri buce kuri televiziyo. Icyiciro cya kabiri cy’amatora y’ibanze cyo kizaba ku cyumweru gitaha.

Ubushakashatsi (sondage) bwakozwe na Paris Match, iTELE na Sud Radio, bwerekanye ko François Fillon ari we uzegukana umwanya wo guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ku majwi 65% mu gihe Alain Juppé azagira 35%.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-24 195

RDC: Hatangijwe ubukangurambaga bwiswe 'Bye Bye Kabila'
Soma Birambuye
...

2016-11-23 2575

Niba ntagikozwe muburundi jenocide iratutumba!
Soma Birambuye
...

2016-11-16 298

Perezida Wa Congo( RDC) Joseph Kabila Yakuye Abaturage mu Ruhirahiro
Soma Birambuye
...

2016-11-12 1105

Mufatire iry’iburyo Trump Ashobora Kwicirwa ku Butegetsi nka Bagenzi be Bane.
Soma Birambuye
...

2016-10-17 260

Nick Minaj Yihakanye Trump Ku Munota Wa Nyuma.
Soma Birambuye
...

2016-10-07 305

Niki gitumye u burundi bufata icyemezo cyo kuva mu rukiko rwa ICC?
Soma Birambuye
...

2016-10-06 164

Igihugu cya Haiti, Umwuzure Umaze Guhitama Amagana n'amagana.
Soma Birambuye
...

2016-07-13 281

Goverinoma ya DRC yashatse kwivugana Moise Katumba.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha