00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 26, 2016   saa  12:50:53

Ese Fidel Castro Wahoze Ayobora Igihugu cya Cuba Witabye Imana Yari Muntu Ki?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Fidel Alejandro Castro Ruz ( American Spanish) ariko wamekanye ku mazina ya Fidel Castro, yavutse ku itariki 13/8/1926, akaba yitabye imana kuri uyu wa gatanu tariki 25/11/2016 afite imyaka 90  Y’amavuko.

Fidel castro ni umunyapolitiki uturuka mu gihugu cya Cuba ndetse waharaniye impinduramatwara mu gihugu cya Cuba, Castro yabaye minisitiri w’intebe guhera mu mwaka 1959 kugeza mu mwaka wa 1975, nyuma yaje kuba perezida w’igihugu cya cuba  guhera mu mwaka wa 1976 kugeza  mu mwaka 2008, ndetse yanabaye umunyamabanga wa mbere w’ishyaka ry’abakominisiti ( Communist party Of Cuba) kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu mwaka wa 2011..

Yavukiye mu gace ka Biran ku mubyeyi w’umunyapolitiki naw  Castro Angel Y Argiz.

Castro Yize amashuri ye mu gihugu cya Cuba mu ishuri ryitwa Santiago de Cuba nyuma yaje gukomereza amashuri ye mu ishuri ry’idini ya Katoliki ( Catholic high School Belen In Havana)

Mu mwaka wa 1945 nibwo yajyiye kwiga  muri kaminuza mu ishami ry’amategeko muri kaminuza ya Havana, Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kurera impano ye ya Politiki ndetse ubwo nibwo mu 1947 yihuje mu itsinda ryakoraga politiki ndetse atangira kwibonamo impano ya politiki aribyo byatumye agira ishyaka ryo guharanira impinduramatwara y’igihugu cya Cuba.

Castro yayoboye igihugu cya Cuba mu gihe cy’imyaka 48 maze afashwe n’uburwayi mu 2006 ubutegetsi abusigira murumuna we Raul waje kuba Perezida utari uw’agateganyo kuva muri Mutarama 2008.

Fidel Castro ni umwe mu bagabo b’amateka manini asigaye ku Isi. Azwi cyane ku kuba ari umwe mu bahanganye na Leta z’unze ubumwe za Amerika igihe kinini kandi aturanye nazo(Leta zunze ubumwe za Amerika) ariko akaramba.

Fidel Castro Akundwa cyane na benshi mu gihugu cye ndetse hari benshi ku Isi bamufataho urugero, yahoze kandi ari inshuti ikomeye ya nyakwigendera Nelson Mandela.

Fidel castro  yari afite  umugore n’abana batazwi neza umubare ariko  umugore umwe uzwi cyane  ni uwo  babyaranye abahungu batanu bose abaha amazina atangirwa n’inyuguti A aribo; Alexis,Alex,Alejandro,Antonio,Angelito. Amazina atatu ya mbere yose asubanura kimwe akaba yarayise kubera umugabo afata nk’ikitegererezo uzwi mu mateka witwa Alexander the Great.

Aba bana Castro ntiyatumye barererwa muri politiki cyangwa ngo bajye mu gisirikare nk'uko yabitegekaga urubyiruko rwa Cuba. Bose uko ari batanu bakuriye ahitwa Punto Cero aho babaga ahantu hanini cyane higanjemo ubusitani n’ibiti by’imbuto ku buryo abantu bahitaga Eden.

Hari andi mahabara ya Fidel Castro yanditse mu gitabo cyivuga amateka y’ubuzima bwe atarigeze amenywa. Abo ni; Juan Vera(Juanita) yari umusemuzi we w’icyongereza, Gladys yakoraga mundege,yajyanaga nawe mu ngendo zo mu mahanga, Pilar(Pili) nawe yari umusemuzi we w’igifaransa.

Fidel Castro yitabye imana ku myaka 90 y’amavuko, yafatwaga nk’intwari ikomeye mu gihugu cya Cuba ndetse no ku isi afatwa nk’intangarugero muri Politiki.

Ubu igihugu cya Cuba kiyobowe na Raoul Castro murumuna wa Fidel Castro.

Amakuru ye kubijyanye n'urupfu rwe turacyayakurikirana 

Nkuko twari twabivuze haruguru  ko turibubagezeho icyateye urupfu rwe, dore uko byagenze:

Nkuko bimaze gutangazwa na Raul Castro usanzwe uyobora igihugu cya Cuba, FIDEL CASTRO wayoboye igihugu cya Cuba yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku wa 25 ugushyingo 2016 Kubera izabukuru n’uburwayi.

Kubera izabukuru n’uburwayi Fidel Castro yavuye kubutegetsi mu mwaka wa 2006 asimburwa n’umuvandimwe we Raul Castro.

Itangazo rivuga urupfu rwa Fidel Castro ryasomwe n’umukuru w’igihugu kuri Televiziyo y’igihugu Raul(perezida uriho ubu akaba na murumuna we) muri aya magambo «Con profundo dolor comparezco para informar a nuestro pueblo (...) que hoy 25 de noviembre de 2016 a las 10.29 de la noche falleció el comandante en jefe de la Revolución Cubana, Fidel Castro Ruz»,

Mu kinyarwanda bivuze ngo «Hamwe n’akababaro kenshi, nje kumenyesha abaturage b’igihugu cyacu(…) ko uyu munsi tariki 25 Ugushyingo 2016 saa yine n’iminota 29 ( 6h29 amasaha y’I Kigali) z’ijoro, yitabye Imana umugaba mukuru wa revolisiyo, Fidel Castro Ruz».

Castro yayoboye igihugu cya Cuba kuva mu mwaka wa 1959 nyuma y’intambara mpinduramatwara yatangije mu mwaka wa 1958 agamije gukuraho ubutegetsi bwa Furgencio Baptista. Castro yatangije iyo ntambara arikumwe na Ernesto Che Guevara mu mashyamba ya Sierra Maestra.

Castro yayoboye anatsinda intambara y’impinduramatwara nta nkunga y’amahanga,ibi nibyo yibukije abaturage b’iki gihugu mu minsi yashize ko ntawe uzahesha agaciro igihugu cyabo.

DORE AMWE MU MAGAMBO BAZAHORA BAMWIBUKIRAHO 

Yagize ati «un pueblo cobalde se rinde pero nosotros no somos un pueblo cobalde» bivuze ngo «Umunyabwoba yishyira mu maboko y’umwanzi, ati ariko twe ntabwo turi abanyabwoba» 

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-19 367

Nelson mandela ,intwari isi yose itazibagirwa
Soma Birambuye
...

2016-10-13 530

Dore Abategarugori Babaye Intwari z'u Rwanda
Soma Birambuye
...

2016-10-07 328

Niki Antonio Gutirres watorewe kuyobora loni(ONU) yitezweho?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2016-11-26 05:05:35

Izina : Manuel

None c ko nabonye mo spanish murayizi! abanyarwanda musigaye mukaze

Kuwa : 2016-11-26 04:09:02

Izina : Jo

Yooo! Imana imwakire mubayo.

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha