00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 30, 2016   saa  06:39:26

Menya Ikiyaga Gitangaje kiboneka Mu Kirunga cya BUshoke.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongero ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo bemeza ko ubwiza bwacyo butuma bakomeza kugisura kenshi.

Ikiyaga cyo ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke (Crater Lake) kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja (Sea Level), ni hamwe mu hantu nyaburanga hatatse u Rwanda.

Iki kiyaga kiri mu gace gafite uburebure burenga kilometero enye, mu yandi magambo akaba ari nk’ibibuga by’umupira w’amaguru hafi 40.

Nta muntu wemerewe koga muri iki kiyaga

Ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.

Mu ishyamba riri ku kirunga cya Bisoke, harimo ubwoko butandukanye bw’ibiti ndetse n’ibindi bimera utasanga ahandi bya kimeza bituma inzira ndende yinjira muri iki kiyaga ihora ihehereye ku buryo nta zuba ryinshi rihaboneka.

Ku bakora siporo, inzira izamuka kuri iki kirunga ni uburyo bwiza bwo kugorora ingingo z’umubiri kuko bisaba buri wese nibura gututubikana, agakoresha intekerezo areba aho yazamukira ku buryo bworoshye ndetse no gukoresha imbaraga z’umubiri ahazamuka.

Hari ubwoko bwinshi bw’ibimera utapfa kubona ahandi ku buryo bworoshye, aho usanga nk’ibisura, imitagara, inkeri n’andi moko menshi y’ibiti.

Abanyarwanda n’Abanyamahanga bemeza ko iki kiyaga gikurura benshi ku buryo, hari n’abadasiba kuhasura.

Aya makuru yemezwa n’abatwaza abasura iki kirunga n’abahaturiye, barimo Mbitezimana Emmanuel wagize ati “Nkatwe tubatwaza, dukunda kubabona cyane baje gusura inshuro nyinshi, bavuga ko banezezwa na kiriya kiyaga n’imiterere yacyo yo ku musozi mu gihe bamenyereye ikiri hasi.”

Umunya-Espagne Victor Lopez waganiriye na IGIHE   ari nawedukesha iyi nkuru yavuze ko yagiye kuri iki kirunga atewe amatsiko n’iki kiyaga, nubwo ngo ari inzira ndende kandi isaba imbaraga ariko ngo cyamushimishije bidasanzwe ku buryo ngo ashobora kuzagaruka, akaba yaremeje ko azanakangurira n’abandi bo mu gihugu cye kugisura.

Abanyarwanda bahasura bishyura amafaranga ibihumbi bine, umunyamahanga akishyura amadorali ya Amerika 75 ni ukuvuga arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Parike y’igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko hari abakunda kwitabira gusura iki kirunga kenshi, bashaka gusuzuma imbaraga z’imibiri yabo.

iriba24 ltd
 Mu Nzira haba hari igihu cyinshi cyane.
 kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja

 

iriba24 ltd

 Giteye amabengeza cyane.

 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-25 1454

Padiri Nahimana Washatse Kwigira Trump Ngo Aze Muri Politiki Ntibyamuhiriye.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 480

Nyuma yuko abuze akazi,yahisemo gushinga uruganda rw'ibikomoka kumahembe
Soma Birambuye
...

2016-10-28 418

U Rwanda ruri mu bihugu byashimiwe kuba bitaraheranwe n'ihungabana ry'ubukungu bw'Isi
Soma Birambuye
...

2016-10-14 574

U Rwanda ni rwo rubaye urwambere mu gukoresha indege nto za drone mubuvuzi
Soma Birambuye
...

2016-10-13 621

Ni uruhe rurimi rwongewe mu butegetsi bw'u Rwanda nyuma y'inama y'abaminisitiri?
Soma Birambuye
...

2016-10-12 439

Nubwo ingagi zigenda ziyoyoka ku isi,mu Rwanda ziriyongera umusubirizo?
Soma Birambuye
...

2016-10-11 747

Ese Igihugu cy u Rwanda Cyifashe Gute mu baperezida bakize muri Afrika.
Soma Birambuye
...

2016-07-09 349

Nyungwe Forest ku mwanya wa 3 mu bikurura ba mukerarugendo muri Afurika.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha