Yasuwe : Inshuro 133 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Nyarugenge

Ese Kuki Youssou N Dour, Afatwa Nk'Intwari ya Afurika

  


By  NDAYISABYE   Adrien   | December 26, 2016   saa  03:02:09

Umwe mubyamamare muri Politiki, akaba umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umwe mubakora business muri Senegal, Youssou N'Dour, yabonye izuba taliki 1/10/1959 avukira i Dakar ni mumurwa mukuru wa Senegal.

Ku mazina ye yiswe n'ababyeyi be Youssou Madjiguène N'Dour gusa nyuma yaje kumenyekana ku izina rya Youssou N'Dour, ngo uyu muhanzi, umwanditsi akaba n’umunyapolitiki mwibyirukarye ise yakuze amuca intege mubijyanye n’impano ye ya muzika gusa ntibyigeze bimuca intege dore ko byaje gutuma avamo umwe mubantu bakomeye bitewe ni ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane za nafashije igihugu cye mukwigobotora abakoroni baba faransa.  

N'Dour si gusa kumenyekana muri muzika, nuko yanagiye agaragara mu mafilime atandukanye ikindi nuko mu mwaka wa 2008 yari umwe mubitabiriye Toronto International Film Festival. Gusa afite imyaka 12, nibwo yatangiye kugaragaza impano ye. Byaje gutuma mu mwaka wa 1970 ku buryo bweruye atangira kujya ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda Star band ryari rizwi cyane muri Senegal ni mugihe bamwe mubari bagize iri tsinda baje no gushinga Orchestra izwi ku izina Baobab icyo gihe byatumye Youssou N’Dour yamamara.

 

Nyuma muri 1979 yaje gushinga itsinda rye yise Etoile de Dakar baje gusa nkaho bakora umwihariko haba mubijyanye n’imicurangire hifashishijwe bimwe mubikoresho bitandukanye by’umuziki nka Guitar, Bassist ndetse no kuvuzingoma (talking drum) bya korwaga n’uwitwa Assane Thiam kugera muri 1980.

Mu mwaka wa 1991 nibwo yaje gufungura imwe munzu ye bwite yatunganyaga umuziki izwi ku izina rya, Jololi record label yagiye gira urahare rukomeye mu muziki ny’Afurika twavuga mujyana zitandukanye harimo Cuban rumba, hip hop music, jazz ndetse na soul music.

N'Dour mubihe bitandukanye uyu muhanzi yaje kugenda agaragaza imbaraga ze ari nako agenda yegukana ibihembo bitandukanye twavuga nko mu mwaka wa 2011 yahawe impamya bushobozi yikirenga muri muzika (honorary doctoral degree) ya yihawe na Yale university ndetse mugihe ubwo yinjiraga muri politiki yagiye atorerwa kuyobora minisiteri zitandukanye urugero mumwaka wa 2012 ya gizwe minisitiri w’ubukerarugendo n’umuco.


Gusa Youssou N’Dour afatwa nkimwe mumpirimbanyi y’Afurika kuburyo bugaragara ni henshi yagiye akorera ibitaramo bitandukanye nko mu bwongereza, mubufaransa gusa igikuru ntawakwirengagiza kimwe mubitaramo yakoze muri 1985 ubwo yasabaga ko Nelson Mande yafungurwa dore ko yaramaze imyaka itari mike afungiwe kukirwa cya robin island.

Imwe muntwari y’Afurika isi ifatiriho urugero mucyari cyiswe (Human right tour), gusa kimwe mukinyamakuru kitwa Folk Root magazine kivuga ko ari umuhanzi w’Afurika w’ikinyejana byaje no gutuma yegukana kimwe mubihembo bikomeye muri Leta zunze ubumwe Za America kizwi nka Grammy award mu zindi ndimi yagihawe nka the best ontempory world music Album. Dore imwe mu ndirimbo ye yise Mame bamba


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close