00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 27, 2016   saa  08:37:07

"From zero to Hero" indirimbo ya Lucky van ft Gisa, ese uyu musore kuki yahisemo iri zina?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Iyi ndirimbo yakorewe muri Umoja Record ikorwa na Lazer Beat aho umuhanzi Lucky van uvuga ko ari we mwami wa Electronic mu Rwanda yaje kwisunga Gisa mu rwego rwo kongerera iyi ndirimbo uburyohe. Ngo impamvu yayo ni uko hari abantu bajya bitinya ntibamenya ko igishoro cya mbere ari ubuzima.  Ngo umusarror I amafaranga gusa n’ubwo ari aya mbere, kukonk’ubu ibyo amaze kungukira muri muzika nta mafaranga yabigura.

Nyir’ Isi ya Muzika, Lucky van Rukundo ni umusore uririmba mu njyana ya Electonic (house) akaba anavugako ari we mwami wayo aha mu Rwanda dore ko ngo nta wundi muhanzi uririmba muri iyi njyana by’umwihariko. Ubusanzwe yitwa Rukundo Xaver akomoka mu karere ka Nyamasheka n’ubwo yibera Nyamirambo. Kuri ubu afite indirimbo zirindwi.

iriba24 ltd
Uretse kuba ari umunyamuziki, Lucky van Rukundo ni n'umunyamakuru
 

Uretse kuba ari umuririmbyi, uyu musore wenda kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 azaba amaze ku isi kuwa 4 Mutarama 2017, Lucky van ni umunyeshuri muri kaminuza y’ u Rwanda mu itangazamakuru akaba ari naryo akora mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio Voice of Africa n’ibitangazamakuru byandika aho yibanda kuri sport n’imyidagaduro.

 

Ese Lucky van yatangiye kuririmba ate?

 

Avuga ko atazi igihe yatangiriye ibyo kuririmba yisanze aririmba muri Sunday school mbere y’uko atangira amashuri abanza, byumvikana ko yari afite mu nsi y’imyaka 6. Hari muri ADEPR aho yaje kuzamukira muri korali y’urubyiruko ndetse n’inkuru yafatanyaga n’iy’abanyeshuri n’abakozi. Ngo yiga mu cyiciro rusange yatangiye kujya yitabira amarushanwa y’bigo maze ubwo yigaga mu wagatanw’ayisumbuye niho yaje kutwara igihembo bwa mbere biza no kumwongerera imbara mu muziki we.

Ubwo yatwaraga icyo gihembo cyari ku rwego rw’akarere yaje guhita anahabonera umuntu umufasha kuzamuraimano bityo atangira umuziki nk’umuhanzi ku buryo bweruye. Yahise akora indirimbo yari ijyanye n’icyo gihembo aho insanganyamatsiko kwari ukurwanya inda zitateguwe mu rubyiuko maze ayita “Imbuto” iyi abantu baje kuyibatiza “Ikigori” ari nako inakundwa n’ingeri zose ahanini kubere ubwo butumw bwarimo.

iriba24 ltd
Yatangiye injyana ya Electronic ku ndirimbo ye ya kabiri, yari akiri muri segonderi
 

Ibyo kuzana iyi njyana ya Electo house mu Rwanda byaje bite?

 

Hamwe n’ubufasha bwa wa muterankunga we, Leonard (Tony), Lucky van muri 2014 yaje gukora indi yitwa Nyemeza ari naho yatangiye gukorere mu njyana ya Electro-House, ngo yageze ku rwego yari ikwiye kugeraho. Yaje kuginwa cyane muri kariya gace ka Rusizi, Nyamasheke na Karongi bituma abon ko injyana yamutandukanya n’abandi ari iyi. Electro-house.

Nyuma akirangiza amashuri yisumbuye, ku myaka 20 yaje gukora project ngo yagombaga kugira aho mukura n’aho imugeza maze akora indirimbo ebyiri zikurikirana “Mbikira Ibanga” na Isi Ya Muzika” ngo zagombaga gusohoka ari amajwi n’amashusho. Gusa yaje guhura n’ibyago maze akimara gufata amashusho imashine yarimo yangirikira muri studio umushinga we upfa gutyo dore ko uwari wafashe amashusho yari umurundi ku buryo kongera kubona ayo mashusho byasaga nk’ibidashoboka. Byatumye asohora Audio gusa ibya video bishirira aho.

 

Ni gute yaje kwisanga mu muziki wa Kigali?

 

Yaje guhita abona buruse maze az kwiga I Kigali, yaje afite gahunda yo gukomeza umuziki ariko akihagera agira akantu ko kwitinya. Ngo aho yabaga mu Biryogo yahuraga n’abahanzi batandukanye yareba ukuntu bakorana umuhate nuburyo nabo ubwabo bahangana akbona ntaho yazamenera. Gusa yaje kugirwa inama n’umunyamakuru kuri ubu yita se, Ishimwe Sam wamusabaga kuba yitonze akabanza akamenyera Kigali akaniga. 

Nyuma yigihe yari yabwiwe na Sam, yaje gukorere indirimbo ye ya mbere I Kigali muri Top5 SAI ku bufasha na Protais uyobora iyi nzu nyuma yo kubona ko Lucky afite imano. Lucky vn yagize ati: “muri kaminuza iwacu hbaye igitaramo, ndatwika gusabur wese yahitaga yumva ko ibihangano byange biri ku rwego rwo hasi. Kubw’amahirwe Manager wa Top5 yari aho nyuma aza kumbwira ati mfite impano ari nta production, yahise anyemerera indirimbo y’ubuntu”

iriba24 ltd
Nyuma y'imyiteguro ihagije, Lucky van azanye impinduramatwara
 

Yahise akora remex ya “Isi Ya Muzika” maze atangira atyo umuziki w’I Kigali. Kuri ubu yamaze gukorama indirimbo na Gisa yitwa “From Zero to hero” ngo ivuga kuri uru rugendo rwe mu muziki kimwe no ku buryo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma y’icuraburindi. Ngo iyi ndirimbo azakora uko ashoboye kose igere kuri buri munyarwanda ubikwiye.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-19 206

Akadiho Entertainment Yateguye Igitaramo Kigamije Gufasha Abana Babakene Ngo Babone Uko Bazajya Ku Ishuri.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 1023

Ese umuraperi akaba n'umushoramari Jay-z ni muntu ki?
Soma Birambuye
...

2016-12-09 223

Spiderman Game Center, Yateguye Igitaramo cyongera Urukundo rw 'Abana n'Ababyeyi Bidagadura ndetse bakanahabwa Impano.
Soma Birambuye
...

2016-12-07 228

RICH MAVOKO YISHIMIYE KUBA INDIRIMBO YE YAGARAGAYE MUZAKINNYWE KURI BBC
Soma Birambuye
...

2016-12-06 402

VANESSA MDEE yagiriye Inama abagore kwikorera no kwigira badateze amaboko ku bagabo
Soma Birambuye
...

2016-12-04 233

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange
Soma Birambuye
...

2016-11-25 165

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 219

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 457

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye
...

2016-11-11 358

Umuziki nk'inganzo ngari mu gukiza abayikora
Soma Birambuye
...

2016-11-05 264

Ndanga Janvier, Uyobora ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke, Yatangaje Ibanga akoresha kugira ngo abe uwambere.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 519

Menya Bamwe mubo Umuziki wakijije mu njyana ya Country?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha